Uwinjiye mu marembo y’igice cy’Umujyi wa Kigali cyahariwe imirimo yihariye mu by’ubukungu giherereye i Masoro mu Karere ka Gasabo, ahita abona inyubako idasanzwe u Rwanda rwubakiye Carnegie Mellon University, izuzura itwaye miliyoni hafi 10 z’amadolari.
Iyi kaminuza ubusanzwe ikorera i Kigali mu nyubako ya Telecom House kuva mu 2011, igiye kwimukira ahantu hihariye hagenewe kuzafasha Abanyarwanda n’abanyamahanga bafite impano zihariye kurushaho guhanga ibishya.
Uri muri iyi nyubako aba yitegeye Ikibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali giherereye i Kanombe, anabona inganda nyinshi ziri kubakwa.
Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe gucunga imishinga ya Leta muri RDB, Siboniyo Felix, yeretse itangazamakuru ko imirimo yo kubaka iyi kaminuza igeze ku musozo, ku buryo mu gihe cya vuba hatangira gutyarizwamo ubumenyi bw’Abanyarwanda n’abanyamahanga mu ikoranabuhanga.
Ati “Iyi nyubako nshya RDB yubakiye CMU turateganya ko abazatangira kuyikoresha mu kwezi kwa mbere umwaka utaha, hakaba hashobora kwakira abanyeshuri 500.”
Amasomo atangirwa muri iyi kaminuza ni ajyanye n’ikoranabuhanga, ku bari mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters’ Degree) mu mashami arimo Electrical and Computer Engineering na Information Technology.
Iyi nyubako ya CMU imaze imyaka itatu yubakwa, ni umushinga wakozwe na RDB, uterwa inkunga na Banki Nyafurika itsura Amajambere (BAD) yatanze miliyoni umunani z’amadolari, asigaye atangwa na Leta y’u Rwanda.
Kugira ngo Umunyarwanda yemererwe kwiga muri iyi kaminuza, asabwa kuba yaratsinze ku rwego rwo hejuru muri kaminuza ariko na CMU ikamukoresha ibizamini byayo, birimo n’icy’Icyongereza.
Iyi nyubako nshya, ifite ibyumba bigezweho birimo za camera, abanyeshuri bakabasha kwigishwa n’umwarimu uri muri Amerika bo bari i Kigali cyangwa umwarimu uri mu Rwanda, agakurikirana icyarimwe abari mu mahanga.
Ni inyubako ibirimo byose bijyanye n’ikoranabuhanga rigezweho, kugeza no ku mazi ari mu nyubako aba yamaze kuyungururwa, ku buryo ufungura ugahita unywa.
Inafite ahazajya habikwa amakuru y’ikoranabuhanga (Servers), yaba aya kaminuza n’ay’abandi bakwishyura bakayabikirwa.
Ifite n’aga stade gato gafite amabuye 500, ahwanye n’imyanya y’abashobora kwicara neza mu birori, hakaba ari naho hazajya hatangirwa impamyabumenyi.
Mu cyiciro cya kabiri cy’uyu mushinga, hateganyijwe no kubakwa aho abanyeshuri bazajya bidagadurira.
Leta y’u Rwanda ihangayikishijwe no kubona Abanyarwanda bagira ubumenyi buhanitse, bugira uruhare mu iterambere, aho yaborohereje kwiga muri kaminuza imwe mu zikomeye ku Isi, CMU.
Umunyeshuri wigira muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, yishyura ibihumbi 48 $ ariko abigira i Kigali bishyuzwa ibihumbi 16$. Umunyarwanda yishyuzwa ibihumbi 8 $ nayo akayishyurirwa n’inkunga ya leta.
Umuyobozi Mukuru wa CMU i Kigali, Prof. Vijayakumar Bhagavatula, umaze amezi umunani mu Rwanda, yatangarije IGIHE ko iyi kaminuza yishimiye imikoranire n’u Rwanda rwayisabye kuza kuhakorera, ikanakira n’abaturuka ahandi muri Afurika.
Ati “Twaje hano dutangiza CMU Rwanda ariko ubu dusigaye turi CMU Africa … Nubwo dufite abanyeshuri b’Abanyarwanda benshi, dufite n’abaturuka mu bindi bihugu 15 by’Afurika.”
Prof. Bhagavatula umaze imyaka 40 yigisha muri CMU, ashimira Leta y’u Rwanda mu myaka irindwi iyi kaminuza ihamaze, ati “Twashimishijwe inkunga yose tubona, abanyeshuri bari kwiga neza, abarangiza babona akazi keza, ibintu byose biragenda neza.”
Ashimangira ko abanyeshuri bigira i Kigali, impamyabumenyi bahabwa ari zimwe n’iz’abigira ku cyicaro gikuru i Pittsburgh muri Leta ya Pennsylvania muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu kayabo k’amafaranga yubatse icyicaro cya CMU i Masoro, amenshi yasigaye mu Rwanda nk’uko Siboniyo abemeza, ibikoresho 70% ni ibyakorewe mu Rwanda, birimo amabuye y’uruganda East African Granite Industries (EAGI) rukorera i Nyagatare.