Site icon Rugali – Amakuru

ISHYAKA PS IMBERAKURI RIBABAJWE N’IMPFUNGWA ZIKOMEJE GUKONGOKERA MU MAGEREZA YO MU RWANDA

ITANGAZO Nº 2/PS.IMB/017 RIGENEWE ABANAMAKURU

ISHYAKA PS IMBERAKURI RIBABAJWE N’IMPFUNGWA ZIKOMEJE GUKONGOKERA MU MAGEREZA YO MU RWANDA

Ni kenshi bigenda byumvikana mu magereza yo mu Rwanda ko akunda kwibasirwa n’inkongi y’umuriro,uko iyo nkongi iyibasira niko hangirika byinshi yaba ibikoresho by’abafungwa ndetse n’abo ubuzima bwabo bujya mu kaga,

Uyu munsi kuwa 31 werurwe 2017 inkongi ikomeye yibasiye gereza ya Gasabo izwi ku izina rya Gereza ya Kimironko,abanyururu benshi bahakomerekeye ndetse n’igice kinini cyayo kirakonkoka kuko hahiye utugali twa 6,7,8,9,10,11,3,2..kagasigara gusa 15,14 n’agace ka 13
ibi bikaba bigaragaza ko Gereza yose yahuye n’isanganya

Ishyaka PS Imberakuri rikurikiranira hafi ibi bibazo byugarije imfungwa,ariko rigasanga ku girango gereza zishye kuburyo abarimo bananirwe kwitabara ari ubucucike mu magereza ndetse n’imyubakire yayo magereza,aho usanga nyakatsi mu magereza nyamara aho abanyamahanga banyura kenshi leta izisenya ku ngufu,ariko ntiyite kuzo yiyubakiye ahihishe ahubwo ikazikomeza,

Ishyaka PS Imberakuri ntiryumva ukuntu Gereza ya Kimironko yamara hafi imyaka 20 Leta yarananiwe kuyubaka mu buryo bugezweho ,kuko yubakishijwe amahema nayo yabaye imibore,abanyururu bakarara bagerekeranye mu intambwe ebyeri z’intoki,abandi bakarara hanze bicwa n’imvura cyangwa imbeho ndetse n’abari muri ayo mahema bakarara bavirwa ,mu gihe abo banyakugorwa birirwa bubakira abagaga imiturirwa Leta igahembwa bo bakayura !

Ishyaka PS Imberakuri ribabajwe cyane n’uburyo budaha uburenganzira bwa muntu imfungwa bikorwa na Leta ya Kigali,bityo riyisaba kwita kuri izo mbabare,rirayisaba kandi guha imfungwa ibintu byazo byangirikiye muri izo nkongi,ndetse no kuvuza neza izahangirikiye,rirayibutsa na none ko muri aya magereza harimo bamwe bafungiye akamama ariko bitavuze ko n’abatagafungiye bafatwa bunyamaswa, cyane ko nyuma y’iki hiyongeraho, imirire mibi changwa kubibura, kuvuzwa nabi, kurenganywa n’ibindi tutarondoye…

Riboneyeho kwihanganisha imfungwa n’imiryango yazo haba kuzahakomerekeye ndetse n’izaba zarahaburiye ubuzima .

Imana ibarinde!

Bikorewe i Kigali kuwa 31 Werurwe 2017

Umunyamabanga Mukuru akaba n’Umuvugizi wa PS Imberakuri

Sylver MWIZERWA

Exit mobile version