Amakuru aturuka i Bujumbura aratubwira ko kuwa mbere, taliki 04 Nyakanga 2016 saa sita n’igice ku isaha y’i Bujumbura ari nayo y’i Kigali, polisi yaho yataye muri yombi abagabo babiri aribo NGENDAKUMANA Etienne na RWAMO Salomon bafite ubwenegihugu bw’u Burundi.
Aba bagabo bombi bafatiwe i Bujumbura bacyururuka mu modoka ya VOLCANO EXPRESS yo mu Rwanda ikora ingendo buri munsi hagati ya Kigali na Bujumbura. Bafatanywe amafaranga menshi cyane y’amarundi y’amahimbano yakorewe mu mu Rwanda nk’uko bo ubwabo babibwiye inzego z’umutekano.
FPR irakora ibishoboka byose ngo ikureho CNDD-FDD
Aya makuru twabonye, urebye hafi cyane yakeka ko nta ngaruka afite ku bijyanye no guhirika ubutegetstsi bwa Nkurunziza kuko iyo uvuze guhirika ubutegetsi abantu bahita batekereza imbunda n’ibindi bijyana nazo. Nyamara, ubirebye neza, twavuga ko icyi cyaha aba bantu bafatiwemo ari icyaha cy’ubukungu ariko gishobora kugira ingaruhka zanatuma ubutegetsi buhirima bumaze kwangwa n’abenegihugu.
Uko byashoboka ni uko iyo mu gihugu(Burundi) harimo amafaranga y’amiganano atarasohowe na Banki nkuru y’igihugu ari nayo ibifitiye uburenganzira yonyine, amafaranga aba menshi ku isoko ryo kugurisha no guhaha(kugura). Iyo amafaranga abaye menshi cyane ku isoko, ibiciro birazamuka kuko abayafite biyongera ariko umusaruro ntuzamuke bityo abacuruzi bakazamura ibiciro uko bishakiye.
Iki gishobora gutuma abaturage barambirwa ubutegetsi bwa Nkurunziza kubera ko ibintu byaba bihenda cyane kandi abaturage nta mafaranga bafite. Ikindi ni uko ayo mafaranga y’amahimbano ashobora no gukoreshwa n’abacengezi ba Paul Kagame bajagata muri Bujumbura akabatunga mu buzima bwabo bwa buri munsi bakanayaguramo imbunda magendu kuko babonye ko bitakibashobokeye kuyahabwa n’abo mu butegetsi bitewe n’uko bahigwa bukware.
Ubu buryo bushya bukoreshejwe na FPR mu kubangamira ubutegetsi bw’u Burundi burerekana ko guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza bitagishobokeye Paul Kagame mu kanya nk’ako guhumbya(nk’uko we yabikekaga) kuko ubu bwoko bw’ibyaha birebana n’umutungo bigira ingaruka mu gihe kirekire. Biragaragara kandi ko Kagame nta bushobozi afite bwo guhirika Nkurunziza kuko imitego mitindi yose amuteze ihita ishibuka nyirayo(Kagame) akihibereye.
BNR ishami rya Biryogo!!!
Mu mujyi wa Kigali hari ahantu hitwa mu Biryogo hafi y’i Nyamirambo. Aho mu Biryogo, niho usanga ibintu byose by’ibihimbano bisa n’ibyangombwa byemewe n’amategeko. Niho usanga impushya zo gutwara imodoka z’impimbano. Niho usanga amapikipiki yibwe mu ntara, niho bakorera dipolomu z’impimbano.
Amafaranga y’amiganano nayo mu mvugo yo mu Rwanda bayita AMARYOGO. Bisobanura ko yahimbiwe mu Biryogo. Ukurikije ukuntu Kagame na FPR ye akantu kose mu Rwanda bakagenzura, nta kuntu amafaranga yakorerwa mu Rwanda ngo asohokemo ajye mu Burundi batabizi uretse ko n’abafashwe ubwabo babyiyemerera. Niyo mpamvu nakoresheje inyito ishami rya BNR rikorera mu Biryogo.
UDAHEMUKA Eric
http://www.ubworoherane.com/