Site icon Rugali – Amakuru

Inyandiko ya Rudasingwa yari itomoye neza ariko ntibyari ngombwa kujomba ibikwasi RNC!

Ibintu byagutangaza!!!. Dr Theogene Rudasingwa munkuru ndende yaraye atangaje asobanura ibintu byinshi yakoze ndetse nuko abona ikibazo kiri hagati ya Uganda n’u Rwanda yagarutse kuri RNC na P5.

Rudasingwa munkuruye yibagiwe kuvuga ishyaka ahagarariye Ishakwe maze ati RNC ntabushobozi ifite mubibera Uganda yewe na P5 ndayizi kuko nabaye umuyobozi wayo na RNC.

Rudasingwa ati RNC nicyuka kiraho, kurundi ruhande Dr Richard Sezibera uyu munsi nawe asubiza ibibazo by’abanyamakuru Minisitiri Sezibera yasubije umunyamakuru ko RNC atari ikibazo mu bihangayikishije u Rwanda kuri ubu. Soma inkuru ya Rudasingwa

Yagize ati “RNC iri mu marembera. Ni umutwe udafite ibitekerezo bya politiki bifatika ushingiyeho.”

Dore utuntu wakwibaza kuri Rudasingwa na Sezibera, Sezibera ariko yibagiwe akomeza kuvuga.

Minisitiri Sezibera, yavuze ko ikibazo cy’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bafite imigambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda bakorera muri Uganda bibumbiye mu mutwe RNC wa Kayumba Nyamaswa, ari kimwe mu bibazo bitatu u Rwanda rufitanye na Uganda.

Ibibazo twibaza ,ikibazo gituma u Rwanda rufunga imipaka yarwo na Uganda waherahe uvuga ko RNC aricyuka?.

Waherahe uvuga ko Nyamwasa yidegembya Uganda kandi waramushyiriyeho impapuro zimufata?.

Waherahe uvuga ko RNC na P5 ntacyo aricyo abanyarwanda batemerewe kwinjira muri Uganda?.

Waherahe uvuga ko RNC iri mumarembera mugihe Kagame Paul avuga ko ibibazo bya Uganda n’u Rwanda bikomoka Afrika y’Epfo?.

Mubyukuri hano hari ibibazo byinshi umuntu yakwibaza ariko reka twishimire ko noneho RNC iri mumarembera, ariko nitwumva ibinyamakuru byanyu byongeye kuyivuga tuzamenya ko RNC ahubwo ibura gato igakora igikorwa cy’indashyikirwa noneho mukabura ibyo muvuga.

Abanyarwanda babona ukuri.

Ntitwabura kwibaza hagati ya bano bagabo babiri Rudasingwa na Sezibera uwakopeye undi.

RNC France

Exit mobile version