Site icon Rugali – Amakuru

Isesengura rya Biruka ku mugambi mubisha wa Kagame wo kuzana mu Rwanda impunzi zivuye muri Libya

Nimuhorane Imana !

Mu gihe Leta ya FPR-Inkotanyi yagaragaje ko nta buntu nta n’imbabazi ifitiye impunzi, mu igihe Leta ya FPR-Inkotanyi ikoresha impunzi z’abarundi mu migambi yayo yo kugerageza guhungabanya umutekano w’u Burundi, mu gihe Leta ya FPR-Inkotanyi yateye inkambi ya Kiziba gatatu kose ikica kandi igahahamura impunzi z’abanyekongo.

Mu gihe Leta ya FPR-Inkotanyi yishe impunzi z’abanyarwanda muli Kongo ibihumbi 300 muli 96-98 nk’uko bigaragazwa na Raporo ya Loni (Maping Report, 01/10/2010), mu gihe Leta ya FPR-Inkotanyi idahwema gutera impunzi z’abanyarwanda bayihungiye muli Kongo kuva mu myaka 20 ishize.

Iyi Leta niyo Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi uhaye imali ngo yakire abanyafrica barenga igihumbi 50 bayobeye muli Libiya bagerageza kwinjira mu Burayi. Ubu Burayi, sibwo Kagame aherutse kubwira ko ibyerekeye agateka ka muntu ari amateshwa !

Bakundarwanda, bavandimwe, umuntu ugura cyangwa ugurisha undi muntu nawe ubwe aba yigurishije. Ubwo impunzi zibaye ibicuruzwa umukoreshakoro Kagame akaba ashyize igihugu cyacu muli ubwo bucuruzi buteye ishozi, ubwo igihugu cyacu nacyo arakigurishije.

Mumenye ko izo mpunzi zo muli Libiya ibihumbi 50 abenshi ni abakomoka muli Eritrea, Sudani, Somalia na Etiyopia, benshi muli bo ni ibikurankota bivuye mu ntugunda n’intambara z’iwabo. Abantu ibihumbi 50 bakuru rero, hazashira imyaka 5 gusa barikubye gatanu kuko buri wese azazana bene wabo, buri wese azashinga urugo abyare.

Icyo Kagame akora arakizi : vuba cyane azaba afite ubundi « abanyarwanda b’ubundi bwoko bamukesha ubugingo », bazamurwanirira nta mpuhwe na nkeya bafitiye abanyarwanda basanzwe. Ubu rero tubyemere duceceke dutuze. Erega ni mwe mbaza bahungu mwe !

Dr Biruka, 11/09/2019

Exit mobile version