Site icon Rugali – Amakuru

Isabukuru y’agahiri n’agahinda, amibukiro y’akaga n’akandare!

Nimuhorane Imana !

Hashize imyaka 29 yuzuye FPR-Inkotanyi ihagurukije urubyiruko rw’impunzi itera u Rwanda iturutse mu Bugande bwa Yoweri Museveni.

Koko rero, hari taliki ya 1 Ukwakira 1990 ubwo Jenerali Fred Gisa Rwigema, wari wararyambitswe na Jenerali Yuvenali Habyarimana, yahagurukije ingabo ze bamanuka inkungugu ngo bagaruze u Rwanda umuheto. Iyo ntambara yaje kuba umwanda bitewe n’ibisazi bya Pahulo Kagame wadukanye mu banyarwanda ubugome butigeze bubaho.

Bakundarwanda, bavandimwe, ku munsi nk’uyu dukwiye gusubiza agatima impembero tukibaza kandi tukibukiranya iyo tuvuye n’iyo twerekeza. Dore benshi muli izo nkotanyi z’ikubitiro ntibakiriho, abenshi muli bo batikijwe na Kagame ubwe, kimwe n’uko abanyarwanda benshi b’inzirakarengane bavukijwe ubuzima kubera icyo gitero n’imidugararo yagikurikiye imbere mu Rwanda no mu karere k’Ibiyaga bigari.

Twibuke, dushime Imana ikiduhagaritse kandi dukataze ku rugamba rwo kwibohora.

Dr Biruka, 01/10/2019

Exit mobile version