Site icon Rugali – Amakuru

Inzu zabuze abazikodesha zishobora kuba zirenze 50% naho Kigali ngo ni 15%

Inzu zʻubucuruzi muri Kigali izigera kuri 15% ntizirabona abazikoreramo…

Mbere yo gusoma iyi nkuru yanditswe muri iki kinyamakuru cya Kigali, banza usome ibitekerezo bimwe byanditse n’abantu kuri iyi inkuru.

  1. Uwiyise Gatama aragira ati:
    Ibi abantu batangiye kubivuga hashize imyaka 5. Sinzi n’akazina bari barabihaye. Ntanze urugero mu maduka amwe n’amwe i Kigali wacuruza utwenda aho ubona umukiliya 1 mu masaha 5 uje kugura ku mafaranga ibihumbi 10 maze ukuzariha ubukode burengeje ibihumbi 50 ku kwezi gute kandi harimo imisoro?
  2. Senzoga we ati:
    15 % ni gake cyane. Ni rya Tekinika tumenyereye. Urugero ni abavuga ko abafite amazi ari bose ari 85%.Nyamara ntibarenze 10%. Inzu zabuze abazikodesha zishobora kuba zirenze 50%. N’izifite abantu,usanga bakodesha etaje ya mbere gusa.

  3. Undi wiyise Patrick NISHYIREMBERE nawe akongeraho agira ati:
    Aba nabo nubwo batanze umusanzu mu gukangura abacuruzi batajya gushora imari mu kubuka. ariko nabo batekinitse barakabya ngo 15% gusa no way. Reba igihe Umukindo Plaza yubakiwe ntana 40% barajyamo reba Makuza Peace Plaza, ……………….. Inyubako za RSSSB zuzuyemo ibitagangurirwa nimirayi nahandi ntarondoro. Gutekinika iyo bigeze kubyerekeye u Rwanda wagirango niwo muti w’ibibazo dufite!

Nyuma yibi bitekerezo byatanzwe kuri iyi nyandiko, isomere nawe uburyo iriya mitamenwa Kagame yubatse nyinshi murizo zabuze abantu bazikodesha ariko ibi n’igihamya yuko ibyo tuvuga ari ukuri kuko ibya Kagame na FPR bysoe n’amakabyo, ubushobozi bufitwe n’abacye mu gatsiko:

Inzu zʻubucuruzi muri Kigali izigera kuri 15% ntizirabona abazikoreramo…
*Abubaka barasabwa kubanza kureba ubushobozi bwʻabo bubakira,
* i Kigali 30% ni bo babasha kwishyura Frw 40 000 ku bukode bw’ubucuruzi,

Mu bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo gikora gisesengura politiki kianakora ubushakashatsi (IPAR) bugaragaza ko 15% yʻinyubako zʻubucuruzi zidafite abazikoreramo muri Kigali, abashora imari mu nyubako bagiriwe inama yo kujya bita ku byo abakorera muri izo nzu bakeneye.

Karera Denis ni umushoramari, avuga ko nubwo ubushakashatsi bugaragaza ko 15% yʻinyubako zʻubucuruzi zidafite abazikoreramo muri Kigali biterwa nʻimpamvu nyinshi.

Ahanini ngo biterwa nʻibihe igihugu kigezemo, hakaba zimwe zubakwa ntihagaragazwe uburyo bworohereza uhakorera.

Yagize ati “Hari inzu zimwe na zimwe zubakwa ugagasanga umuntu atabasha kubona umwuka wo hanze kandi abashaka inzu ibyo barabireba.”

Karera Denis avuga ko abashoramari mu nzu zʻubucuruzi bihuse mu bikorwa byo kubaka kurusha umubare w’abakeneye gukorera mu nzu bubaka.

Ati “Umuvuduko wacu wabaye munini kuruta uw’abaza gufata ibiro.”

Avuga ko ahenshi usanga abantu bakorera mu biro bimwe ari benshi hakaba hakenewe ko abashoramari bakiri bato na bo bagenda bashaka ibiro byabyo.

Mugisha Fred ushinzwe gutunganya Imigi n’Igishushanyo mbonera avuga ko ubushakashatsi bwakonzwe na IPAR bugamije gufasha Umujyi wa Kigali kumenya inzu zʻubucuruzi zihari, hakarebwa niba zifite nʻabazikoreramo.

Yagize ati “Ubushakashatsi ni bwo bwatumye igishushanyo mbonera kivugururwa kugira ngo kigendere ku mibare nyayo, kinagendere ku byo abashoramari bifuza.”

Avuga ko ibi byafashaga Kigali mu igenamigambi cyane mu mitegurire yʻigishushyanyo mbonera kugira imibare ngenderwaho ifatika.

Ubushakashatsi bwarebye icyo igishushanyo mbonera cyakora kugira ngo abantu bafite ubushobozi buke na bo babone aho bakorera dore ko bugaragaza ko 30% yʻabatuye Kigali ari bo bafite ubushobozi bwo kwishyura amafaranga ibihumbi mirongo ine (Frw40 000) yʻubukode bwʻinzu zʻubucuruzi buri kwezi, 9% bo babasha kwishyura ibihumbi magana atanu (Frw500 000) buri kwezi y’ikodi ku nzu z’ubucuruzi.

Mugisha Fred yagize ati “Mu gishushanyo mbonera kivuguruye hari ibyahindutse, bakoreye abashoramari imibare igaragaza amikoro yʻAbanyarwanda, ikindi twarebye amafaranga umushoramari yashyiraga mu nyubako tukamwereka ibigomba gukorwa hifashishijwe abahanga mu guhanga inyubako. ”

Avuga kandi ko ubushakashatsi bwagaragaje ko hari ubwo abakodessha inzu zikorerwamo batishimira aho inyubako zubatse.

Dickson Malunda wagaragaje ubushakashatsi bwa IPAR avuga ko bwagaragaje ko impamvu ubukode bwʻinzu buhenda biterwa nʻuko inzu ziba zarubatswe nʻibikoresho byakoreshejwe.

Avuga ko abashora imari mu nzu zʻubucuruzi bakwiye kujya bita ku bushobozi bwʻabakodesha inzu nʻibyifuzo byʻinzu bifuza gukoreramo.

Yagize ati “Inyubako zikwiye kuba ku murongo umwe nʻuwabafata ubukode ku buryo abantu babasha kuzikoreramo, iyo wubaka ugomba gutekereza ku bushobozi bwʻuzakorera muri iyo nzu.”

Ubushakashatsi bwakozwe hagamijwe kurebera hamwe uko isoko ry’inzu z’ubucuruzi ry’akoroha kandi rigakemura ikibazo ku bakodesha n’abashoramari. Hifashishijwe ibitekerezo by’abashoramari bubaka inzu z’ubucuruzi, abakodesha n’inzobere mu bwubatsi.

Umujyi wa kigali ukeneye inzu 859 000 zizahaza abaturage bagera kuri miliyoni 3,8 bazaba batuye Umujyi muri 2050.

UWANYIRIGIRA Josiane
UMUSEKE.RW

Exit mobile version