Rugali.com

Amakuru ashyushye yo mu karere

Isesengura rya Prof Charles Kambanda ku rubanza rwa Maj Sankara Callixte rwatangiye uyu munsi.

Gutekinika badafite abatekinisiye!

1. Umuntu uregwa gushinga umutwe wingabo akanawuha amabwiriza, akaregwa ibyo ingaboze zakoze, nukuvugako uyu umunto n’umusirikari kuburyo amatekeko yurwanda ateganyako uyumuntu uburanisha n’inkiko zagisirikari. Kucyi bamureza ibyaha byagosirikari murukiko rusanzwe?
Ruriya rukiko koko rufite jurisdiction y’ukuburanisha ibyaha byagisirikari?

2. Biragaragarako bashaka gukoresha ruriya rubanza gushinja Uburundi, Uganda, Rusesabagina, nabandi bantu baba hanze biriya byaha.

(i) nubwo mumategeko, kwimera ibyaha bitavuzeko umuntu aba koko yakoze ibyo byaha koko, kucyi Junta yakagame itimeye gutanga ibimenyetso murukiko kugirango biburamwe, ahoguhatira Sankara kwimera ibyaha? Nuwuhe munyamategeko uzi amategeko cyangwa umunyapolitique utekereza neza wakwimerako ibyaha bikomeye kuriya mwabinyuza inzira “y’ukwimera icyaha” kandi mushaka gukoresha urw’urubanza kubandi bantu?

(ii) Ukuntu ibirego bivugwa cyangwa byanditswe ubwabyo biteye isoni. Bisaba ubuswa bwinshi mumategeko kuba umuntu yakwandika buriya busazi! Kuva kugushinga umutwe wa gisirikari kugera kuri terrorism bishimagirako character y’ibyaha bamurega; political crimes

(iii) kuba batibagiwe kakantu kabo barisha bita “genocide yakorewe abatutsi”; kandi uregwa nawe ari umututsi nanone akimerako yahakanye icyo bita “genocide yakorewe abatutsi” nabyo ni negation of the negated. Ntamuntu utekereza neza wari gushira ikirego kimeze kuroya kuri charge sheet!

3. Junta ubwayo ihakanako nta ba rebel bateye urwanda cyangwa bari kubutaka bw’urwanda. Ariko bakarega Sankara ukwo nabivuze muri 1 hejuru kandi nakamurega ko ibyo byaha yabikoreye kubutaka bw’urwanda. Ese icyo gisirikari barega Sankara ni sub-section ya RDF, niba icyo gisirikari atari ba rebel bari kubutaka bw’urwanda cyangwa igisirikari Sankara aregwa niwe gusa wari ukirimo bityo kuba Sankara yarafashwe nta bandi ba rebel bari kubutaka bw’Urwanda! Niba Sankara ntagisirikari yarimu, ibyo yavuze byose ntacyaha kirimo. Wenda Leta yamujyana kwivuza.

4. Kuba avocat adashoboye gutanga Preliminary objection y’ukwo Leta yabungamiye uburenganzira bwa Sankara kuva umunsi yazamwe murwanda muburyo butazi kugera kukuba amaze igihe kirenze kumasaha 72, ukongeraho contradictions navuze heruguru, harimo nukwo bimwe mubyaha aregwa ruriya rukiko rudafite jurisdictions kubiburanya, ariko avocat akaba yabwiye /ashigikiye umu cliet kwimera icyaha, ubwabyo bigaragaza ko nta Sufficient representation mumategeko Sankara afite. Kuvugako umuntu avugira ingabo zidahari, niba iyo niyo argument ya Leta, ubwabyo ntacyaha kirimo.

5. Niba koko umucamanza yimeye kwimera icyaha bya Sankara kandi hari biriya bibazo bigaragarira buri muntu utekereza neza ko harimo tena / akarengane nabyo bigaragaza (i) ubumenyi buke bw’urukiko et (ii) ikibazo cy’ubwigenge bw’ubutabera.

Prof Charles Kambanda