Iyo photo ureba hasi ni mu mujyi i Kigali, iri soko niryo abantu benshi bahahiragamo ibyo kurya bidahenze ndetse bakaba banaharangurira ibyo kujya gucuruza mu duce tumwe muri Kigali.
None irebere uburyo ibiribwa byabaye bike kandi bigaragarira buri wese ugeze muri iri soko. Abagihakana ko inzara yugarije abanyarwanda abo nuko bijuse bakaba bafite ibyo kurya bihagije. Ikindi kandi uwavuga ko izi ari ingaruka zo gufunga imipaka na Uganda ntiyaba abeshye.
Twizere ko Kagame azafungura umupaka taliki ya 21 Gashyantare mu nama itaganijwe agomba guhuriramo na Perezida Museveni ku mupaka wa gatuna. Hateganijwe ko iyi nama izitabirwa n’abaperezida bo muri Congo na Angola. Reka tubitege amaso!