Site icon Rugali – Amakuru

Isesengura rya Mwalimu: Kuki Papa Francois riwe Umuyobozi mu kuru wa kiriziya gatorika yemeye kwakira umwicanyi Ruharwa Paul kagame?

Iki kibazo nakibajijwe n’abantu benshi cyane ubwo nari mu biruhuko mu bihugu by’abazungu. Nkaba mboneyeho kubasuhuza kuko nzi neza ko mwankumbuye mu kambura, nyamara nari mpari nakurikiriraga hafi imigendere yisi, cyane cyane ibireba n’ u Rwanda . Mbasabye gukurikira iri sesengura mu magambo macye.

Papa nta cyaha yakoze mu kwakira umunyabyaha ariwere mwicanyi Paul kagame n’umugore we kandi azi neza ko abo bantu yacyiye mu biro bye ari abicanyi.
Papa icyo yakoze nicyo imana imusaba, kwakira abanyabyaha bose iyo baje bamusanga, cyangwa we akabasanga ako baherereye mu ndiri zabo, kugira ngo abasengera kandi abakize ibyo byaha byababayeho kamere. Ahubwo iyo Papa yanga kubakira , niwe wari kuba yishe umurimo we, kuko yari gufatwa nkumuganga wanze kwakira abarwayi mu gihe baje bamusanga.
Papa yarazi neza abo bantu yakiye abarimo :

Nyuma yibiro by’ubutasi dusanzwe tuzi bikorera ibihugu by’ibihangange nka, amerika, uburusiya, ubwongereza , ubufaransa, ndetse na Israel ; hakurikiraho kiriziya gatolika ; ifite ubushobozi bwo gutara amakuru yubutasi akantu hose kwisi ifite abayoboke, nabandi bakozi bayo bayobora za kiriziya.
bivuze ko Papa azi neza ibyabaye mu Rwanda guhera 1990 ubwo inkotanyi zateraga, kugeza ubwo Kagame ubwe yatangaga amabwiriza ko kwica abasenyeri harya igakurazo muri gitarama.
ubwicanyi bose bwakozwe na Paul kagame akoresheje wa mutwe witerabwoba witwa FPR yayoboraga na nubu akiyobora .ubwo bwicanyi bwose rero muhumure burazwi .
uruhari rwa Paul kagame n’ingabo ze mu marorerwa yabereye mu Rwanda, no muri Congo ndetse ni burundi, Papa yarabizi, ariko yagombaga kwakira uwo mwicanyi , kumureba imbere ye ngo yirebere neza uko uwo mwicanyi umugahaze imbere, ahumeka .

Mwibuke ko no mu nsengero mu rwanda nta munyamadini wirukana abicanyi, abajura cyangwa abambanyi iyo baje bamugana. niyo mpanvu habaho umuhango wo kwicuza ibyaha . aribyo byitwa umuhango wo gusaba penetensiya. nta muntu numwe rero watinyuka kwiryukana umukristu uje mu ntebe ya penetensiya aje kwicuza ibyaha.
Byarabaye rero, Papa kiye abo bicanyi Kagame numugore we, maze avugana nabo ndetse arabasabira.
icyatangaje benshi nuko uwo mwicanyi Paul kagame aho gusaba imbabazi zimbaga yaba nyarwanda yatsembye , ahubwo yasabye Papa ko yasaba imbabazi mw’izina ryabayoboke ba kiriziya gatolika ahagarariye, bavugwaho uruhari mu byabaye mu rwanda.

Umwicanyi Kagame we yigize umwere ahubwo yifuza ko abandi basaba imbazi , ariko ko we bitamureba.
Papa yaramwunvishe, ubwo dutegereje igike kiriziya gatolika , izakoreshereza ububasha bwayo, ifatanyije nabandi bazungu bategeka iyi si, kugira ngo bazafate Paul kagame maze bamushyikirize ubutabera mpuzamahanga, aribwo buzamubaza ishyano yakururiye abanyarwanda, ibi bizaba rwose ni muhumure, mwibuke ko uwategekaga Tchad Houssein Habre wigeze kuba inshuti y’abafaransa, byageze aho arafatwa acirwa imanza hariya hakurya muri Senegal.

Mwibuke kandi Laurent Bagbo n’umugore Simone Bagbo bategekaga Cote d’ivoire ubu bari muri gereza . Amashyaka yo muri opposition kimwe n’abandi biyita ko bavugira impunzi berekanye ko bakiri abana, cyangwa ko imikorere yabo ikiri hasi cyane. burya mbere yuko kagame agera kwa Papa abakorera Politique mu buhungiro bagombye kuba baranditse inyandiko nyinshi zishyira hanze ubwicanyi bwose kagame n’ingabo ze bakoze, maze bakabishyikiriza Papa kandi bakabinyuza mu binyamakuru,; kugira ngo papa yunve ko hari amajwi amumenyesha ko uwo muntu yakiye ari ruharwa watsembye abanyarwanda, agateza genocide mu Rwanda kugira ngo bimugeze ku butegetsi.

Hagombaga gutegurwa imyigaragambyo y’abanyarwanda, abarundi ndetse n’abanye congo, kwirembo ry’ibiro bya Papa bamwereka ko kagame yabamariye abantu.
urya munsi Kagame yakiriweho, imfubyi z’abahutu, hamwe niza batutsi kimwe n’izabanyamahanga kagame yahekuye, , zabaye zarakoze imyigarabambyo imbere yibiro bya papa, berekana amarira yabo batewe n’uwo mwicanyi ruharwa Paul kagame, wari wakiwe na Papa. ibi rero nti byabaye nkaba nkeka uko byatewe wenda n’amikoro macye , cyangwa ubushobozi bukiri hasi, bwabashinzwe gukora politike mu buhungiro. Nkaba menyesheje kandi nsabye intore zose nabandi bakorera Kagame ko Mwalimu ,nagarutse , nvuye mu biruhuko, ubu nje gukomeza gushyira hanze amarorerwa kagame nagatsiko ke bakorera abanyarwanda.

Ndi umwe mu bantu batarenze babiri gusa, barusha abandi bose amakuru yerekeye urwanda . ndavuga amakuru y’ubutasi. sinavuga ko ndi uwa mbere mu ba kiriho arimo ndi umwe muri babiri gusa, nibura bagera mu masoko akomeye abitse amakuru y’ubutasi ku Rwanda guhera 1950 kugeza uyu munsi 2017.

Sinarangiza ntibukije ko abicanyi bafashije Paul Kagame gutsemba abanyarwAnda, ubu noneho nibo birirwa ku mbunga nkoranya mbaga, bagerageza kwiyoza no kwigira abarebe, bayobya uburari. bose turabazi kandi tuzabafata. nta mWicanyi wo muri FPR tutazi, cyangwa tutazi aho aherereye.

Baba barya bagabo? barya bagore, rurya rubyiruko rwiyita intore ruvugira kagame bose tuzabafata kuko bafatanyije ubufatanya cyaha. amaraso y’abanyarwanda bazayaryora.
ubu ntegereje k batangira kugira icyo bavuga kui iyi nyandiko ngo mbone aho mpera mbibutsa amarorerwa bakoreye abanyarwanda. amaraso y’abahutu , aya batutsi, nayabandi bose bamenye, kandi bagikomeza kumena.

Iri sesengura mwalikorewe kandi mu rigezwaho na Mwalimu.

Urubuga rwa Facebook rwa Jambo Karibu Jambo

Exit mobile version