Ipfundo rya byose n’ubwoba ninaryo banga burya rifasha abantu bamwe kudufata bugwate!

Iki gitondo cya kare ngiye mpura n’abakecuru n’abasaza ndetse n’abakiri bato bamwe bava mu misa ya mugitondo. Impamvu ntayindi n’uko babona berekeje urupfu bakaba bafite ubwoba baterwa n’umuriro ugurumana uzabakongora nyuma yo gupfa.

Bibilia, Ikorowani n’ibindi bitabo byitwa bitagatifu burya bidutera ubwoba ko nyuma yo gupfa bamwe bazajya mumuriro utazima aho bazatwikwa ubuziraherezo. Abasenga bo ngo bazajya mu ijuru ikorowani yo ikavuga ko abakora neza bazajya “peponi” mumuyaga mbese.

Ubwo bwoba dufitiye nyuma yo gupfa nibwo budusunikira kujya gufatwa bugwate n’amadini. Kuri duke dufite tukanamanyuraho tugatura ngo wenda Imana yatureba neza ikazatujyana mu ijuru.

Tekereza gato utubwire niba mubanyarwanda Rujugiro, Rubangura, PK, Mbundu, Makuza Bertin, Gitwaza, Rwigara…. nibo bamenye gusenga neza cg nibo basenze cyane kurusha abandi banyarwanda? Ndakakuroga!

Kuva wavuka ubuzima bwawe bufite uko bushushanije kurupapuro wasenga, utasenga byose ni kimwe icyo uzaba ntigihinduka.

Niba hazabaho ijuru cyangwa se ritazabaho ntagihamya mbifitiye, niba hazabaho umuriro utazima uzakongora abantu ibyo nabyo ntumbaze gusa ubwoba nubw’iki?

Tuzabaho mubwoba bwa none n’ubwoba bw’ejo hazaza nubwoba bwa nyuma y’urupfu koko?

Niba Imana wemera ko ibaho menya ko yagupangiye byose kugeza upfuye. Ntukirushye Imana izi ibikuri kumutima na mbere yuko ubiyibwira, sinumva ikikuvuna muri wowe.
Niba Imana itabaho nabwo urarushwa n’iki? Ufite ubwoba bw’iki?

Ko byanditswe ko FLN izafata igihugu PK nubwo yabigenza ate ntakabuza Sankara na bagenzi be bazaba bari i Kigali bidashidikanywaho.

By Kanuma Christophe