Site icon Rugali – Amakuru

IRASWA RY’IMPUNZI Z’ABANYAMURENGE MU NKAMBI YA KIZIBA I KARONGI RIBERE AKABARORE IZINDI MPUNZI Z’ABANYARWANDA AHO ZIRI HOSE KU ISI.

Nyuma y’imirambo yo muri Rweru (2014), irigiswa n’iraswa ry’abanyarwanda batari bake, ubu noneho Leta ya FPR yahutse mu mpunzi z’abatutsi b’abanyamurenge bakomoka mu gihugu cya Kongo-Kinshasa irabakubita, irabarasa, irabica, inda z’ababyeyi zivamo abagabo n’abasore benshi bararigiswa. Ikibabaje nuko nta radio n’imwe yo mu Rwanda yemerewe gutangaza ibiri gukorerwa impumzi usibye BBC n’Ijwi ry’Amerika (VOA) zabitangaje.

Izi mpunzi zimaze gushishoza agakino kazikinirwaho zarahagurutse zifata umugambi wa kigabo niko gukora imyigaragambyo mu mahoro zigamije kwereka isi akangaratete zirimo. Izi mpunzi zatangaje ukuntu bamwe mu bana babo bashyizwe mu gisirikare cy ‘u Rwanda ku gahato, abenshi muri bo bakagwa ku rugamba imiryango yabo ntihabwe uburenganzira bwo kubona imirambo no kubashyingura ndetse ntihabwe n’impozamarira. Abagarutse barokotse urugamba nabo batswe indangamuntu zo mu Rwanda bari barahawe babuzwa uburenganzira bwo gutembera mu gihugu ngo batajya bavuga ibyababayeho aho bageze.

Nyuma y’igihe kitari gito izi mpunzi zinubira uburyo Leta ya FPR izifashe nabi, kuri uyu wa kabiri zatangiye kwigaragambya zisaba kwoherezwa iwabo muri Kongo aho gukomeza kwicwa n’inzara bitihise zigahabwa ubuhungiro mu bindi bihugu nka Uganda, Canada na Australia aho ziringiye ko uburenganzira bwazo nk’impunzi bushobora kubahirizwa.

Izi mpunzi zageze mu Rwanda mu mwaka w’1996 nyuma y’aho Kagame atangiye intambara mu Karere k’ibiyaga bigari agamije kwica impunzi z’abahutu zari muri Kongo, gusahura amabanki, zahabu na diyama bya Kongo no gushyira mu bikorwa umugambi we wo kwagura ubwami bw’abami bwe (Empire Hima). Yagiye avuga ko abatutsi bamerewe nabi bityo akitwaza ko agiye kubarenganura ariko ibyo byari amototero yo kuyobya uburari. Kagame yashishikarije abatutsi b’abanyamurenge kuza kuba mu nkambi zitandukanye mu Rwanda agira ngo yereke isi ko muri Kongo hari ikibazo cy’amoko maze akomeza kubakiniraho business atyo kugeza magingo aya. Ubwo rero n’impunzi z’abatutsi zikomoka mu gihugu cy’u Burundi nizitwaze rugabo zisubire iwabo amazi atararenga inkombe.

HCR n’indi miryango yubahiriza uburenganzira bwa muntu yakagombye kwiyama Perezida Paul Kagame kudakomeza kugira impunzi ingwate mu gihugu cy’u Rwanda.

Hamaganwe ku mugaragaro umuntu wese ufite umugambi wo kugambanira impunzi aho ziri hose mu bihugu zahungiyemo agamije kuzicyura ku ngufu kuko nta mahoro ari mu Rwanda.

Yanditswe na Jean Rukika

Exit mobile version