Site icon Rugali – Amakuru

ISABUKURU NZIZA YA REPUBULIKA Y’U RWANDA (25/9/1961-25/9/20)

VOA Dusangire Ijambo: Amateka kw’ihirikwa ry'ubutegetsi bwa Perezida Kayibanda na Perezida Habyarimana muri 1973

Ishyaka Democratic Rwanda Party, DRP-ABASANGIZI rirabashishikariza kumenya amahame ya Repubulika. Amahame ya REPUBULIKA ni aya:

(1) Ubutegetsi ni ubw’ababenegihigu (abaturage) bose, butangwa nabo ubwabo (ntibuvukanwa), kandi akaba ari bo bukorera;
(2) Abenegihugu nibo batanga ubutegetsi ubwo ari bwo bwose bakabuha undi mwenegihugu uwo ari we wese bashatse binyuze mu nzira z’amatora kandi bakabumwambura igihe bashakiye mu gihe bo ubwabo basanze ko yabakoshereje;
(3) Kureshya kw’abanegihugu bose imbere y’igihugu cyabo n’imbere y’amategeko akigenga;
(4) Kuba Leta igendera ku mategeko, ntawe uyasumba kabone niyo yaba ari Umukuru w’Igihugu; nawe amategeko akamuhana igihe yayarenzeho cyangwa se yitwaye mu byo akora nk’aho ayo mategeko areba abandi batari we;
(5) Ubutegetsi budafitwe n’umuntu umwe gusa cyangwa urwego rumwe gusa ahubwo buri mu maboko y’inzego zinyuranye, Umukuru w’Igihugu ntabe yaravukanye imbuto ahubwo agatorwa n’abenegihugu kandi agategeka igihe kibaze, yakirangiza abandi benegihugu bose babishaka bakiyamamariza kumusimbura.

Dr. Gasana Anastase,
DRP-ABASANGIZI Chairman.

Exit mobile version