Site icon Rugali – Amakuru

Inzara yiswe ‘Nzaramba’ ikomeje gutuma abaturage ba Rwinkwavu basuhuka

Mu mateka y’u Rwanda yaba mbere y’ubukoloni, mu gihe cy’ubukoloni na nyuma yaho, u Rwanda rwahuye mu bihe bitandukanye n’inzara zagiye zitwa amazina bwite ndetse zigasiga n’amateka atazibagirana.
Aha twavuga Ruyaga yo mu 1897-1903, Ruyaga yatewe n’inzige zateye imyaka, zikayona kugeza aho bivuyemo inzara na Rwakabaga cyangwa se Kimwaramwara yo mu 1906-1909, yatewe n’amapfa yiganje cyane mu Majyaruguru no mu Burasirazuba bw’igihugu.
Izi zakurikiwe na Gakwege, Rwakayihura yatewe n’amapfa, yica abantu barenga 35000, iyo yaje gukorerwa mu ngata n’iyitwa Ruzagayura yadukaga mu gihe cy’intambara ya kabiri y’isi yose.
Abahanga berekana ko amateka y’inzara mu Rwanda ari maremare cyane nubwo ingamba zo kuyihashya ahanini zishingiye ku gukundisha Abanyarwanda umurimo, zabacengejwe mu maraso.
Nk’uko mu myaka ya mbere inzara nyinshi zaterwaga n’amapfa, n’uyu munsi Akarere ka Kayonza ni kamwe mu dushegeshwa cyane n’amapfa, adukururira inzara idashira, aho kuri ubu mu murenge wa Rwinkwavu hadutse inzara yiswe ‘Nzaramba’.
Abatuye muri uyu murenge bavuga ko iyi nzara iterwa no kuba nta mvura babona nk’abandi ngo bahinge, ariko bigakomezwa cyane nuko igishanga cya Rwinkwavu gifite hegitari zisaga 1000 cyari kimaze imyaka ine gikomye kandi ari cyo cyabatabaraga.
Ibyo ngo byateje inzara ikomeye yaba mu bantu n’amatungo, ndetse bagera n’aho bamwe basuhukira mu bice by’Umutara, abandi bacye bakagana muri Uganda.
Ikibazo nk’iki ni umwihariko w’Akarere ka Kayonza, mu murenge wa Rwinkwavu kuko babuze imvura guhera mu gihembwe cya mbere cy’ihinga cy’uyu mwaka mu gihe nyamara abaturage baho bari basanzwe beza abandi amafaranga avuye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro akabasimburanaho.
Uwitwa Ukwigennye Odette, wo mu kagari ka Nkondo I, yabwiye IGIHE ko abenshi mu basuhuka kubera ‘Nzaramba’ biganjemo abakiri bato, kandi nta kabuza n’abandi bakomeza kugenda.
Undi witwa Muhire Jean Damascene, avuga ko hari amatungo yabo yamaze kugandara kubera kubura ubwatsi.
 

Abaturage ba Rwinkwavu, mu tugari twa Nkondo ya I na II bavuga ko bugarijwe n’inzara bakururiwe n’amapfa

Abaturage ba Rwinkwavu bavuga kuba barahisemo kwita iyo nzara ‘Nzaramba’ kuko babona isa n’imaze kubabaho akarande
Hari ibyo Leta itarabasha kugeraho
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rwinkwavu bwemera ko abaturage basuhuka, bukagaragaza ko zimwe mu ngamba Leta yafashe zo kugabanya iyo nzara no kurinda abo baturage gusuhuka, zagize umumaro nubwo zitarabasha kugera kuri bose.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwinkwavu, Claude Bizimana, avuga ko kuva mu Kuboza batanga ibiribwa ku batishoboye badafite intege, akazi muri VUP aho abagera kuri 700 bakora, n’aho abandi 1200 bagakorera ibiribwa leta yatanze.
Yagize ati “Ntabwo byabageraho bose kuko buri umwe aba ashonje ku kigero kiruta undi. Tureba ushonje kuruta undi abaturage bakamutoranya mu mudugudu tukaba ariwe dufasha”.
Indi ngamba ni ugukomora igishanga cya Rwinkwavu kigahingwamo soya n’ibigori, bizajya bisimburana n’umuceri.
Ibiciro ku isoko rya Rwinkwavu biruta iby’i Kigali
Abagira amahirwe yo gukora ku ifaranga mu murenge wa Rwinkwavu ntiborohewe n’izamuka ry’ibiciro ku isoko ahanini bigendeye ku nzara ihari.
Ugereranyije ibiciro bya bimwe mu biribwa by’ingenzi i Rwinkwavu na Kigali, usangamo itandukaniro rinini cyane, ku buryo budakwiye mu bice by’icyaro.
Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE bavuze ko umufungo w’ibijumba bifite nk’ikiro ugura amafaranga 500-600,ikiro cy’ibishyimbo ni 450, ubugari ikiro ni 400, iseri ry’igitoki ni amafaranga 500.
 

 

I Rwinkwavu uhasanga ibirombe by’amabuye y’agaciro cyane cyane Wolfram

 

 

Abatiye mu Karere ka Kayonza bari basanzwe binjiza amafaranga bavanye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro

 

Igihe.com

 

Exit mobile version