Site icon Rugali – Amakuru

Impungenge z’Amerika n’Ubwongereza ku nyito ya Jenoside yo mu Rwanda zaba zishatse kuvuga iki?

Itangazo ry’uhagarariye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu muryango w’abibumbye rivuga ko kuva “umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana kuri jenoside yo mu Rwanda” washyirwagaho mu 2003, itariki ya karindwi y’ukwa kane yibukwaho abagabo, abagore n’abana barenga ibihumbi 800 bishwe mu bwicanyi ndengakamere.

Muri iryo tangazo ryo mu kwezi kwa kane ariko ryagiye ahagaragara mu mpera y’ukwezi gushize, Ambasaderi Kelly Craft avuga ko cyo kimwe n’ibindi bihugu bigize ONU, Amerika izakomeza gushyigikira uwo munsi wo kuzirikana kuri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 mu kwibuka abayiguyemo n’abayirokotse.

Kubw’iyo mpamvu, Amerika ivuga ko itewe impungenge n’impinduka zakozwe ku nyandiko guhera mu mwaka wa 2018 ndetse zigakomeza kugeza ubu. Ivuga ko izo mpinduka zigabanya ibikubiye mu mwanzuro wa ONU, hibandwa ku kuvuga gusa kuri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Amerika ivuga ko iyo nyito itagaragaza byuzuye ubukana bw’ubwicanyi bwakorewe andi moko. Ivuga ko Abahutu benshi n’abandi bantu na bo bishwe muri jenoside, barimo n’abiciwe kuba batari bashyigikiye ubwicanyi bwarimo gukorwa. Ikibutsa ko kunanirwa kwibuka no guha icyubahiro abandi bishwe bitanga ishusho ituzuye y’iki gice cy’amateka mabi.

Amerika ivuga ko gusubiramo imvugo ijyanye na jenoside zabaye bitanga urugero rubi kandi biteza ibyago byuko hasubirwamo inyito z’indi minsi yo kuzizirikanaho.

Amerika ivuga ko ibabajwe n’uko ibiganiro byagejeje kuri uwo mwanzuro byagenze, nubwo itagamije ko hakorwa amatora kuri uwo mwanzuro, ngo bitava aho bibonwa nkaho idashyigikiye ko habaho ubutabera ku bazize jenoside. Gusa ivuga ko ihangayikishijwe n’uko uko ibiganiro byagenze bishobora kuba ari byo byatumye habaho iyo nyito ituzuye.

Ubwongereza nabwo bwavuze ko bufite impungenge ku nyito ya jenoside yo mu Rwanda.

Jonathan Allen wo mu biro by’uhagarariye Ubwongereza muri ONU, avuga ko Ubwongereza bushyigikiye byimazeyo kwibuka abazize jenoside yo mu Rwanda kandi ko ari ingenzi ko hibukwa abayizize bose.

Avuga ko Ubwongereza butemeranya n’imvugo ya “jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994”.

Avuga ko nkuko Ubwongereza bwabivuze mu myanzuro yabanje, Abahutu n’abandi bishwe na bo bakwiye kwibukwa. Bwana Allen avuga kandi ko hari amakosa yabayeho ku bijyanye no gukorera mu mucyo no mu biganiro byagejeje ku iyemezwa ry’uwo mwanzuro w’umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana kuri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Mu gusubiza Amerika n’Ubwongereza, leta y’u Rwanda, ibinyujije kuri ambasaderi Valentine Rugwabiza uhagarariye u Rwanda muri ONU, ivuga ko nubwo ibyo bihugu byombi bigaragaza ko bizi akamaro ko kuzirikana ku byaranze amateka no kwibuka hirindwa ko jenoside yakongera kuba, byivuguruza mu kuvuga ibinyuranye cyane n’imyanzuro y’akanama k’umutekano ka ONU n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rw’i Arusha.

Madamu Rugwabiza avuga ko bijyanye n’igisobanuro cya jenoside cyemejwe na ONU mu mwaka wa 1946, uyu muryango w’abibumbye wemeje ko ubwicanyi bwabaye mu Rwanda mu 1994 buhuye neza n’icyo gisobanuro, ari nayo mpamvu washyizeho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 1994.

Avuga ko urukiko rwa ICTR rwasanze ibyabaye ari jenoside yakorewe ubwoko bw’Abatutsi, nubwo hari abandi Banyarwanda bishwe kubera gusa n’Abatutsi. Yongeraho ko kurenga kuri iyo nyito byaba ari ukwirengagiza umwanzuro w’urukiko. Avuga kandi ko u Rwanda rwakwakira neza ko hongerwaho imvugo ya “n’abandi bishwe” nkuko bikorwa no ku zindi jenoside zabaye.

Anibutsa kandi ko buri tariki ya 13 y’ukwa kane, u Rwanda ruzirikana abanyapolitiki n’abandi bishwe batari mu bahigwaga bo mu bwoko bw’Abatutsi, ariko batari bashyigikiye jenoside.

Madamu Rugwabiza avuga ko uwo mwanzuro wo mu 2018 ujyanye n’amasezerano yo kurwanya jenoside. Ko ibivugwa n’Amerika n’Ubwongereza, aho guteza imbere ubwiyunge, biteza urujijo kandi ntaho bitaniye n’imvugo iri kwiyongera ikoreshwa mu karere k’ibiyaga bigari n’ahandi y’abahakana jenoside.

Asoza avuga ko ntawe u Rwanda rwigeze ruhatira kwemeza uwo mwanzuro kandi ko nta n’ububasha rubifitiye. Ko iyo nyito yemejwe binyuze mu biganiro n’ibihugu binyamuryango bya ONU.

 

 

 

IBISOBANURO UHAGARARIYE LETA ZUNZE UBUMWE Z’AMERIKA MU MURYANGO W’ABIBUMBYE YAVUZE KUBYEREKERANYE N’UBUSABE KWIHINDUKA RY’INYITO YA JENOSIDE

Kuva Jenoside yo 1994 yaba mu Rwanda no kuva igihe iyibukwa ry’iyo Jenoside ryaba ku rwego mpuzamahanga guhera mu mwaka w’2003, italiki ya 7 Mata yabaye umunsi ukomeye wibukawho abantu barenga ibihumbi 800 abagabo, abagore n’abana baguye mu Rwanda mu bwicanyi bw’indengakamere mu gihe k’iminsi 100. Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zifatanyije n’abagize umuryango w’abibumbye mu gikorwa cyo gushyikira iryo yibukwa no gufata mu mugongo ababuze ababo muri Jenoside yo 1994 ku buryo buri mwaka kizajya gikorwa.

Iki gikorwa cyo kwibuka buri mwaka kitwibutsa ko twese turi abantu ko tugomba kurinda abanyantege nke, tukabuza ko ubwicanyi nk’ubu bwakongera kuba kandi tukubahiriza uburenganzira bwa buri muntu wese.

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zikomeje gushyikira abaturage b’u Rwanda mu buryo bwose bwo kurinda ko ibyabaye mu 1994 byakongera kuba. Nibyo koko imwe mu ngamba zikumira Jenoside kongera kuba ni ukubungabunga amateka ku byabaye muri Jenoside tukamenya neza ibyabaye byose muri ubwo bwicanyi.

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zo zikaba zifite ikibazo ku buryo inyito ya jenoside yahinduwe guhera mu mwaka w’2018. Zivuga ko iyo nyito ivuga gusa kw’iyicwa ry’abatutsi mu Rwanda “Jenoside yakorewe abatutsi” ko iyo nyito idashyiramo ubwicanyi bwose bwabaye, ko idashyiramo ubwicanyi bwakorewe ubundi bwoko. Abahutu benshi n’abandi bantu nabo birishwe muri Jenoside harimo n’abishwe kubera ko batavugaga rumwe n’ubutegetsi bwariho. Kuba abantu bose baguye muri Jenoside batibukwa bitanga ishusho ituzuye yayo mateka mabi.

Kuba inyito ya Jenoside yarahinduwe bishobora kugira inkurikizi mbi. Dushyigikiye ikemezo rusange kerekana ubwicanyi bwabaye mu Rwanda. Ariko ntacyahindutse kumyumvire yacu kbyerekeranye n’uburyo Jenoside yabaye mu Rwanda.
Turakangurira ibihugu bigize umuryango w’Abibumbye gukora uburyo bwose amateka kuri Jenoside zabaye atibagirana. Tukaba magirirane kandi tugafatanya mu kwibuka twiyemeza ko bitazongera kubaho.

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zemera ko iyubahirizwa ry’ikiremwa muntu n’ubwisanzure mu kuvuga icyo umumtu atekereza ari bimwe bishobora kurinda Jenoside cyangwa ubundi bwicanyi kuba. Twemeza ko imbaraga zose dukoresha mu kurwanya imbwirwaruhamwe zigamburura abantu cyangwa imvugo z’urwangano bigomba kubahiriza ubwisanzure mu kuvuga.

Muri iki gihe k’icyunamo, uyu mwaka n’igihe cyose, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zifatanyije n’abaturage b’u rwanda n’amahanga yose mu kwibuka abantu bose bishwe muri Jenoside mu Rwanda kandi twiyemeza ko tuzakora ibishoboka byose kugirango ubwicanyi nk’ubu butazongera kuba na rimwe.

Mu minsi ishize habaye igikorwa cyo kwibuka abanyarwanda bose baguye muri Jenoside yabaye muri 1994 ariko abahezanguni b’i Kigali bacyamaganye bivuye inyuma. Ibyo bavuga byose ibyo bakora byose ukuri kuragenda kujya ahagaragara. Kizito Mihigo yazize kuvuga ko impfu zose zisa yaba umuhutu y’aba umututsi bose barapfuye kandi bari abantu. Yongeyeho ati mbere ya nd’umunyarwanda hari ndi umuntu. Ikiremwa muntu ni cyubahirizwe aho kiva kikagera.

Natangiye mvuga ko ukuri kuzagenda kugaragara bitinde cyangwa byihute. None muri uyu mwanya ngiye kubasangiza ibaruwa leta y’Ubwongereza yandikiye ukuriye inteko ishinga amategeko ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika amuha ibisobanuro by’aho Ubwongereza buhagaze kubyerekeranye n’uko ‘kwibuka abatutsi bazize Jenoside mu 1994” byakubahirizwa ku rwego mpuzamahanga.

IBISOBANURO UHAGARARIYE UBWONGEREZA MURI LETA ZUNZE UBUMWE Z’AMERIKA YATANZE KUBYEREKERANYE N’UBUSABE BWO KWIBUKA KU RWEGO MPUZAMAHANGA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994

Avuga ko Ubwongereza bw’ibuka bukomeje abazize Jenoside yo muri 1994 ko ari ngombwa ko hibuka abguye muri buriya bwicanyi. N’ubwo twacecetse kuri ubwo busabe ariko ntitwabura kubabwira impamvu twifashe. Impamvu twifashe n’ukubera ko tutemeranya k’uburyo inyito yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ikoze. Twemera ko abahutu n’abandi bantu baguye muri Jenoside yabaye mu 1994 n’abo bagomba kwibukwa..

Ikindi twibazaho n’uburyo iryo yibukwa rikorwa – Twabonye ko habura umucyo mubyo twasabye bigomba gukorwa mu gikorwa cyo kwibuka. Ubwongereza buribuka amakuba yo muri Mata 1994 kandi bwiyemeje gukora ibishoboka byose kugirango ubwicanyi nk’ubwo butazongera kuba na rimwe.

Amakuba yagwiririye u Rwanda mu gihe cya Jenoside ntawe atagizeho ingaruka kandi abanyarwanda benshi baburiyemo ababo. Niyo mpamvu abanyarwanda bose yaba umuhutu yaba umututsi bagomba kwibuka muri kiriya igikorwa cyo kwibuka. Kagame yarishije ijambo Jenoside ariko igihe kirageze amahanga yose amaze kubona ko leta ya

Kagame ishaka guhunga ibyaha yakoze. Ubwicanyi bwakorewe abahutu batagira uko bangana ntawundi buzabazwa uretse kagame n’agatsiko ke. Nkeka ko imanza z’abakoze ubwicanyi bw’abatutsi ziri kugera kuherezo ryazo none ikizakurikiraho ni imanza z’abakoze ubwicanyi bw’abahutu. ngibyo ibyo Kagame yashatse guhunga ahindura inyito ya Jenoside “Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994”. Abahutu n’abandi bayiguyemo se bo bzabarizwahe kugirango nabo tubibuke?

Exit mobile version