Inzira y’amahoro yaranze none FLN yo yahisemo inzira ya Revolition y’abaturage izigaranzura umyagitugu Kagame

Reka Leta y’u Rwanda iterwe ubwoba na Callixte Sankara. Uyu musore, reka mwite umusore kuko aracyafite amaraso y’ubuto, n’intwari ikomeye cyane kuko aruse abirirwa bavuga wamugani we. Kuvuga ntabwo ari bibi biba byiza iyo ibyo uvuga ubishyira mu bikorwa. None rero turamubara mu ntwari k’urwego rumwe na Ingabire Victoire na Diane Rwigara n’abandi bose bagerageje gushyira mu bikorwa guhangara Kagame.

Inzira y’amahoro yaranze none FLN yo yahisemo inzira ya Revolition y’abaturage. Byose birashoboka kandi nk’uko Sankara yabivuze abaturage benshi babari inyuma kandi bakomeza kubahamgarira kuza kwifatanya n’abo kwigaranzura igitugu cya Kagame. Umugaba w’ingabo za FLN ati” twiteguye gutabara abanyarwanda, igihe kirageze ngo n’abari hanze batahe murwababyaye ntibongere kwitwa impunzi.