Tariki ya 16 Mutarama 2019 muri Afurika y’Epfo, mu rukiko, bimwe mu byavuye mu iperereza ku iyicwa rya Col Patrick Karegeya byatangiye kugaragazwa kandi n’ibindi biteganyijwe gushyirwa ahabona mu minsi igiye gukurikiraho. Col Patrick Karegeya yahotorewe muri hotel Michelangelo i Johanesbourg muri Afurika y’Epfo hagati y’amasaha ya nyuma y’umwaka w’2013 n’amasaha ya mbere y’umwaka w’2014. Col Patrick Karegeya yabaye umuyobozi mukuru w’iperereza ry’u Rwanda (mu rwego rwo hanze) ku butegetsi bwa FPR. Nyuma yaje guhunga ubwo butegetsi, atangaza ko bashakaga kumuvutsa ubuzima. Yari yarahungiye muri Afurika y’Epfo mu w’2007.
Muri iyi minsi, ababasha kugera i Johanesbourg mu rukiko, bari gukurikirana ibyavuye mu iperereza kuri iryo hotorwa. Umwe mu babikurikiranira hafi ni Serge Ndayizeye, umunyamakuru akaba n’umuyobozi wa Radiyo Itahuka.
Uru rubanza ntirworoshye. Nyamara ariko abazi neza ibyarwo baravuga ko hari ibimenyetso bidashidikanywaho ku bijyanye:
1.Icyishe nyakwigendera (bemeza ko yahotowe)
2.Icyakoreshejwe mu ihotorwa (« arme » du crime)
3.Aho yahotorewe n’igihe byakorewe
4.Uwo yari afitanye na we gahunda aho yahotorewe.
5.Vidéosurveillance
6.Abatangabuhamya
7.Ibyo ba Enquêteurs batahuye
8.N’ibindi, …
Uru na rwo ni urubanza
ruzagaragaza aho igipimo cy’ubutabera gihagaze muri Afurika y’Epfo. Hagati aho, ntawakwibagirwa ko mu w’2014, muri iki gihugu, umucamanza yaciye urubanza rw’abashatse kwivugana Jenerali Kayumba Nyamwasa. Uwo mucamanza ntiyazuyaje gutangaza ko ubwo bugizi bwa nabi bwari bufite impamvu za politiki. Icyo gihe, abahamwe n’icyaha bakatiwe igifungo cy’imyaka 8.
Muri uru rubanza rundi, bizagenda bite? Haracyari kare kugira icyo umuntu yakwemeza. Ikidashidikanywaho, ni uko inzego zibishinzwe muri Afurika y’Epfo zatangiye gushyira ahabona ibimenyetso.
La Tribune Franco-Rwandaise