Site icon Rugali – Amakuru

ISENGESHO RYO KWISUNGA KIZITO MIHIGO NO GUSABA KO YANDIKWA MU GITABO CY’ABAHIRE.

Ni iki cyadutandukanya n’urukundo rwa Kristu?

DUSABE:

Mana Data Nyirubuntu budashira
Wakunze isi cyane bigera n’aho uyicunguza Umwana wawe
Maze mu bantu utonesha bamwe ngo bakubera abahamya.

Turagushimira tugusingiriza impano wahaye u Rwanda n’Abanyarwanda muri KIZITO MIHIGO wavukiye ku butaka butagatifu bwa Kibeho mu mwaka Bikira Mariya Nyina wa Jambo yigaragarije Abanyarwanda.

Wamuhunze impano zitagira ingano, umutaka igikundiro n’uburanga, umutanagisha ijwi rivumera rikarembuza imitima, rimwe rikwiye umuhanzi n’umuhanuzi w’ibihe byose.

Yabanye natwe dusangira ibyiza kimwe n’amagorwa, ariko umutima we awurinda umugera w’urwango n’ubwikunde, arenga amacakubiri atsinda irondakoko, akubera umuhamya ukwiye aho rukomeye.

Yahamije ko ikizakiza uru Rwanda, ari ukureshya kw’abana barwo, bakemera ko bose ari bamwe imbere yawe, ndetse ko n’abatabarutse bose bakwiye kwibukwa no gusabirwa, tukava dutyo mu cyunamo kitubundikiye nk’igicuku cy’urupfu, tukemera ko uwazutse yakiriye abacu, kuko hakurya y’imva hari ubugingo.

None rero Mana yacu, Mana idukunda ikumva amaganya yacu, turagutakambira twiziritse ku gishura cya Nyina wa Jambo, ngo Roho wawe agaragare mu kirere cy’u Rwanda nk’Inuma y’amahoro, tuvugirwe na KIZITO MIHIGO hagaragare ibitangaza bihoza imitima y’abamukunda, bityo utugaragarize ko wamwakiriye iwawe mu Bahire.

Nanjye rero umwana wawe w’umunyabyaha ariko wicujije, mpfukamye imbere yawe ngusaba ngo wuzuze icyifuzo cyanjye, ugirire Kizito Mihigo wakunyuze, ngirirwe ubuntu mu byo ngusaba …….(kuvuga icyo wifuza bucece)
bitume ndushaho kukubera umusemburo w’amahoro n’ubwiyunge muri iyi si, tube benshi tugushimira, bityo na Kiliziya yawe ivugururwe.

Nawe rero Kizito Mihigo mwana wacu, wabaye umuhamya w’ubumwe n’ubwiyunge mu bantu, tuvuganire Ijabiro kwa Jambo aho wadutanze, imihigo yawe tuyigire iyacu, tukwigireho ubutwari dutsinde ubwoba, natwe twitabire guhamya Yezu aho rukomeye kuko amaherezo yacu ari ukubana na We.

Ba umurinzi mwiza w’Akarere k’Ibiyaga Bigari, utoze Afurika yacu kuririmba amahoro n’ubumwe, isi yose ivome i Rwanda icyo yari yarabuze mu bantu, bityo Imana yacu Irusheho guhabwa ikuzo n’icyubahiro,
Ubu n’iteka ryose.
AMINA.

Nahimana Thomas

Exit mobile version