Piyo Niyomahirwe
Nta wundi ubitubereyemo
Mu gihe Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda rikomeje imyiteguro yo kujya gukorera politiki mu Rwanda, ntabwo rihwema no kurushaho kwegera Abakuzi baryo babarizwa mu bihugu byo hanze y’u Rwanda ku mpamvu z’ amateka twese tuzi. Muri urwo rwego,hakomeje kuvuka Amakipe ISHEMA mashya hirya no hino mu bihugu ndetse hagatorwa n’abayobozi bashya bifitemo impano yo gufasha Abanyarwanda kwisuganya kugira ngo birememo imbaraga zihagije zo guhangana no guhangamura ubutegetsi bw’igitugu n’iterabwoba bwa Perezida Paul Kagame bukomeje gukandamiza rubanda.
Ntabwo Ishyaka Ishema rikomeje gushinga ibirindiro hanze y’u Rwanda gusa n’imbere mu gihugu Amakipe Ishema amaze gushingwa mu Turere n’Imirenge inyuranye. Ayo Makipe yose azajya ahabona mu gihe kitarambiranye, ubwo Ishyaka ryacu rizaba ryatangiye gukorera mu Rwanda ku mugaragaro. Hagati aho kwisuganya byo birakomeje kandi hari n’ibikorwa byo kurwanya akarengane byatangiye gukorerwa imbere mu gihugu, hashyizwe imbere inzira y’amahoro. Ndetse muri iyi minsi hariho gahunda y’uko Abataripfana babarizwa mu Rwanda batangira gufata ijambo mu bitangazamakuru mpuzamahanga bakagaragaza uko Abanyarwanda babayeho mu KARENGANE karenze urugero bityo bagahamagarira ababyifuza kwiyemeza kubarirwa mu mubare w’ABEMERA guhaguruka bagaharanira kurengera uburenganzira bwabo babangamiwe n’Agatsiko k’Inkotanyi.
Tugarutse ku Makipe ISHEMA abarizwa hanze y’u Rwanda, Ikipe ISHEMA yo mu mijyi wa Rouen yateranye mu nama idasanzwe kuri uyu wa kane taliki ya 7 Mutarama 2016 yatoreye Bwana Piyo NIYOMAHIRWE kuyibera Umuyobozi mushya.
Piyo NIYOMAHIRWE yavutse taliki ya 30/4/1989 avukira mu mujyi wa Kigali. Afite diplôme ya Master mu Butabire(chimie). Kubera ko yinjiye mu Ishyaka ISHEMA rigitangira mu mwaka w’ 2013 kandi akaba yaragaragaje umurava mu gucengeza amatwara yaryo no kurishakira Abayoboke mu rubyiruko rwo muri Université ya Rouen yigagamo , Ubuyobozi bukuru bw’Ishyaka bwamugiriye icyizere bukaba rero bwarafashe icyemezo cyo kumugira KOMISERI ushinzwe urubyiruko mu ntara yose ya Normandie guhera kuri iyi taliki ya 8 Mutarama 2016.
Tumwifurije ubutumwa bwiza, azakomeze kuba inkingi nzima y’Inzira y’amahoro kandi azahore arangwa n’Indangagaciro z’ISHEMA arizo Ukuri, Ubutwari n’Ugusaranganya .
Chaste Gahunde ,
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda.