Impamvu U Rwanda rwanze kwitabira inama ya Luanda n’ingaruka ku ntambara M23 ikomeje guteza muri Congo Ku ya 15 Ukuboza 2024, i Luanda hari hateganijwe inama ikomeye y’ibihugu bitatu aribyo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), u Rwanda na Angola. Igihugu cy’Angola kikaba cyari umuhuza. Iyi nama yari igamije gukemura intambara ya M23 iteza muri Congo. Congo rero ikaba ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe w’inyeshyamba M23. U Rwanda rwaje gutangaza ko rutakitabiriye iyo nama kubera hari ibyo rurimo rushinja Congo. Impamvu Kagame atitabiriye inama ya Luanda yagombaga kuba ejo, yasabye ko Congo yabanza ikagirana ibiganiro n’umutwe ubatera M23 kugira ngo bafate imyanzuro igaragara yerekeranye n’ihagarikwa ry’imirwano muri Congo. Kuba ibyo bihugu bitatu byarananiwe kwemeza ko Congo ibanza kuganira na M23 byatumye iyi nama isubikwa. Bamwe bavuga ko kuba Kagame yaranze kwitabira inama ya Luanda byerekana uburyo iki kibazo k’intambara ya M23 gikomeye. Ngo kuba impande zombi zitsimbaraye ku byifuzo byazo kubyerekeranye na M23, ngo kandi Igihe cyose hatazabaho ibiganiro hagati ya M23 na leta ya Congo iki kibazo ntikizakemuka. Tshisekedi ati ntitwaganira na M23 kandi ari ingabo za Kagame niyo mpamvu tugomba kuganira n’uziri inyuma. Kagame nawe ati M23 n’abakongomani barwanirira abatutsi bo muri Congo bakandamijwe bagakurwa mu byabo. Iyi ntambara
Kagame yateje muri Congo ntizarangira kereka apfuye. Ikibazo kikaba kibaye nk’umukino w’imbeba n’injangwe!!! Kuba Kagame yanze kujya mu nama ya Luanda ibi byaciye intege abarimo baharanira ko amahoro yagaruka mu karere. M23 ikomeje kwatsa umuriro muri Congo. Ikizere ko amahoro yagaruka kiragenda gikendera. Ibi bishobora gutuma ahubwo imirwano irushaho gukara mu karere k’uburasirazuba bwa Congo aho abaturage benshi bavanwe mu byabo bashobora no gucanwaho umuriro mwinshi n’izo nyeshyamba M23 za Kagame zikomeje kugenda zigarurira uduce twinshi twa Congo zikura bantu benshi mu byabo. Angola yafashe iya mbere mu gutumiza iyi nama, yaciwe intege n’uko iyo mishyikirano yahagaritswe kandi bakaba ntayandi masezerano yo guhura yashyizweho.
Kuba inama yarahagaritswe nta kindi gisubizo cyatanzwe birakemangwa ko ubushobozi bw’abunzi bo mu karere bufite uruhare ku byabaye. Ku rwego mpuzamahanga, iseswa ry’inama ya Luanda rishobora kubonwa nk’ikimenyetso cy’ubushobozi buke ibihugu byo mu karere bifite mu gukemura ikibazo cya Congo binyuze muzira ya diplomasi ko badashoboye uruhare mu karere badashobora gukemura ikibazo cya Congo mu rwego rwa diplomasi. Iki kibazo gishobora gutuma imiryango mpuzamahanga nk’umuryango w’abibumbye n’umuryango w’ubumwe bw’Afurika, ishimangira icyifuzo cyabo cyo kurushaho gutabara no gufatirwa ibihano amashyaka abonwa ko ari yo nyirabayazana.