Site icon Rugali – Amakuru

Isesengura rya Prof Kambanda Charles: Kuki Kagame yakiriye umuterabwoba wo ku rwego rw’isi, Adham Amin Hassoun?

Birababaje! Kagame yagize u Rwanda ikimoteri bajugunyamo abantu USA, Israel na Europe badashaka?

Ku wa gatanu mu gihe Dailmail.co.uk yatangazaga ko igihugu kitazwi cyemeye kwakira umuterabwoba ku rwego rw’isi, Leta ya FPR yasohoye itangazo ivuga ko ari u Rwanda rwamwakiriye.

Mu gihe Abanyarwanda benshi baheze hanze y’igihugu, abahezanguni kabuwariwe bo mu gatsiko FPR barabavukije uburenganzira bwabo ntavogerwa bwo kuba mu gihugu, mu gihe kandi agatsiko ka FPR gakomeje kubeshyera abandi banyarwanda ngo ni “abaterabwoba”, ako gatsiko kacyiriye ku mugaragaro uwo kise “Umunyarwanda mushya” uwo akaba ari Adham Amin Hassoun, washinjwe n’inkiko zo muri Leta zunze Ubumwe z’America kugira uruhare mu iterabwoba ry’abahenzanguni bitirira idini rya kisilamu bikamuviramo kubura ubwenegihugu. Ikinyamakuru gikorera mu kwaha kwa FPR, Igihe.com, cyo cyashatse kubeshya abanyarwanda mu nkuru cyise “Sobanukirwa byimbitse akarengane Adham Hassoun wazanwe mu Rwanda yakorwe na Leta y’Amerika”. Muri iyo nkuru Igihe cyifashishe Abahanga mu by’amategeko bemeza ko yazize amaherere. Koko Uwapfuye yarihuse!

Itangazo ryashyizwe hanze na Leta y’u Rwanda ku i tariki ya 24 Nyakanga 2020, ryatangaje ko Leta y’u Rwanda yakoze igikorwa cyo kwakira Adham Amin Hassoun ku bw’ubugiraneza mu kubahiriza amasezerano yo mu 1954 agenga abantu batagira ubwenegihugu u Rwanda rwashyizeho umukono.

Isesengura rya Professor Charles Kambanda

U Rwanda rwasabye Amerika kwakira Adham Amin Hassoun umuntu udafite ubwenegihugu akoherezwa mu Rwanda, hashingiwe ku Masezerano mpuzamahanga yo mu 1954 yerekeye imiterere y’abatagira ubwenegihugu. Uwo muntu igihugu kavukire cye ni Libani. Icyakora, Libani yanze kwakira Hassoun nyuma yo gufungwa imyaka 15 muri Amerika. Urukiko rwa Feseral rwahamije Hassoun iterabwoba. U Rwanda rwifuzaga kwakira Hassoun nyuma yo gufungirwa muri Amerika.

Ingamba za Kagame ni izihe?

Urukiko rw’Amerika rwasanze Hassoun ahamwa n’icyaha cyo mu itsinda ryo gukusanya inkunga mu majyepfo ya Floride yohereje amafaranga mu rwego rwo gufasha no gushaka abinjira mu ntambara ya Jihadi mu mahanga. Urukiko rwumvise ko Hassoun yashakishije Jose Padilla, umwe mu bagize agatsiko ko mu muhanda wa Chicago winjiye mu idini rya Islam nyuma akaza gushinjwa kuba yarateguye igitero cya “bombe ikoreshwa na nucleaire” muri Amerika. Aba bombi bahuriye ku musigiti muri Floride. Jose Padilla bamusanze afite icyo gisasu ubushinjacyaha bwavuze ko cyari kigamijwe gukoreshwa mu mugambi w’iterabwoba wo gutera muri Amerika.

Bivugwa ko Hassoun afitanye isano ya hafi n’abarwanyi ba Palesitine batandukanye nanone akaba afitanye isano n’iterabwoba ryo mu karere ka Sahel.

Kuki Kagame yashishikajwe no kwakira Hassoun, umuntu Amerika na Isiraheli bafata nk’umuterabwoba mpuzamahanga”?
Mu myaka yashize, Kigali yari ifite umubano mwiza na Isiraheli. Icyakora, umwaka ushize, Kagame ntabwo yatumiwe mu isabukuru yimyaka 75 ya Jenoside yakorewe Abayahudi mu Budage no muri Isiraheli. Muri uwo mwaka, Nyetanyahu yasuye Uganda, ahura na Perezida wa Sudani y’Amajyepfo ariko ntiyasura Kigali.

Kwakira Hassoun, umuntu Isiraheli ibona ko ari hafi y’abarwanyi ba Palesitine, bisobanura iki ku mubano w’u Rwanda na Isiraheli?
Moustapha Ould Lima yihishe mu Rwanda. Moustapha arashinjwa gutera inkunga umutwe w’iterabwoba rikorera mu karere ka Maghreb witwaje idini Kisilamu bita (AQIM) ishami rya Al-Qaeda. Hassoun arashinjwa gukorana n’iterabwoba rikorera muri Sahel akaba n’umushyitsi wa Kagame.

Ese kuba Moustapha na Hassoun bagiye kuba mu Rwanda bivuze ko agace k’ibiyaga bigari gashobora kuba ihuriro ry’iterabwoba mu gihe kizaza”?
Qatar irashinjwa gutera inkunga undi mutwe w’iterabwoba ISIS. Muri iyi minsi Rwanda na Qatar babanye nk’abageni bari mu kwezi kwa buki (Honey Moon), birazwi kandi biranditswe.

Ese Emir wa Qatar na Moustapha bashoboraga gukoresha uwo mubano mwiza na Kagame mu gutabara Hassoun, bitwaje amasezerano mpuzamahanga yo mu 1954 yerekeye imiterere yabatagira ubwenegihugu?

Professor Charles Kambanda

K’urundi ruhande nkuko tubikesha ikinyamakuru The Rwandan Abakurikirana hafi icyo gikorwa bemeza ariko ko iki gikorwa gifite ikibyihishe inyuma hakaba hakekwa inyungu za Diplomasi ndetse n’amafaranga Leta Zunze ubumwe zaba zarahaye abayobozi b’u Rwanda mu rwego rwo kwikiza uyu mugabo wari ikibazo ku bayobozi b’Amerika basaga nk’aho babuze aho bashyira nyuma yo kurangiza igihano cye.

Natwe Abaryankuna turibaza duti ko n’ubundi Kagame yari yarazengereje akarere akabuza amahoro ari wenyine, ubwo akomeje kwiyegereza abaterabwoba ruharwa biracura iki?

Tubitege Amaso

Nema Ange

Exit mobile version