Site icon Rugali – Amakuru

Isesengura rya Bwana Simon Pierre Gahamanyi Kubyavuzwe na leta ya Kagame ku rupfu rwa Kizito Mihigo

Indirimbo Kizito Mihigo "Hataka Nyirubukozwemo" apfuye adasohoye

Impamvu ibyavuye mu iperereza nabiriya bikenyetso bidahagije ngo hemezwe ko yiyahuye:

1) Kuki Kizito Mihigo uwo mugozi wari uhambiriye mwijosi rye ataba yarawuhambiriwemo nundi muntu akawumwicisha? Ndetse akamanikwa mwidirishya?

Kuko biriya bimenyetso bitatu byashyizwe hanze nabakoze iperereza ntibihagije kugirango bafate icyemezo ko Kizito Mihigo yiyahuye.

Ese icyo cyemezo ko yiyahuye bakigezeho bate kandi biriya bimenyetso byose bidakuraho ko haba hari umuntu wamunigishije uriya mugozi?

2) Ngo ntabandi bazakurikiranwa. Nonese biriya bimenyetso bitatu byerekama ko ntabandi bantu batumye wenda yiyahura, niba yaraniyahuye? Bagakora ako gakino ngo byitwe ko yiyahuye?

3) Kuki babonye Kizito yiyahuye, ntibavuge ko umugozi wari wamunize mwijosi ahubwo bakavuga ngo wari uhambiriye? Ubwose usanze umuntu wanizwe ni umugozi,wavuga ngo urabona umugozi uhambiriye gusa kandi urimo kuniga. Kuko niba barabonye umugozi uhambiriye mwijosi aribwo bakihagera, wamunize ute kandi wari uhambiriye gusa?

4) Kuki iperereza rihise rirangira? Ubwo byarakozwe nabandi, bakamumanika, byakoroha vuba cyane guhita batahurwa?

5) Abo bapolisi kuki mwemeye ibyo bavuze ntimubakoreho iperereza mwebwe ubwanyu? Kuvuga ngo naka yambwiye cg ngo numvise avuga ngo…… ibyose ni iperereza?

6) Ngo autopsy yavuze ko ngo yazize kubura umwuka,maze mukoresha ijambo ngo bishobora guterwa no kubura umwuka wimanitse. Ijambo ngo “bishobora gutererwa” kuki mukoresha ijambo ryerekana ko mutizeye ibyo muvuga? Kuki mutavuga muti “byatewe no kubura umwuka” kandi muri kuduha umwanzuro?

7) Kubera ibintu bidasobanutse hano hejuru, hakenewe irindi perereza.

Exit mobile version