Igikorwa Kagame na FPR Inkotanyi zakoze cyo gushimuta Paul Rusesabagina gishobora gusigira leta ya Kagame ibibazo bikomeye! Rusesabagina yahawe igihembo cy’uko yakijije abatutsi n’abahutu barenga 1200 bahigwaga n’interahamwe zivanze n’inkotanyi muri jenoside yo mu mwaka w’1994. George W. Bush wigeze kuba Perezida w’Amerika (USA) akaba ariwe wambitse bwa mbere umudari w’ubutwari nk’ubwo Bwana Rusesabagina; ihabwa ry’uwo mudali ryakururiye Rusesabagina urwango rukabije rw’inkotanyi na Kagame wumva ko ariwe wenyine wagobye kuvugwa nk’umuntu wakijije abantu muri Jenoside.
Uku gushimuta Rusesabagina ariko kweretse amahanga ko ahubwo Kagame n’ agatsiko k’inkotanyi ari ibyihebe ndetse maze bishimangira ibyo abanyarwanda bahereye kera bavuga ariko amahanga akabima amatwi! Igitutu cy’amahanga cyatangiye kugera ku nkotanyi kuburyo ziri kuvugishwa nkuko muri bubyumve muri iki kiganiro hasi: