Site icon Rugali – Amakuru

Birwanyeho –>Banki yagiye guteza cyamunara uruganda abaturage barigaragambya i Rusizi

Iburengerazuba – Abashinzwe umutekano, abaje kugura n’abakozi ba Banki bashushubikanyijwe birukanwa n’ikivunge cy’abaturage kibatera amabuye ubwo kuri uyu wa gatanu ku gicamunsi bari baje guteza cyamunara uruganda rutonora umuceri ruherereye mu murenge wa Muganza mu kagari ka Gakoni muri Rusizi. Abapolisi babiri n’umuturage umwe bakomerekeye muri iyi myigaragambyo.

Mu mvura nyinshi abaturage bashushubikanyije abari baje guteza cyamurana irongera irasubikwa
Mu mvura nyinshi abaturage bashushubikanyije abari baje guteza cyamurana barahunga irongera irasubikwa

Iyi myigaragambyo y’abaturage bangaga ko uruganda bitaga ‘rwabo’ rutezwa cyamunara yarimo gutera amabuye no kuvuza induru, ibikorwa byakomerekeyemo abantu batatu umwe akajyanwa kwa muganga.

Banki ya Kigali yari ije guteza cyamunara uru ruganda rw’uwitwa Nkusi ngo utarabashije kwishyura mu gihe cyumvikanyweho umwenda wa miliyoni 560 z’amafaranga nk’uko byavugirwaga aho.

Uru ruganda ngo rukaba rwari mu ngwate yatanze kuri uyu mwenda.

Iyi ni inshuro ya gatatu bari baje guteza cyamunara uru ruganda, inshuro ebyiri zabanje zaburijwemo nabwo n’abaturage. Iyi ntayo yaburijwemo.

Aba baturage bavuga ko badashaka ko uruganda rwabo rutezwa cyamunara kuko ngo niho bavana amaramuko n’imibereho nk’uko babibwiye Umuseke.

Nkusi nyirarwo avuga ko iki kibazo yakigejeje mu rukiko rw’ubucuruzi ngo kuko iyi Banki imwishyuza yamuhohoteye, avuga ko Banki yamuhaye icya kabiri cy’inguzanyo yari yamwemereye bigatuma ibikorwa bye bidindira.

Akavuga ko yatunguwe no kubona amatangazo ateza cyamunara ingwate yari yaratanze.

Uruhande rwa Banki ya Kigali rwari rwaje rwavugaga ko cyamunara yamenyekanishijwe inshuro eshanu bityo basaba nyiri uruganda kubahiriza ibiteganywa n’amategeko birimo n’iyi cyamunara kuko yananiwe kwishyura inguzanyo yahawe.

Ubwo imyigaragambyo y’abaturage bari bashyigikiye nyiri uruganda yari ihosheje, abashinzwe umutekano babwiye abaturage ko nta wemerewe kwitambika imbere y’ubutabera.

Byarangiye bemeranyijwe ko bagiye gukora inama hagati y’imapnde zombi bagashaka ubwumvikane.

Umuybozi w’Umurenge wa Muganza yabwiye Umuseke ko ibi byabaye byahaye isura mbi Umurenge muri rusange, ubuyobozi ngo bukaba bugiye gukoresha inama y’abaturage kuri iyi myitwarire idahwitse, ndetse ngo abagize uruhare muri uku kwigaragambya bashobora gukurikiranwa.

Abaturage biganjemo abakorera uru ruganda mu mvura nyinshi basakuzaga bavuga ko uruganda rwabo rutari butezwe cyamunara
Abaturage biganjemo abakorera uru ruganda mu mvura nyinshi basakuzaga bavuga ko uruganda rwabo rutari butezwe cyamunara

Aha ni nyuma yo guhangana n’abari baje kuyobora cyamunara hamwe n’abari baje kugura
Aha ni nyuma yo guhangana n’abari baje kuyobora cyamunara hamwe n’abari baje kugura

Umuturage umwe yakomerekejwe mu mutwe namabuye bateraga
Umuturage umwe yakomerekejwe mu mutwe namabuye bateraga

Francois Nelson NIYIBIZI
UMUSEKE.RW/Rusizi

Exit mobile version