Site icon Rugali – Amakuru

Irekurwa rya Violette Uwamahoro twabigereranya nk’ intambara ikomeye hagati y’ IMANA na Shetani

Irekurwa rya Violette Uwamahoro rikomeje kuncanga ryibazaho byinshi ariko maze kubonako ifungwa n’irekurwa rye byari intambara ikomeye hagati y’ IMANA na Shetani. Twamenye ko Violette Uwamahoro ari umuntu w’imana ukunda gusenga kuburyo njye nemeza ko amaze kumva ko umubyeyi we yitabye imana, gufata icyemezo cyo kujya kumushyingura mu Rwanda kandi azi neza ko umugabo we Rukundo ari mur RNC bitamufashe igihe kirekire.

Njye nkeka ko igisubizo yahaye umuntu uwari we wese washatse kumutera ubwoba ko Shetani izamugirira nabi najya mu Rwanda yamushubije ko we yiringiye imana. Kandi rero niko byagenze kuko Shetani yashatse kumugirira nabi imufunga ariko imana imuba iruhande kugeza afungurwa bidatinze aba asesekaye mu Bwongereza yemye. None se bavandimwe, n’ abantu bangaye muzi Shetani iri hariya mu Rwanda yigeze igirira ikigongwe? Nawe irebere iyi lisiti iri hasi y’abantu bishwe cyangwa bafunzwe na Kagame bazira akamama, maze nibwo urahita wumva ko Violette Uwamahoro ari ingufu z’imana zamubohoye:

  1. Asiel Kabera
  2. Rwisereka
  3. Victoire Ingabire
  4. Jean Leonard Rugambage
  5. Gen Rusagara
  6. Col. Byabagamba
  7. Shyaka Kanuma
  8. Toy Nzamwita
  9. Rwabukamba
  10. Lionel Nishimwe
  11. Christine Iribagiza
  12. Maj. Rutayisire
  13. Deo Mushyahidi
  14. Sylvain Sibomana
  15. Seth Sendashonga
  16. Col Lizinde Theoneste
  17. Col. Patrick Karegeya

Lisiti ni ndende kandi uwashaka gushyiraho bose harimo nabo Kagame yiciye hanze wakuzuza ibitabo hari nka bitatu. Gusa umuntu yakwibaza niba Violette Uwamahoro azemera gusubira mu Rwanda ingirwankiko za Kagame niziramuka zongeye kumutumiza nkuko we ubwe yibwiriye BBC ko yiteguye gusubira mu Rwanda nibaramuka bamushatse. Iki n’ikindi kimenyetso ko umwuka w’imana ukimuvugiramo kuko leta ya Kagame iramutse yibeshye igashaka kumutumaho ngo agaruke mu Rwanda ntaho byaba bitaniye no kwica umutwe.

Francis Kayiranga

Exit mobile version