Ibi ni ugushinyagurira abanyarwanda. Izi nzu n’izo gutuzamo ka gatsiko n’ubundi kihariye amafaranga y’igihugu.
“Banki Itsura Amajyambere (BRD), ifite umushinga wo kubaka inzu ziciriritse mu Mujyi wa Kigali, aho imwe izaba ifite agaciro ka miliyoni 27 z’amafaranga y’u Rwanda.
Izi nzu 5000 zigamije gukemura ikibazo cy’ubuke bw’inzu zihendutse zo guturamo muri Kigali. Zizubakwa i Ndera mu Karere ka Gasabo.
Ni umushinga uri mu masezerano y’ubufatanye BRD yagiranye na sosiyete yo muri Maroc izobereye mu byo kubaka yitwa Palmeraie Development Group, yasinywe muri 2016 ubwo umwami wa Maroc, Mohamed VI yasuraga u Rwanda.
Mu cyiciro cya mbere, biteganyijwe ko hazubakwa inzu 1 750 zitware miliyoni 35$. The New Times yatangaje ko inzu ya make izaba igura miliyoni 27 Frw, zikazaba zubatswe ku buryo bw’amagorofa, imwe ifite ibyumba bibiri cyangwa bitatu.
Izi nyubako zigamije gufasha abanyarwanda binjiza hagati y’ibihumbi 200 na miliyoni 1.2 Frw ku kwezi.
Umuyobozi Mukuru wa BRD, Eric Rutabana, yavuze ko bajya guhitamo icyo cyiciro cy’abinjiza ayo mafaranga, babanje gukora inyigo n’isesengura, bikagaragaraza ko inzu zo guturamo zubakwa muri iki gihe zirengagiza icyo cyiciro.
Abazahabwa inzu bazajya basabwa kwishyura atarenze 40% by’amafaranga binjiza ku kwezi. Izizubakwa mu cyiciro cya mbere cy’uyu mushinga zizaba zigurishwa miliyoni 35 Frw.
Hari bamwe mu banyarwanda bagiye bagaragaza guta icyizere kubera ibiciro by’inzu zitwa ko ziciriritse usanga bihanitse ndetse n’abubaka bakabanza kwaka amafaranga abifuza inzu bikarangira babambuye.
Urugero ni urwa sosiyete DN International yasabye abashaka inzu ziciriritse amafaranga bikarangira ibambuye.
Rutabana yavuze ko izo mpungenge bazizi gusa yizeza ko nta mafaranga bo bazabanza kwaka abaturage.
Ati “Muri uyu mushinga nta mafaranga turi kwakira ku bifuza inzu. Tuzatangira kuyakira umushinga urangiye.”
Yakomeje avuga ko icyo uwifuza inzu asabwa ari ukugaragaza ko afite ubushobozi bwo kwishyura igihe inzu izaba yuzuye cyangwa niba afite ikigo cy’imari kizamuguriza.
Nibura inzu ziri hagati ya 800 na 1000 nizo zubakwa ku mwaka muri Kigali. Inyigo zagaragaje ko kugira ngo hakemurwe ikibazo cy’ubuke bw’iziciriritse, buri mwaka hakwiye kujya hubakwa inzu 31 000.”
Byanditswe na IGIHE