Site icon Rugali – Amakuru

INZIRA NDENDE YA HASSAN NGEZE MU GIHE CYA JENOSIDE

UKO BYAGENDEKEYE HASSAN NGEZE MU GIHE CYA GENOCIDE. Ngeze asanze ari ngombwa ko muri iki gihe abagezaho inzira ndende nanyuzemo mu gihe cya génocide.

Indege imaze kuraswa, ubuyobozi bw’ingabo bwahise butanga itangazo ko wa munyamakuru witwa Hassan Ngeze wari waranditse ko Habyarimana azicwa ko yahita ashakishwa kandi akicwa. Ubwo itangazo rya gisirikare ryahise ryoherezwa mu gihugu hose , noneho bongeraho n’undi witwa Rwabukwisi Vincent wandikaga muri Kanguka dore ko Hassan Ngeze we yandikaga muri Kangura. Abantu benshi byarabagoraga mu gutandukanya ibyo binyamakuru byombi n’abo banyamakuru bombi.

Itangazo ry’ ubuyobozi bw’ingabo ryasohotse tariki ya 06.04.1994 nari ku kiriyo kwa sogokuru twari twaraye dushyinguye tariki ya gatanu. Ikintu na n’ubu jye ntarabasha gusobanukirwa kugeza uyu munsi, ni ukuntu mbere y’umunsi umwe ngo sogokuru Kananira Marc yitaba imana twaravuganye, ambwira ko yumva ko igihe cye cyo gupfa kigeze, ko abazamushyingura benshi bazahita bamukurikira, ko atari we wenyine uzababaza abantu ko ahubwo imiryango myinshi izaba iri mu byunamo bitandukanye.
Uyu musaza w’umukristu washyinguwe tariki ya 5 yarabanje kumbwira ko abazamushyingura benshi na bo bazahita bamukurikira, ko mu gihugu hose abagombye kumuzira mu cyunamo na bo bazaba bari mu byunamo bitandukanye iwabo. Tariki ya gatandatu , indege bamaze kuyirasa aho nari mu cyunamo mbona abasirikare bo mu kiko cya Gisenyi barahasesekaye bambwira ko uwategekaga ingabo ku Gisenyi asabye ko bahita bamfata bakanjyana.

Hagati aho ni Kigali bari bagiye gushakisha uwitwa Rwabukwisi Vincent wandikaga Kanguka, ubwo I Gisenyi, nyuma y’isaha imwe gusa inkuru ya Habyarimana imaze gusesekara, abatutsi n’abandi batavugaga rumwe n’ubutegetsi batangiye kwicwa. Ubwo bangejeje mu kiko cya gisirikare mpura na Colonel Nsengiyumva Anatole mu biro bye mu masaa yine z’ijoro, ambwira ko amategeko yo kumfata yatanzwe n’ubuyobozi bw’ingabo bwo hejuru. banyinjije muri kasho zari ziteganye n’ibiro bya commandant w’ikigo, nsangamo abandi bantu benshi bari bafashwe, twese tuba 32. Abo nasanzemo bari abatutsi nsanzwe nzi kuko ari abo mu mugi nkomokamo, usibye ko harimo n’abatutsi b’abazayirwa. Nafunzwe tariki ya gatandatu nza kuvamo mu ijoro ryo ku itariki ya cyenda z’ukwezi kwa kane nyuma ya saa sita z’ijoro ku buryo mvuga ko nafunguwe tariki ya 10.

IWANGE BYARI BYIFASHE GUTE?

Abantu benshi ntibamenye ko nafunzwe. Aho nari mfite amazu hose abantu bahise bahahungira, haba i Kigari cyangwa ku Gisenyi. Maze gusohoka muri gereza ya gisirikare, nahavanye akababaro kenshi kuko abantu bose twari dufunganywe bishwe mpari kandi mbireba, usibye jye gusa n’undi mugore ubu uba muri Canada, nitwe twacitse kuri iryo cumu. Maze kugera mu rugo, nasabye abantu bo ku Gisenyi, bo mu rungano rwanjye gutangira gucikisha abatutsi tubajyana muri Congo. Twiyemeza kujya tubambutsa hagati ya saa sita na saa cyenda z’ijoro.

Nashyizeho uburyo bwo kujya tujya gushaka essence itwara imodoka muri Congo kugira ngo ducikishe abatutsi. Naje kunonosora uburyo bwiza bwo gucikisha abatutsi mbajyana muri Congo nereka abantu uburyo bworoshye bwo gukorera hamwe tubambutsa .Twaje no kujya dufata ingunguru twavanyeho imifuniko yo hejuru tukazishyira mu mamodoka ya camionnette, munsi yazo tukahashyira abatutsi. Ibi byarakoze ku buryo byakijije abantu benshi.
Ubuyobozi bw’ingabo bumaze kumenya ko ari jye ufasha abatutsi guhungira muri Congo, biyemeje kujya batera iwanjye baje kuhasaka batutsi bahigwaga. Icyo batamenye ni uko twambutsaga abatutsi buri joro .

Byagenze bite mu mujyi wa Kigali?

Ahitwa mu Biryogo, aho nari ntuye, hahise hahungira abatutsi bahigwaga. Maze kuva muri gereza, nza kubwirwa ko iwanjye i Kigari huzuye abatutsi. Nihutiye kugera i Kigari, ngezeyo mpasanga abatutsi ntazi benshi cyane, na bo batanzi. Nibyo ntangiye akazi ko kubahungisha mbajyana ku kiriziya bitaga Saint Paul aho bose bakiriye .

Gukiza abantu mbavanye mu ngo zabo:

Maze kumva ibisobanuro by’abari bahungiye iwanjye, natangiye akazi ko kujya mu ngo zarimo abari bihishe, nkabajyana muri cyangwa Sainte Famille .Nafashe n’umubare munini w’abishoboye mbajyana muri hôtel des mille collines .

Kujya kwibira impunzi ibiryo muri Magerwa :

Nakomeje gutwara abantu benshi mbajyana kuri Saint Paul na Sainte Famille, nyuma abantu baza kungezaho impungenge z’ikibazo cy’ibiryo. Nibwo umuntu yambwiye ko nshobora kujya gushaka ibiryo muri Magerwa muri container z’abasirikare ba Minuar barii barasize bahunga , ko ariko kugira ngo mbibone bisaba kujya kubyiba kuko ntawundi wabiduhera uburenganzira .
Twaratekereje, twibuka ko ingabo z’umuryango w’abibumbye zatereranye abanyarwanda, twumva nta mpamvu yatuma tutigabiza ibyo basize ngo tubihe abari babikeneye. Ubwo twashatse abasirikare b’inshuti zacu baraduherekeza , tugenda nk’amabandi twinjira muri Magerwa, dutangira gusahura ibiribwa byarimo byanditseho ration de combats zabaga zigizwe n’ibiryo bitunga umusirikare mu gihe cy’intambara.

Twahuye n’inkotanyi muri Magerwa :

Ikintu cyaduteye ubwoba twahuye nacyo, ni uko tukinjira muri Magerwa twahise duhura n’umutwe w’inkotanyi na wo wari uje gusahura ibyo kurya , dore ko ako gace gasa nk’akategekwaga n’inkotanyi zari zikambitse haruguru ya Magerwa.
Nkimara kubona izo nkotanyi, nahise nzimenya kuko nasanzemo babiri bo kuri Goma, muri Congo, nari nzi neza nabo bahise bamenya, ubwoba burantaha, mpita mbabwira ko nje gusahura ibyo kurya byo gutabara abatutsi narimo mpungisha. Kubera ko izo nkotanyi zari zije kwiba, natwe tuje kwiba, twahuye turi nk’abajura baje gusahura ibitari ibyabo. Twasahuye ibyo biribwa turagenda. Inkotanyi ntizashoboraga kuturasa kuko natwe twari kumwe n’abasirikare bashoboraga guhangana nazo. Ubwo ibyo biribwa twabishyiriye ba batutsi twahungishije.
Iki gikorwa, jye na n’ubu nkita nk’igitangaza; kubona inkotanyi twarahuye nazo muri ubwo buryo ntizituraseho kandi abasirikare ba leta bari hafi nko muri metero 500.
Ihungisha ry’abatutsi tubavana i Kigari tubajyana I Gisenyi ngo bajye kuri Goma muri Congo:
Hari umusaza witwa Habibu Musariyama wari ufite boulangerie ku Gisenyi, yaje kunsaba gushakisha abantu bene wabo bari bacitse ku icumu ry’interahamwe nkabajyana ku Gisenyi.

Twaje gukora igikorwa gikomeye cyo gushakisha abo batutsi bose tubapakira imodoka tubajyana ku Gisenyi.

Ubuyobozi bw’ingabo bumaze kumenya ko abatutsi bageze kuri 40 berekeje iya Gisenyi bari mu modoka 3 zishorewe na Ngeze Hassan , bwahise bukora izindi mpapuru z’uko uwo ari we wese ubona Hassan Ngeze n’abari kumwe nawe bose babita ababisha.

Ubwo twaragiye tuva i Kigari bigoye cyane ; tugeze ahitwa mu Bigogwe ho muri Gisenyi , hari ikigo cya gisirikare , twarahagaritswe batujyana mu kiko cya gisirikare . Nibwo nahatwaga ibibazo by’ukuntu ndi gucikisha inkotanyi. Naje kubaza umuyobozi w’ikigo ukuntu abana b’impinja bafite nk’imyaka 2 nari ntwaranye na ba nyina bashobora kuba abanzi b’igihugu ? Yarebye abo bantu bose, mubwira ko niba ari jye ushakishwa bamfata, ariko abo bandi babareka kuko n’ubundi bari biciwe ababo muri Kigali.
Imodoka zanjye baraziherejeke tujya ku Gisenyi, abantu bose tubashyikiriza bene bo, abandi bahita bambuka ariko dutanga akayabo k’amafranga atubutse, Jye nahise njyanwa i Kigari aho nagombaga gutanga ibisobanuro by’ukuntu nshikisha abatutsi.
Bangejeje i Kigali, nashyikirijwe ubuyobozi bw’ingabo bwakoreraga muri Hôtel des Diplomates bampata ibibazo by’ukuntu ndimo nshikisha abatutsi. Nabajijwe ibintu byinshi byerekeranye n’ibintu byose nakunze kwandika byahitaga bikurikiraho .

Mu gihe cya génocide nabonanye n’abayobozi hafi ya bose bategekaga ingabo; twaganiriye kenshi ndetse nagiye mbabwira ibyo ntekereza ku bwicanyi bwakorwaga no ku ngorane byari guteza igihugu. Baje kumbwira ko bajyaga bakira mu buryo bwa gisirikare ubutumwa bw’inkotanyi zivuga zigira, ziti : ‘’Nous sommes en relations permanente avec le journaliste de la deuxième région’’ kuri abo basirikare ba leta batari bafite ubuhanga buhagije bwo kumenya gusesengura ibiba bikubiye muri telegram za gisirikare ngo bahite bumva ko uwo inkotanyi ziba zivuga ari Hassan Ngeze . Nyamara byaje kugaragara ko babaga bavuga Colonel Gatsinzi Marcel.
Ubu buswa bw’abasirikare ba leta bwaje kungiraho ingaruka nyinshi, kuko buri gihe nafatwaga nkafungwa, nkahohoterwa nzira ko ngo bumvanye inkotanyi zivugira ku byuma byabo ibyo nasobanuye ruguru.

Muri make génocide yarangiye ari jye munyarwanda wakijije abatutsi benshi, nibura imiryango irenze igihumbi kandi bose bariho bari mu Rwanda . Muri génocide nabonanjye n’uwayoboraga ingabo za l’ONU général Romeo Dallaire , mbonana n’abategekaga ingabo bose, mbonana n’abategekaga igihugu hafi ya bose barimo ba ministres; ngirana ibiganiro na Sindikubwabo wategekaga igihugu; ku buryo niyumvagamo umuntu urusha abandi bose kumenya ibyabaye muri génocide .
Ikindi, amafoto yagiye ku matelevision yo hirya no hino ku isi, nijye wayafataga nkayohereza kuri za BBC, za Reuters, CNN n’ahandi, kuko nari mfite ibikoresho bihagije, mfite ubushake n’ubushobozi. Nakekaga ko bwari uburyo bwiza bwo gutabaza amahanga ngo aze atabare u Rwanda.
Mu gihe cya genecide nageze mu maperefegitura yose usibye gusa Kibungo na Byumba kuko zari zarafashwe n’inkotanyi. N’urukiko mpuzamahanag rwemeye ko ari jye ruzi wakijije abatutsi benshi, mbacikisha mbajyana mu mahanga.
Ngibyo ibyo nifuje kubasangiza mu rugendo rwanjye rwo muri génocide . Aba bantu bose mvuga nakijije benshi bariho n’abari abana b’impinja barakuze . Ni jye wagiye kuri radio Rwanda inshuro nyinshi, mbwira abantu ko byanze bikunze hazabaho urukiko mpuzamahanga ruzahana abo ari bo bose bivangaga mu bwicanyi bw’inzirakarengane .
Mbashyiriyeho ifoto y’abana bari bafite amezi atandatu, umwaka n’amezi, ubu barakuze , bari hamwe na nyina.

Uko ubutegetsi bwa FPR buteye, ntibushobora kwemera cyangwa kuvuga umuhutu wakijije abatutsi mu gihe uwo muntu atavuga rumwe nayo. Ushatse kwikorera ubushakashatsi bwawe kuri ibi mvuze, wabaza abaturage bo mu Biryogo, Nyakabanda, Mumena, Gitega , Nyabugogo ; ukajya no ku Gisenyi, aho hose ariko ukirinda kubaza ba bacurabinyoma bo muri Ibuka batajya bavuga ukuri na rimwe cyane cyane ku muntu bazi ko FPR itamuvuga neza.
Ku byerekeye disours zanjye zamaganaga ubwicanyi muri génocide n’ukuntu nabwiraga buri wese ko azabazwa uruhari rwe mu bwicanyi yakoraga, mugiye kuri radio Rwanda mwabihasanga, mugasaba ibiganiro byose byakozwe na Hassan Ngeze mu gihe cya génocide; ni byiza kwiyumvira ibyo biganiro kuko n’ubutegetsi nabwerekaga ingaruka buzahura nazo nyuma y’ubwo bwicanyi .

Hari ibyago bitajya byibagirana :

Muri genocide, ubwo nari ku Gisenyi, abantu baraje bampuruza bambwira ko hari ibitero bigiye kwica abantu bo kwa Karori Ngimbanyi umusaza wari umwarimu bamuziza ko umwana we yagiye mu nkotanyi. Ubwo narihuse mpamagaza abaturanyi, kubw’Imana mpagera abicanyi batarabasha gusenya iyo nzu ngo biciremo abari bayirimo; abicanyi twahanganye nabo turabatsinda. Mba mbashije gukiza uwitwa Devota na mukuru we Karitasi baziraga ibyaha batigeze bakora, bazira gusa inkuru zavugwaga ko musaza wabo yagiye mu nkotanyi. Uyu Devote yibera I Burayi, yahisemo kwita umwana we izina ryanjye kugira ngo atazanyibagirwa. Abaturage bo ku Gisenyi, ahitwa ku Majyengo, ibi bintu barabyibuka ukuntu twahanganye n’abicanyi tukabaganza, tukabasubiza inyuma.
Ikindi mpora nibuka, ni umukecuru nagize amahirwe nsaba abicanyi bamutwaye bagiye kumwica , turabatangira turahangana, ndamubambura. Bamuzizaga gusa ngo ni uko ari umukecuru w’umututsikazi ufite abana bagiye mu nkotanyi. Uyu mucekuru namurwanyeho mu buryo bugoye, ariko mbasha kumurokora , ibi na n’ubu ntibishobora kuzamvamo.

Umuryango wa Gatama.

Sinshobora kwibagirwa na rimwe umusaza witwa Gatama wari utuye iwacu ku Gisenyi. Uyu musaza w’umututsi akaba n’umworozi mu gihe cya génocide byavugwaga ko abana be bagiye mu nkotanyi, kandi koko ni byo bari baraziyobotse. Kuba abana bajya mu nkotanyi ntibisobanura kwica abavukana nabo ; kuko ntawagombye kuzira icyaha atakoze ku giti cye.
Uyu musaza yari afite abana b’abakobwa beza rwose, haba mu buranga no mu myifatire. Wagira ngo Imana ijya kurema umuntu yabanje kurema ubwiza bwabo ; aha ndavuga uburanga buvanze n’ubupfura twari tubaziho .
Byagenze bite muri génocide :
Ako kanya ubwicanyi bw’inzirakarengane bugitangira, umuryango wa Gatama wahise uhungira iwacu wumva ko iwabo wa Hassan Ngeze ntacyo bashobora kuhatwara .
Ubwo naje kubimenya mvuye muri gereza nk’uko nabisobanuye ruguru. Nagiye kubareba turaganira, mbabwira ko ntacyo bazaba, ko uzabakoraho ari jye azabanza kwica. Nashimiye bakuru banjye babashije gushyira uwo mu ryango mu mazu yo mu gikari ngo bahabe bisanzuye .
Ubwo nagiye gutabaza abanyamadini bo muri Congo ngo baze gutabara uyu muryango. Abanyekongo babyemeye batangoye, turawuherekeza, tubageza ku kiriziya cy’aba Pentecote bo kuri Goma.
Kuba aba bantu barakize, ni kimwe mu bintu byanshimishije cyane ; kumva ko abantu bampungiyeho cyangwa bahungiye iwacu batarahohotewe, kuba ubu bakiriho ndetse bakomeye ku Gisenyi, numva ari kimwe mu byo nakwita agaciro k’ubuzima bwanjye.
.
I Kigali hakiriye umukobwa wari ugiye kuzira ubwiza bwe:

Ahitwa mu Biryogo hari umukobwa wabyawe n’umusaza witwa Kabayabaya wari utuye mu Biryogo. Uyu mukobwa yatewe n’abasirikare kenshi bifuza kumusambanya kubera ubwiza bwe . Yaje guhungira iwanjye mu Biryogo, nza kuhamusanga, nkora urugamba rukomeye rwo kurokora ubuzima bwe , yaje kujya kuri Saint Paul aho yabashije gukirira ,
Imihanda nakoreshaga mu gukiza abantu:
Ntabwo abasirikare ba leta bose bari abicanyi , kuko kugira ngo muri Kigali mbashe kuba narahakirije abantu benshi ni uko hari abasirikare bamfashaga kugenda bankingiye ikibaba, nkafata abahigwaga mbavanye mu mpande zitandukanye za Kigali nkabajyana harya navuze kuri Saint Paul no kuri Mille collines .
Umuhanda witwa uwa Paul VI ni wo wari mwiza cyane mu kuwunyuzamo abantu mu gihe wabaga uvuye mu bice bya Nyamirambo , iyo wabashaga kugera muri uwo muhanda inzitizi zabaga nkeya .
Ikindi cyiza cyabayeho ni uko nagiye nsaba abatuye ku mirenge yabo gukora uko bashoboye bakirindira umutekano bakumira uwo ari we wese ushobora kubameneramo, ariko abicanyi bari hose dore ko wagira ngo satani yari yateye isi.
Igikorwa cyo guhisha no gukiza abatutsi cyatumaga buri gihe iwanjye haterwa kandi hagaterwa n’ingabo za leta zije kuhashaka abatutsi twabaga dukiza ubuzima bwabo.
Abatuye ku Gisenyi bo baribuka ibitero byagabwaga iwanjye bikozwe n’ubuyobozi bw’ingabo. Aha nkaba nshimira abatuye ku Gisenyi bamfashije mu gikorwa cyo kurokora benshi tubajyana muri Congo .

Ku beyerekeye wa mugenzi wanjye Rwabukwisi Vincent, we yaje kwicirwa iwe i Kigali aho yari atuye, bamwica mu gitondo mu nzu yari atuyemo ya Rwigara Assinapol ituranye n’iyo kwa Nyempame. Yishwe n’abasirikare ba Leta, tariki ya 07.04.

Source: Benito Kayuhura Facebook Page

Exit mobile version