Site icon Rugali – Amakuru

Ishyaka PS Imberakuri riratabariza abagororwa muri gereza ya Kimironko

ITANGAZO No 03/PS.IMB/017 RIGENEWE ABANYAMAKURU

ISHYAKA PS IMBERAKURI RIRAMAGANA IYICWARUBOZO RIKOMEZE GUKORERWA IMFUNGWA MU RWANDA

Nyuma y’uko gereza ya Kimironko yibasiwe n’inkongi y’umuriro kuwa 31 werurwe 2017 abanyururu bakahahurira n’ibibazo byinshi, bamwe bagakomereka ndetse hakaba hari n’abemeza ko ngo haba hari n’abahasize ubuzima;

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 3 Mata 2017, muri iyi gereza ya Gasabo kandi humvikanye urusaku rw’amasasu, ndetse hanumvikana n’urusaku rwinshi rw’abanyururu. Ishyaka PS Imberakuri ryamenye ko byatangiye abanyururu basaba uburyo bw’ibanze bwo kubaho nk’abantu bemererwa, dore ko kuva gereza yabo yatwikwa, birirwa kandi bakarara hanze. Ngo n’ibikoresho abaterankunga nka Croix Rouge bashatse gutanga Leta yanze kubyakira byose ivugako bidakenewe, ko ibyinshi bya ngombwa Leta ubwayo yamaze kubihageza. Kuva icyo gihe kandi ntibaremererwa gusurwa n’imiryango yabo. Iyo mibereho mibi ngo niyo yatumye abanyururu basakuzaga berekana akababaro barimo, maze mu kubasubiza, inzego z’umutekano zabateyemo ibyuka bihumanya, ari nako humvikanaga urusaku rw’amasasu;

Rishingiye ku makuru ryagiye ribona nyuma y’aho iyi gereza ya Kimironko ifatiwe n’inkongi y’umuriro, ngo abagabo babiri harimo uwitwa Nelson bamaze kuyitwika bahita basohoka bavugira ku materefoni ko gahunda bayirangije. Inkongi y’umuriro ikimara gutangira, abanyururu babanje kubuzwa gusohoka kugeza aho bo ubwayo bifatiye icyemezo cyo gusohoka ku ngufu.

Rishingiye kubyavuzwe haruguru, Ishyaka PS Imberakuri rikaba ritewe impungenge n’imyitwarire ya Leta ya Kigali muri iki kibazo cy’imfungwa,haba ku mibereho yabo umunsi ku munsi, ariko cyane cyane no kureba impamvu n’igituma abavugwa ko batwitse iyi gereza babikoze, ikindi giteye inkeke ni ukuntu bamwe mu mfungwa harimo umunyamabanga Mukuru wa FDU Inkingi ngo babakuye muri gereza nabi, baboshye bakabajyana ahantu hataramenyekana. Birabe ibyuya!

Ishyaka PS Imberakuri rikaba risanga Leta ya Kigali yagombye guhagurukira vuba gukemura ibibazo by’izi mfungwa, kuberako n’ubwo umuntu aba afunze, ariko hari uburenganzira bw’ibanze atagomba kwamburwa. Ikindi kandi, twagombye guhora tuzirikana Umukurambere wagize ati: “ Umugabo … aseka imbohe”.

Ishyaka PS Imberakuri rirasaba imiryango mpuzamahanga, ibihugu by’inshuti z’u Rwanda n’abandi bose bafite urukundo n’ubushake kotsa Leta ya Kigali igitutu ikemera ko umuntu ari nk’undi ndetse bagasaba ko hajyayo Komisiyo yigenga yo gusuzuma uko uburenganzira bw’ibanze bw’izi mfungwa bukomeje guhungabanywa, bityo iyo Komisiyo igashobora no guhumuriza imiryango yazo.

Ishyaka PS Imberakuri rishishikarije buri wese guhorana URUKUNDO no guharanira ko UBUTABERA bugera kuri buri wese.

Bikorewe i Kigali ku wa 3 Mata 2017

Umunyamabanga Mukuru akaba n’Umuvugizi w’Ishyaka PS Imberakuri

Sylver MWIZERWA

Exit mobile version