Inyama z’ingurube ni zimwe mu zikunzwe cyane mu Karere ka Rusizi ndetse no muri Congo ariko aborozi ntibarabasha guhaza isoko ry’abazikeneye.
Inyinshi mu nyama z’ingurube zizwi ku izina ry’”akabenzi” zigera mu Karere ka Rusizi ni iziba ziturutse mu tundi turere tw’u Rwanda no muri Uganda, zimwe bakazirira aho izindi zigatwarwa muri Repubulika Iharanira Denokarasi ya Congo mu Mujyi wa Bukavu.
Muri icyo gice, hari isoko ryagutse ry’ingurube ku buryo ku munsi hajyanwayo nibura ingurube igihumbi.
Muri izo gusa, 20 zonyine ngo ni zo ziribwa mu Karere ka Rusizi izindi zose zikambutswa umupaka zikajya muri Congo.
Ni muri urwo rwego aborozi bagera kuri 60 bo mu Karere ka Rusizi bari guhugurwa n’abakozi b’Uruganda Gorillafeed (rukora ibiryo by’amatungo) kugira ngo babashe guhaza iryo isoko.
Bamwe mu borozi b’ingurube bavuga ko bafite isoko ryazo ariko ngo rikorwa mu kajagari kuko abazishaka n’abazicuruza batagira aho bahurira, bakifuza ko bakubakirwa amasoko y’amatungo magufi.
Dr Bernard Twagirumukiza, ushizwe Ubuvuzi bw’Amatungo mu Ruganda Gorillafeed, avuga ko bari guhugura aborozi bo mu Karere ka Rusizi kubera ko basanze nta bumenyi buhagije bafite mu bworozi ari na yo mpamvu umusaruro wabo utabasha guhaza isoko baturiye.
Ati “Twasanze bafite ibibazo bijyanye n’imyumvire y’ubworozi, borora badafite ubumenyi buhagije ariko turashaka ko babikora kimwuga, amatungo akaba menshi ku buryo ava Uganda yaza kubunganira.”
Akomeza avuga ko bitumvikana ukuntu amatungo ava muri Uganda akabatambukaho akajya Bukavu, kandi na bo bashobora kubikora, akabasaba kubyaza umusaruro amahugurwa babahaye kugira ngo mu minsi iri imbere babashe guhaza isoko baturiye.
Niyonsaba Oscar, ushinzwe Ubworozi mu Karere ka Rusizi ,avuga ko ubworozi bw’ingurube muri ako karere bukiri hasi aho mu ibarura riherutse basanze mu karere horowe ingurube ibihumbi 30 gusa akavuga ko ari nkeya ugereranyije n’izikenewe ku isoko.