Uyu mukambwe Tito Rutaremara wahisemo gushyira ubwenge mu gifu ageze aho atagisinzira kubera RNC yaba Kayumba nkuko yabyivugiye. Ese kutavuga rumwe na Kagame cyangwa kumurwanya mu bitekerezo bya politiki n’icyaha?
Ikigaragara nuko uyu mukambwe yiyemeje kujya ku ruhande rwa Kagame urimo kwerekeza u Rwanda ahantu buri wese abona ko atari heza kuburyo Kagame arebye nabi ibye byarangira nkibya Idi Amin cyangwa nka Mobutu.
Ese ko Kagame yarangije kwicukurira icyobo i Burundi, icyo muri Congo cyo kikaba kigenda kiyongera, icyo muri Tanzania akaba ejobundi yari yagiyeyo ngo arebe ko nibura yagisiba, akaba noneho yatangiye kwicukurira icyo muri Uganda, ubwo Rutaremara yumva hari aho bahagaze? Nababwira iki nibakomeze bacukure!!