Site icon Rugali – Amakuru

Irya mukuru riratinda ntirihera! Bamporiki ku gatebe nk’uko umubyeyi we yabimuhanuriye!

Bamporiki yabaye iciro ry’umugani. FPR-Kagame yashyize mu bikorwa impanuro y’umubyeyi wa Bamporiki. Ati ulo ubona zikomeza kugenda zigushyira imbere n’iko zazakurangiza. Uko zikuzamura ni nako zizaguhanantura. Bwarakeye biraba da. None Bamporiki ubu nibwo agiye kubona ko umubyeyi we yamubwiraga ukuri. Ajye burigihe yibuka ko irya mukuru ritinda ariko ko ridahera.

Ntabwo Imana yari gutererana umubyeyi wa Bamporiki nyuma y’agahinda n’igisebo Bamporiki yamuteye igihe yamugagamo. Yibwiraga ko abo yameneraga ibanga ry’umubyeyi we bari bamukunze kumurusha. Yaribeshye cyane yabaye aka wa mutima muke wo mu rutiba.

Exit mobile version