Site icon Rugali – Amakuru

Isekere: ‘Muri Kayonza hari abaturage batanze amafaranga ya mituweri none bamaze umwaka bativuza”.

Radio Rwanda mu makuru yayo ya saa kumi n ‘ebyiri za mugitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 11.05.17 iti ”I Kigali kuva ejo hateraniye inama mpuza mahanga ku ikoranabuhanga”.

Bati ”Urwanda ruri mu bihugu biri ku isonga ku birebana n’ikoranabuhanga”bagakubitaho n’ibindi bikabyo ntasubiramo. Ni uko ntibamaze kuvuga ibyo,bati andi makuru …”Muri Kayonza hari abaturage batanze amafaranga ya mituweri none bamaze umwaka bativuza”.

Ngo byatewe ni uko bordero batangiyeho amafaranga hashize iminsi micye zirasibama ni uko bajya kubaza kuri banki batangiyeho ayo mafaranga bamwe bababura mu mashini.
Ng’uko rero uko ikoranabuhanga ryateye imbere mu Rwanda.

Justin Faida

Exit mobile version