Yanditswe na Charles Kambanda
Kagame nka Perezida w’u Rwanda yarangije gusheta amafaranga ava mu misoro y’abanyarwanda mu mushinga urenze urwego u Rwanda ruriho wo kohereza icyogajuru mu kirere binyuze mw’isosiyete ye afitemo imigabane nk’umushoramari ku giti ke. Muri uyu mushinga Kagame akaba azafatanya na OneWeb kugura icyogajuru cya gisivile. Iki cyogojuru kikazubakirwa n’u Rwanda na sosiyeti yitwa WorldVu. U Rwanda rukaba ruteganya kohereza iki cyogajuru mu kirere vuba kandi kikaba kitazakoreshwa mubya gisirikari.
Kagame akaba afite imigabane muri WorldVu. WorldVu ikaba ariyo izubaka iki cyogajuru u Rwanda rushaka kohereza mu kirere. Kagame yashoyemo amadorari agera hafi kuri miliyoni 50 akaba ari 1.2 kw’ijana ry’imigabane yose ya WorldVu. Abandi bafite imigabane muri WorldVu harimo sosiyeti nka Qualcom, Virgin, Airbus, 1110 Ventures, Wyler Trust, Bharti, Huges, Coco-Cola, Group Salinas, Intersat, F&F and Softbank. WordVu akaba ari irindi shami rya sosiyeti OneWeb. Kagame n’umwe mu banyamigabane ba OneWeb. Isosoyeti yitwa Softbak ikaba ariyo ifite imigabane myinshi muri OneWeb. Tony Blair muzi mwese kuba inshuti magara ya Kagame akaba nawe afite aho ahuriye nizi sosiyeti za OneWeb and Softbank.
Kuva iyi sosoyeti yashingwa muri 2016, WorldVu ihomba amafaranga agera kuri miliyoni 234 z’amadorari buri mwaka. Leta iyobowe na Trump hari sosiyeti zikora ibyogajuru itagirana ubufatanye nazo niyi WorldVu ikaba irimo. WorldVu ishingwa ikaba yari iziko izabona ibiraka bya leta y’Amerika kubera ko ifitanye ubucuti nuwigeze kuba Perezida wa Amerika Bill Clinton nawe akaba ari inshuti magara ya Kagame.
Mu rwego rwo gushakira isoko iyi sosiyeti ikora ibyogajuru, Kagame yiyemeje guha ikiraka iyi sosiyeti WorldVu ngo yubakire u Rwanda icyo cyogajuru kandi ijye inakitaho. Icyi cyogajuru kizatwara u Rwanda miliyoni 250 z’amadorari wongeyeho hafi ibihumbi 15 by’amadorari buri kwezi akaba ari ibihumbi 150 by’amadorari buri mwaka yo kukitaho buri munsi. Aya mafaranga tuvuze kandi ntabwo harimo ayo guhemba abakozi b’inzobere bazakoreshwa mu kwitaho iki cyogajuru. Aya mafaranga yo gushora muri uyu mushinga wa b’ agashize abanyamurengwe nka Kagame azaturuka ku nguzanyo izatangwa na sosiyeti OneWeb na Softbank.
- Nizihe nyungu u Rwanda ruzakura muri iki cyogajuru ugereranyije n’amafaranga kizatwara u Rwanda ruzashoramo?
- Niki koko kihutirwa cyatuma u Rwanda rushora aka kayabo k’amadorari mu kohereza icyogajuru mu kirere?
- Ni nde u Rwanda rwaba rwaritabaje ngo arebe niba amasezerano na WorldVu ihomba amadorari menshi buri mwaka nta kindi kintu ahishe?
- Ese birakwiye ko Kagame nka Perezida ashora imisoro yacu mu mishinga ye y’ubucuruzi nka Kagame umuturage usanzwe?
- Haba hari inzego z’igihugu zamenyeshejwe iby’uyu mushinga wa Kagame ugamije kwiba imisoro y’abaturage?
- Ese iyi WorldVu niramuka ihobye nyuma yo kohereza iki cyogajuru mu kirere, aho u Rwanda ntiruzasigarana umuzigo w’icyogajuru?