Mu Rwanda, urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, mu gihe iperereza ku byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ashinjwa rikomeje.
Urukiko rwagaragaje ko hari impamvu zikomeye zituma uregwa akekwaho kuba yarakoze ibyaha akurikiranweho. Urukiko rwasomye umwanzuro ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, uregwa Ishimwe Dieudonné atari mu rukiko, hari umwunganira mu mategeko gusa. Ubushinjacyaha nabwo ntibwari buhari.
Umucamanza yagarutse ku mpamvu zatumye Ishimwe ajurira, anasaba ko yarekurwa akaburana ari hanze. Mu mpamvu z’ubujurire zatanzwe na Ishimwe n’umwunganizi we Nyembo Emelinne, harimo ishingiye ku nyito urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwahaye ijambo “Happiness.”
Uyu munyamategeko Nyembo yagaragaje ko ijambo “Happiness” urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwagenekereje rukayita ishimishamubiri, ataribyo. Me Nyembo avuga ko mu manza Nshinjabyaha hatabamo kugenekereza ijambo rihabwa igisobanuro cyaryo cy’ukuri.
Ishimwe yari yasobanuye mu iburanisha ryabereye mu muhezo ariko imyanzuro ikaba yasomewe mu ruhame uno munsi, ko ibyo yasabaga Divine Muheto mu butumwa bugufi yamwandikiye, bidafite aho bihuriye no kuryamana nawe, ahubwo byari bishingiye ku kiganiro Muheto yahaye Radiyo Ijwi ry’Amerika..
Ishimwe yavugaga ko yafashije Muheto gutegura icyo kiganiro, cyagarutse kuri Gahunda Muheto yari yatangaje azageza ku rubyiruko, akaba yaramwandikiraga amusaba kumusohokana kuko icyo kiganiro Ishimwe yari yakimufashijemo “kiratungana”. Ishimwe yagaragaje ko mu butumwa bwakuwe kuri Telefoni, hari ibyagiye bihanagurwamo, kuko ngo basizemo ibyo bashaka ariko birengagiza kugaragaza ubutumwa bwose.
Mu isomwa ry’urubanza umucamanza mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, yemeje ko koko ijambo Hapiness ridasobanuye ishimishamubiri, ko ariko na none ukurikije ubutumwa bw’amajwi Ishimwe yoherereje Miss Muheto Divine, Nyampinga w’u Rwanda wa 2022, bugaragaza ko yamusabaga kuryamana nawe. Urukiko rwemeza ko aha hari impamvu zikomeye zituma Ishimwe akekwaho icyaha cyo kwaka undi ishimishamubiri.
Gusa ku byavuzwe na Ishimwe ko hari ubutumwa Bumwe bwagiye busibwa, umucamanza yavuze ko bizagaragazwa mu rubanza mu mizi. Ikibazo cya kabiri cyajuririwe na Ishimwe n’umwunganizi we, nuko urukiko rw’ibanze rwa kicukiro rwanze kugira icyo ruvuga ku ngwate yatanzwe na Ishimwe.
Umucamanza wo mu rukiko rukuru yagaragaje ko koko umucamanza wa mbere ntacyo yavuze kuri iyi ngwate. Agaragaza ko nubwo ingwate ihari asanga Ishimwe aramutse afunguwe ashobora kubangamira iperereza kuko ashobora gushyira igitutu ku batangabuhamya cyangwa se akaba yatoroka ubutabera.
Ishimwe n’umwunganizi we kandi bari bagaragaje ko urukiko rwatesheje agaciro impapuro zashyizweho umukono imbere ya Notaire n’abamushinjura ziteshwa agaciro. Mu bujurire umwunganizi wa Ishimwe yagaragazaga ko umukono wa Notaire aba ari ndakumirwa. Umucamanza yagaragaje ko ntacyo yavuga kuri izi nyandiko, ibyazo bizasuzumirwa mu rubanza mu mizi.