Site icon Rugali – Amakuru

Iri fatwa ryaba bantu 25 nta kindi rigamije uretse gutera ubwoba u Burundi na Uganda ngo batazigera bafasha RNC cg FDLR.

Abantu 25 baregwa gukorana na RNC bagejejwe mu rukiko- Uko iburanisha ryagenze (Amafoto). Abantu 25 baregwa gukorana n’imitwe y’iterabwoba mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda, bagejejwe imbere y’Urukiko rwa gisirikare ruri i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.

Aba bantu ni itsinda ryiganjemo urubyiruko ryageze imbere y’urukiko ku nshuro ya mbere haburanwa ku ifungwa n’ifungurwa.

Ahagana saa tanu n’iminota 30 nibwo bose bageze mu rukiko bacunzwe n’Ishami rishinzwe imyitwarire mu gisirikare cy’u Rwanda, Military Police.

Abaregwa uko ari 25 barimo Rtd Maj Habib Mudathiru uheruka gufatirwa muri RDC, undi musirikare urimo ni Lt Nsanzimana Patrick. Aba bose bagejejwe imbere y’urukiko kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 2 Ukwakira 2019.

Umucamanza Lt Col Charles Madudu yavuze ko abakurikiranweho uko ari 25 baregwa ibyaha bine birimo kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe; Kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho; Kugirana umubano na Leta y’amahanga bigiriwe gushoza intambara no Kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

UKO IBURANISHA RYAGENZE:

  Iburanisha rizasubukurwa abaregwa bisobanura ku byaha bakurikiranyweho

Iburanisha rirasubitswe, rizasubukurwa kuri uyu wa Kane, tariki ya 3 Ukwakira 2019, saa tatu, hahabwa umwanya abaregwa ngo bisobanure ku byavuzwe n’Ubushinjacyaha.

  Uruhare rw’abaturanyi

Umushinjacyaha Major Dennis Ruyonza yagaragaje uburyo inzego za Gisirikare za Uganda zafashije abaregwa mu gushakisha ibyangombwa bigizwemo uruhare na Major Johnson, kugeza ubwo bajyanwe mu nkambi ya Arua guhishwayo bigizwemo uruhare na Leta.

  Major Ruyonza yavuze ko kuba benshi bemera ko bagiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri P5 yashinzwe na Kayumba Nyamwasa, ari impamvu ikomeye ituma ibyaha baregwa bikekwa ko babikoze.

Yavuze ko no kuba mu baregwa hari abavuga ko bagiye bashutswe ko bagiye guhabwa akazi, kuba barabanzaga gusobanurirwa icyo bagiye gukora ntihagire utoroka, bigaragaza ko bemeye umugambi bari bagejejweho.

Ibyo ngo bikanagaragazwa no kuba mu baregwa harimo Abanya-Uganda batatu bari muri uru rubanza barimo Lubwana Suleiman, Katwere Joseph na Desideriyo Fred.

Na Leta y’u Burundi nayo ngo ibifitemo uruhare rukomeye kuko harimo Umuyobozi Mukuru w’Iperereza rya Gisirikare, kubaha ibikoresho nk’intwaro, kubacumbikira no kubafasha gushaka abarwanyi n’inzira ibageza muri RDC.

Byongeye, mu baregwa uko ari 25, abantu 14 binjijwe muri P5 banyuze mu Burundi, umunani baturutse muri Uganda, babiri muri Kenya n’umwe muri Malawi.

  Uganda mu nzira y’abategurirwa kugana muri RNC

Amakuru yagiye ahurizwaho n’abaregwa ni uko ku wa 19 Mata aribwo bahawe amabwiriza yo kwimukira muri Kivu y’Amajyaruguru yo iri hafi na Uganda aho ubufasha bwabo bwaturukaga.

Nsanzimana Patrick, Umunyarwanda wakoreraga mu Burundi, akaba yarize umuforomo. Ngo yinjiye muri P5 mu Ukuboza 2017, avanwa aho yabaga ajyanwa Gihosha, ari naho yavanywe na Maso na Rachid (umuhuzabikorwa [liaison officer] wa P5 i Bujumbura), agezeyo ahabwa kujya avura abasirikare ba P5, nyuma y’amahugurwa agirwa Lieutenant.

Avuga ko nyuma yo gufatwa na FARDC, bashyikirijwe Leta y’u Rwanda ku wa 18 Kamena 2019.

Mu bandi baregwa, Lubwana Suleiman ukomoka muri Uganda, we ngo P5 cyari igisirikare cya gatatu abayemo kuko yabanje muri NRA ya Uganda, yinjira muri RPA kugeza mu 1997 ubwo yasubizwaga iwabo kimwe n’abandi banyamahanga barwanye urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Ngo akigerayo ntiyigeze akoreshwa ikosi, ahubwo yahise ahabwa ipeti rya Kapiteni, anagirwa umwe mu bayobozi.

  Uko umugambi wo kubinjiza mu Burundi wakozwe

Ababakuye ku mupaka wa Tanzania n’u Burundi barimo Colonel Ignace Sibomana, Chief J2 mu Burundi na Major Bertin, ushinzwe Iperereza ryo hanze mu Burundi.

Ku wa 20 Nyakanga 2017, ngo ni wo munsi Rtd Maj Habib na Capt Sibo Charles bafashijwe na Sunday Charles, Mateka usanzwe ari n’umuhungu wa General Mateka wo muri Uganda.

Ngo abagiye babacungiye umutekano kuva ku mupaka wa Tanzania cyangwa bava i Bujumbura bagera muri RDC, ngo harimo abitwa Maso, Soldat Cyuma, Renzaho na Kimweshi bo mu Burundi.

Ngo babagejeje i Bujumbura babaha icumbi muri Hotel Transit, ari naho hacumbikirwaga abantu benshi bajya muri RNC. Nyuma ngo Kayumba Nyamwasa yahamagaye Sibo Charles na Major Habib kuri Skype, ababwira ko mu mwanya babonana n’abayobozi ba Gisirikare mu Burundi, ati “Muvugane bikeya kuko ibyinshi twarabirangije.”

Ngo yababwiye ko bahabwa imbunda n’amasasu, inzira yo gucishamo amakurutu n’inzira yo gucishamo amakurutu y’Abanyarwanda bari i Burundi, n’inzira yo kunyuzamo abarwayi igihe badashoboye kuvurirwa mu nkambi aho.

Ni ko byagenze kuko Colonel Ignace Sibomana na Major Bertin bari kumwe na Colonel Nyamusaraba, Umunyamulenge uyobora umutwe witwara gisirikare wa Ngomino.

IKiganiro bagiranye ngo bemeranyije ko imyitozo ya P5 igizwe ahanini n’Abanyarwanda, bazajya bayikora biyitiye Ngomino ya Col Nyamusaraba, mu gihe bazaba babaye benshi bakazabona kujya mu nkambi yabo.

Nyuma y’icyumweru kimwe iyo nama ibaye ngo Colonel Sibomana na Maj Bertin, bahaye imodoka n’uburinzi igikundi cya Major Habib n’amakurutu bari kumwe, babageza kuri Tanganyika, bambukira mu bwato bagera muri RDC. Bagezeyo basanga baje kwakira n’abandi basanzweyo.

Mu gushyira mu bikorwa ibyo bemerewe, bagenda ngo bahawe SMG 13, LMG 3, MMG 1 n’ibikarito by’amasasu ya SMG 4, sheni z’amasasu ya NMG 3.

Umushinjacyaha Major Dennis Ruyonza yavuze ko nyuma yo gushinga P5, Kayumba yaje kugira Colonel Nyamusaraba umuyobozi w’ibikorwa byose, yungirizwa na Sibo Charles, Habib Mudathiru ashingwa ibikorwa n’imyitozo, Semahurungure ashingwa iperereza na Politiki, Richard ashingwa Ubutegetsi n’Ibikoresho, Olivier ashingwa imari.

Nyuma ngo Kayumba yahamagaye Habib kuri telefoni ikoresha icyogajuru, amusaba ko batekereza uko bahindura aho bakorera, ngo bave muri Kivu y’Amajyepfo bajye ku mupaka wa Uganda, kuko babonaga u Burundi butabaha inkunga bihagije, ariko ngo muri Uganda babonaga ishobora kuba nyinshi.

Muri uwo mugambi, mu mafaranga bakoresheje 12000 USD yoherejwe na Ben Rutabana kuri Western Union i Bujumbura, Richard ajya kuyabikuza. Muri Gicurasi uyu mwaka niho bimutse bageze Kalehe baza guhura n’umutwe wa MRCD iyoborwa na Gen Irategeka, bababwira ko ngo bo batangiye akazi muri Nyungwe.

Bamaze kuruhuka ngo bakomeje urugendo “rutabahiriye na gatoya” kuko bageze muri Gatoyi i Masisi, bahuye n’ibico byinshi bya FARDC, bararaswa, bamwe barafatwa abandi bishyikiriza Ingabo za Loni za Monusco.

Major Dennis Ruyonza yavuze ko abashoboye kurokoka bagiye bamanika amaboko ku matariki atandukanye, kugeza ubwo Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yabashyikirije u Rwanda.

Yavuze ko abaregwa bashyikirijwe Urukiko rwa Gisirikare hashingiwe ku isobekerana n’urundi rubanza ruregwamo Pte Muhire Dieudonne na bagenzi be, urwo rubanza rukaba ruri mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare baregwa ibyaha bimwe kandi byakorewe mu gihe kimwe, kandi itegeko ryemera ko dosiye zishobora guhuzwa kugira ngo hatangwe ubutabera bunoze.

Umushinjacyaha yavuze ko mu baregwa harimo Abanyarwanda, Abarundi n’Abanya-Uganda, abanyamahanga bakaba bagejejwe imbere y’urukiko rwo mu Rwanda kuko itegeko riteganya ibyaha n’ibihano u rwanda rufite, rivuga ko icyaha kibangamiye inyungu z’u Rwanda gikorewe hanze y’ifasi y’igihugu cy’u Rwanda, ari icyaha gikomeye, cy’ubugome, kibangamiye u Rwanda cyangwa Abanyarwanda, ashobora gukurikiranwa nk’aho icyaha cyabereye ku butaka bw’u Rwanda.

Ibyo ngo byakozwe nk’uko u Rwanda rusaba ko abantu bafatiwe muri Uganda nabo banyuzwa imbere y’ubutabera, n’ubwo icyo cyifuzo cyemerwa gake.

  Imikorere y’ibyaha

Umushinjacyaha Major Dennis Ruyonza yavuze ko Rtd Major Habib amaze guhura na Higiro i Kampala. yamugiriye inama ko yashaka uwitwa Rasta (Umunyarwanda uba Kampala), ko yamufasha akabona ibyangombwa by’impunzi, ko ari bwo yabona umutekano i Kampala. Ngo yarababonye ndetse ajyanwa mu Nkambi ya Arua.

Nyuma ngo Higiro yahaye ubutumwa Habib bwa Kayumba Nyamwasa, bumubwira ko “RNC nk’ishyaka, dufite uwo mutwe ariko dushaka no kubaka igisirikare kandi twabonye ibirindiro muri DRC.’’

Yamuhuje na Capt Bagumya Apollo, Ntwari muramu wa Kayumba Nyamwasa. Nyuma ngo uwitwa Sunday Charles yagye kureba Habib anajyanye Sibo Charles wahoze ari Capt muri RDF, bamuhuza muri ya nkambi, bamubwira ngo bamukuye muri gereza bamwita Colonel wari umaze imyaka itandatu afungiwe muri Polisi ya Uganda, ahitwa Kireka.

Aho ngo bahanogereje umugambi, maze mu 2017 Sibo Charles na Habib batorotse inkambi bagera Mbarara, bahita bafashwa n’Urwego rw’Iperereza rwa Uganda ngo bagere i Burundi banyuze muri Tanzania, bafashijwe na Capt Johnson ukorera CMI, wabashyize mu modoka afite n’imbunda, bagera ku mupaka wa Tanzania banyuze Kikagati.

Ku mupaka ngo Johnson yabashakiye inyandiko mpimbano zabagejeje i Burundi. Kuri uwo mupaka ngo bakiriwe n’inzego zishinzwe iperereza rya gisirikare mu Burundi.

  Umushinjacyaha Major Dennis Ruyonza yavuze ko Mudathiru yahoze muri RDF, aza gusezererwa, mu 2013 ajya muri Uganda. Muri icyo gihugu ngo yahamagawe na Maj Robert Higiro, amuha ubutumwa nawe ahawe na Kayumba Nyamwasa, ko bafite umutwe wa politiki wa RNC, ariko bashaka no gukora igisirikare cyawo, bityo we n’abandi basezerewe mu ngabo yashaka, bakwishyira hamwe.

Yasobanuye ko Kayumba wahoze muri RDF agatoroka ubutabera, ubu aba muri Afurika y’Epfo, ndetse mu 2011 inkiko za gisirikare zamukatiye adahari, gufungwa imyaka 24 ananyagwa amapeti ya gisirikare, amaze guhamwa no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, iterabwoba no guhonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Muri Afurika y’Epfo, ngo Kayumba na Maj Robert Higiro bashinze Rwanda National Congress (RNC), igamije kugirira nabi ubutegetsi bw’u Rwanda, ari nayo mpamvu barimo bashinga ishami rya gisirikare.

Kayumba ngo ubu ni nawe ukuriye imitwe yitwara gisirikare irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda yiswe P5, igizwe na Amahoro People’s Congress, Forces Démocratiques Unifieés – Inkingi; People’s Defence Imanzi, RNC, na PS Imberakuri.

Iburanisha ryakomeje nyuma y’akaruhuko

Nyuma y’ikiruhuko cy’iminota 30, Umucamanza Lt Col Charles Madudu yabajije abaregwa niba biteguye kuburana.

Rtd Maj Habib Mudathiru yahise amanika ukuboko, abwira umucamanza ko kubera umwanya, atabashije kubona umwunganira mu mategeko, ariko umucamanza amubwira ko kuwuhabwa akabona umwunganira mu mategeko ari uburenganzira ahabwa n’itegeko. Abajijwe niba yaburana yahise avuga ati “Naburana.”

Mu baburanyi ariko umwe mu Barundi yavuze ko atiteguye kuburana.

Umucamanza yahise atangira avuga ko abaregwa uko ari 25, ku ruhembe rwabo hari Rtd Maj Habib Mudathiru, bakurikiranyweho ubufatanyacyaha mu kwinjira mu mutwe w’ingabo utari ingabo zemewe n’igihugu; icyaha cya kabiri baregwa ni ubugambanyi mu cyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi buriho, icyaha cya gatatu ni ukugirana umubano n’izindi nzego za leta zo mu mahanga hagambiriwe gushoza intambara, naho icya kane ari nacyo cya nyuma ni ukurema umutwe w’abagizi ba nabi.

  Abantu 25 baregwa gukorana na RNC ya Kayumba Nyamwasa batangiye babazwa imyirondoro

Umucamanza yabanje kureba ko imyirondoro y’abaregwa yuzuye, maze Mudathiru ari nawe urimo gufatwa nk’uyoboye iri tsinda, avuga ko yavutse mu 1966. Yabajijwe n’umucamanza aho atuye, arasubiza ati ’mu ivuriro.” Nyuma yaje kuvuga ko atuye i Kanombe.

Lt Nsanzimana Patrick we avuka mu Karere ka Nyaruguru, ari naho atuye. Yabwiye urukiko ko yari umushomeri. Harimo na Gatwere Joseph uvuga ko umuryango we uba i Bujumbura, yavutse mu 2001. Afite ubwenegihugu bwa Uganda ari naho yari atuye. Yabwiye Urukiko ko nta kazi yari afite, ndetse nta n’amashuri yize. Harimo kandi Habyarimana Joseph wavutse mu 1979, mu Karere ka Gisagara.

Ngendakumana Vedaste we yavukiye mu Karere ka Gisagara mu 1987, ndetse ngo yari asanzwe ari umudozi. Minani Jean we yavutse mu 1982 akaba ari Umurundi wavukiye muri Komini Kayanza, yari umufundi. Rugamba Hagenimana Viateur we yavukiye mu Karere ka Gicumbi mu 1992.

Harimo kandi Mbarushimana Ildephonse yavutse mu 1997 mu Burengerazuba bw’u Rwanda; Nsabimana Jean Marie yavutse mu 1991 mu Kibitoke muri Komini Rugombo i Burundi ; Nsengiyumva Janvier wavutse mu 1977 na we ni Umurundi wavukiye muri Komini Mbuye.

Kurugendo Issa we yavutse mu 1989, ni Umunyarwanda wakoraga ubusitani i Bujumbura; Habanabakize Innocent yavukiye mu Karere ka Gisagara mu 1993; Rusigariye Ildephonse wo muri Gisagara, wavutse mu 1996; Desideriyo Fred ni Umunya-Uganda utuye i Mubende, yavutse 1996 asanzwe ari umuhinzi; Gashumba André wo mu Karere ka Nyagatare ni uw’i Rukomo aho yavukiye mu 1966, ni umuhinzi wari utuye muri Uganda.

Ndikumana Issa we yavutse mu 1978, yari umufundi uvuka muri Gisagara asanzwe ari umuhinzi; Ngiruwera Schadrack wo mu Karere ka Gakenke, yavutse mu 1996; Ndirahira Jean de Dieu afite ubwenegihugu bw’u Burundi, atuye mu Kibitoke, yavutse mu 1987. Yari asanzwe acuruza amandazi.

Habarurema Jackson wo mu Karere ka Nyagatare, yavutse mu 1994 naho Iribanje Lambert wo muri Tanzania, avuka mu 1996, ariko yavuze ko afite ubwenegihugu bwa Malawi.

Nyuma yo gutanga imyirondoro yuzuye, umucamanza Lt Col Charles Madudu yatanze ikiruhuko cy’iminota 30, ngo iburanisha risubukurwe hahabwa umwanya ubushinjacyaha.

 

Urukiko rwa Gisirikare nirwo rwatangiye kuburanisha aba bagabo

 

Urwego rushinzwe imyitwarire mu Gisirikare cy’u Rwanda , Military Police, nirwo rwazanye aba bantu ku rukiko

 

 

Imodoka yazanye iri tsinda ubwo yinjiraga mu ifasi y’urukiko

 

Rtd Maj Habib Mudathiru uheruka gufatirwa muri RDC yageze mu rukiko yicumbye imbago

 

 

Abenshi bigaragara ko bakiri urubyiruko rw’imyaka mike

 

Bose uko ari 25 bashinjwa gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa RNC

 

 

 

Rtd Maj Habib Mudathiru niwe ufatwa nk’uyoboye iri tsinda

Amafoto: Dushimimana Ami Pacifique


Exit mobile version