Ubufaransa bwashoboye kuziba inzira zose, Kigali bizayigora kongera kubona aho ihera ihatira Paris kwemera uruhare rwayo, kubwa Kigali rudashidikanywa, cyane cyane ko ibimenyetso Kigali yifashishaga mu gutsindagira génocide Ku Bufaransa byasesenguranywe ubuhanga bwinshi. Commission Duclert yasanze ntaruhare(Responsabilité pénale sous la forme de complicité dans le génocide) rwo komeka Ku Bufaransa.
Kigali irahombye cyane kuko yari yizeye ko Ubufaransa buzakubita ibipfukamiro hasi bukemera kwikorera urusyo bityo légitimation du narrative ya Kigali ikaba ibonye imbaga zitajegajega. Aha nibutse igihe Inteko Rusange(Assemblée Générale des Nations Unies) y’ Umuryango w’Abibumbye wemezaga ko hahindurwa imvugo “Génocide Rwandais” igasimbuzwa imvugo “Génocide perpétré contre les Tutsi”, icyemezo cyatowe Ku bwiganze bw’amajwi n’abahagarariye ibihugu by’Africa na bimwe byo muri Aziya, naho USA, Canada, Australia na European Union countries bifashe ntibatora uwo mwanzuro kuko bo batemera uburyo narrative officiels yexcluant Abahutu bishwe bazira ibitekerezo byabo ndetse n’abazize ibindi byaha RPF icyekwaho.
Tunibuke kandi hakozwe ibishoboka byose kugira ngo Kiliziya Gaturika nayo yemere uruhare(complicité) muri genocide ya 1994, ariko igihe Papa Francis yakira Perezida Kagame akaba yarasibiye imbabazi abapidiri barezwe kugira uruhare muri Genocide(Responsabilité individuelle), bityo Vatikani yivanaho Responsabilité morale et pénale. Mu gihe rero Kigali ihora ihanganye niyo position y’Ibyo bihugu by’i Burayi n’Amerika, byari kuba ari Intsinzi ikomeye iyo UBufaranza bwamera “Responsabilité pénale” kuko Leta ya Kigali yari kubona aho ihera igaragaraza ko Narrative ya Kigali uyivuguruza ariwe wibeshya. Iki nikintu gikomeye cyane kuko hafashwe urugero, Leta y’Ubudage yemeye Responsabilité morale et pénale muri Genocide yakorewe Abayahudi bityo akaba ari nayo mpamvu kugeza uyu munsi Ubudage butanga indishyi z’akababaro kuri Leta ya Israel.
Kubirebana no kurega administration Mitterrand ku makosa yo guhumiriza igakomeza gushyigikira Leta ya Habyarimana, Commission Duclert nibyo yise “Responsabilité morale, institutionnelle et politique” bikaba mu by’ukuri nta impact nini bifite akaba arinabyo Perezida Nicholas Sarkozy yigeze kuvuga ko Ubufaransa bwakoze “Erreurs politiques”. Ibyo rero ntaho bitandukaniye burya n’ibyo ababirigi bemeye, nibyo Clinton yemeye. Donc Paris yiplashije muri Logic généralisé ya international community failure to intervene. Bivuze ngo ntakihariye waryoza abafaransa gitandukanye nibyo the whole international community ibazwa.
Kubijyanye na Opération Turquoise, Commission Duclert igaragaza ko iyo operation yabaye mandatée na Loni ariko bikorwa bitinze habasha gutabarwa Abatutsi bake. Cyakoze Commission Duclert igaragaza ko Abahutu bungukiye cyane kuri iyo Operation Turquoise kurenza Abatutsi kuko byabafashije kubona uburyo bwo guhunga.
Kukibazo cyo kudafata Abategetsi bari muri Leta y’abatabazi bakekwagaho uruhare rukomeye muri Génocide, Commission Duclert igaragaza ko Gouvernement y’Ubufaransa yagaragaje ko bitari mu Nshingano za Opération Turquoise ikindi kandi kubafata byari guteza ikibazo cyo kwizeza ubutabera buboneye mu gihe baba bafashwe bagashyikirizwa ubutegetsi bushya bwa FPR. Kuri ibi bisobanuro byatanzwe na Leta y’Ubufaransa ku kudafata abo bategetsi, ntacyo Commission Duclert yigeze ibinengaho.
Muri make ngibyo ibya Rapport Duclert!! Ikaba nta gishya ije yungura nyuma y’ibyari byarakozwe na mission d’investigation yari yarashyizweho n’Inteko Ishingamategeko y’Ubufaransa ndetse n’Ibyo Perezida Nicholas Sarkozy yari yaravugiye I Kigali.
Yanditswe Valentin Akayezu