Ibyo Kagame na FPR barimo bakorera u Rwanda n’Abanyarwanda biteye agahinda. Narebye mu binyamakuru byose bya Kigali, habuze na kimwe gishyiraho italiki u Rwanda rwaboneyeho ubwigenge taliki ya 1 Nyakanga 1962. Ariko baribeshya kubera ko ibi bizagira umunsi bizarangiriraho. Aho kwizihiza no kwifuriza abanyarwanda isabukuru y’imyaka 54 igihugu kimaze kigenga, Kagame na Nyiramongi bagiye kuzerera muri Tanzania.
Nabonye abavandimwe bacu b’ abarundi bo bizihiza isabukuru y’imyaka 54 bamaze bigenga dore ko imana yadukoreye ibitangaza tukaba twarabonye ubwigenge ku munsi umwe kuburyo nibura turi bubisunge twifatanye kwizihiza umunsi w’ubwigenge. Kagame na FPR baribeshya kubera ko batazashobora kwibagiza abanyarwanda umunsi twaboneyeho ubwigenge.
Twongere tuzirikane abanyarwanda bagize uruhare rukomeye mu gutuma uyu munsi w’ubwigenge uboneka, muri abo njye nzirikana cyane Kayibanda, Gitera, Rudahigwa, Ndahindurwa, Mbonyumutwa n’abandi ntarondoye. Ndangije nongera kubifuriza umunsi mwiza wo kuzirkana aho igihugu cyacu cyavuye.
Juste Mutabazi
Paris, France