Site icon Rugali – Amakuru

Ishimutwa rya Iragena Illiminee bamuziza ko avugana na Victoire Ingabire


Amakuru yakomeje kutugeraho guhera tariki ya 27 Werurwe 2016 nuko umuryango w`umubyeyi witwa Iragena Illiminee wari watangiye gushakisha uyu mubyeyi nyuma yaho ku munsi ubanziriza iyi tariki ya 26 Werurwe 2016 uyu Iragena yari yaraye ku izamu mu kazi aho yakoraga akazi k`ubuganga mu bitaro byitiriwe umwami Faysal biri mu mugi wa Kigali. Kuva icyo gihe uyu mubyeyi ntiyagarutse mu rugo kuburyo kuwa mbere tariki ya 28 Werurwe 2016 umuryango we wari watangiye kumushakisha ndetse wanashyikirije ikirego polisi y`URwanda uyisaba gufashwa gushakisha uwo muntu wabuze. Kugeza ubu twandika uyu muryango nturamenya irengero ryuyu muntu, birakekwa ko uyu Mudamu izimira rye ryaba rifitanye isano n`ishimutwa ry`umubitsi w`ishyaka FDU-Inkingi Mlle Gasengayire Leonile wari watawe muri yombi na polisi y`uRwanda mu gihe kimwe n`iri zimira ry`uyu Iragena Iragena Illiminee.
Uyu Iragena Illiminee akaba asanzwe ari inshuti ya Madame Ingabire Victoire kuburyo yanamusuraga cyane aho afungiye muri gereza ya Nyarugenge(1930) kuburyo amakuru yiri zimira rye ashobora kuba ashingiye kuko ngo uyu Iragena yaba nawe ari mu bantu Leta ya Kigali yaba irigushakishaho amakuru ngo mubaba barasomye igitabo Ingabire Victoire yanditse ndetse ngo n`uburyo cyanditswe.
Boniface Twagirimana

Exit mobile version