Site icon Rugali – Amakuru

Isekere! Perezida Kagame yongeye gusura u Rwanda aho yifatanije n’abanya Kigali kugorora ingingo

Nyuma y’iminsi myinshi adakandagira mu Rwanda, Perezida Paul Kagame yongeye gusura u Rwanda akaba yifatanije n’abaturage muri Kigali gukora siporo. Icyagaragaye nuko yari arinzwe cyane n’abashinzwe k’umurinda kuburyo umuntu yakwibaza impamvu buri gihe usanga atizera abaturage ba Kigali kuburyo aba agomba kurindwa nk’umuntu wasuye Somalia kandi kubera umunaniro yari afite akaba atashoboye kwifatanya n’abanya Kigali mu kugorora ingingo.

Twabibutsa ko Paul Kagame yongeye gusura u Rwanda nyuma y’iminsi myinshi yari yaragiye kwiturira mu bihugu bikurikira: Yabanje kujya gutura mu Bubiligi avayo ajya gutura muri Canada avuye Canada ajya gutura mu Burusiya aho yashoboye kureba ruhago akunda cyane mu gikombe cy’isi gihuje ibihugu bitandukanye.

Reka twizere ko uru ruzinduko rwa Paul Kagame mu Rwanda ruzamara iminsi myinshi mbere yuko atekereza kongera kujya kwiturira hanze. Uretse ko uwavuga ko atazabura mu mukino wa finale w’igikombi cy’isi mu kwezi gutaha ataba yibeshye.

Exit mobile version