Site icon Rugali – Amakuru

IRIMBUKA RY’UBWAMI BWA KAGAME.

Nyarukiye ku rukuta rw’uwiyita John Matabaro mbona aho yibaza ati ; Africa nicyira Kaguta na murumuna we Kagame, amahoro azaba abonetse. Kuri iyo nkuru nakunze cyane igitekerezo cya Professeur Anastase Gasana wanditse ati; kaguta akora diplomasi na politike- kagame agashyira mu bikorwa ibyo mukuru we yapanze, noneho bombi bakigira nk’aho ntaho bahuriye- mukuyobya uburari.

Ibi rero ni ukuri cyane, n’ubwo rimwe na rimwe bigira nyoninyinshi ku buryo usomye propaganda za Rushyashya wagira ngo wenda koko bafitanye ibibazo,amateka y’intambara mu biyaga bigari yerekana akagambane n’urugomo byakozwe n’aba bagaragu ba mpatsibihugu.

Ingero ni nyinshi muri 1996 mu mu gihe cy’irimbuka ry’ubwami bwa wa Zabanga. kaguta yumvishije ibihugu byinshi mu karere ko Mobutu agomba kuva mu nzira. Icyo gihe Mobutu yabuze umutera ingabo mu bitugu . Maze kaguta na kagame-ndetse na mandela wabagurishije Intwaro zo muri Denel SA babasha guhonda wa Zabanga mu mezi make cyane.

Mu’1998, Kaguta na kagame basubiye i Kongo, na none Mandela yongera kubakorera ubuvugizi, ariko ntibyabahiriye- Benshi mu banyafurika banga akanyaro bitabiriye kubakomesha . Projet kaguta-kagame irapfuba.

2012, baje kugerageza na none bihishe inyuma ya Nkunda nabwo Kabila abarusha Diplomatie, ariko ntibashirwa nibwo nyuma yaho bahimbye M23.bahita bahura n’uruva gusenya- Afurika y’epfo yajyaga ibafasha ahubwo yaje kubahonda.

Nyuma gato 2015, bagiye guteza ubwega i Burundi, ariko Nkurunziza basanga yabiteguye bihagije niko kubabwira ati; Mube muretse sha mwa dusaza mwe. Nibibeshya bakajyayo mu ntambara yeruye, ntabwo nshidikanya ko ibihugu byo mu karere bizarebera gusa aho guha inzira abifuza guhinyuza abo bambari b’ingoma z’amaraso.

Maze rero, aba bakoloni ba gakondo (DOMESTIC COLONIALISTS) kaguta na kagame, babeshejweho n’Intambara kandi nizo zizabazimya bakazimira burundu nka ya nyamaswa ya Dinosaure. Ni inde wari witeguye ko Tanzaniya na Afurika y’epfo bahera gasopo kaguta na kagame muri Congo mu gihe cya M23?

Samuel K-Mutsinzi

Exit mobile version