Site icon Rugali – Amakuru

INYANDIKO KU BWICANYI BWA PAUL KAGAME RADIO INYABUTATU YASOMEYE ABAKUNZI BAYO MUSHOBORA KUJYA MWUNVA MU IBIGANIRO RADIYO IHITISHA

1) Niyitegeka Jean de Dieu, wo mu Rwanda

Kuva aho iriya filimi yerekana uruhare rwa Perezida Paul Kagame muri jenoside yakorewe abatutsi b’imbere mu Rwanda isohokeye, ubu twategetswe kuyamagana abenshi bataranayibona. Uhagarikiwe n’ingwe aravoma, nta kundi twabigenza uretse gukora ibyo baduhatiye nkuko tujya tumutora ku gahato. Gusa igishimishije ni uko ukuri kwagiye ahagaragara, n’umwana uzavuka azamenya ko Paul Kagame atigeze ahagarika jenoside ahubwo yayitangije ndetse ayitiza ubukana.

2) Ndemarugamba Jeremy, wo mu Rwanda

BBC yerekanye ko itavugirwamo, naho ibyo gufunga programe zayo mu Rwanda ni amatakirangoyi. Ubu se Paul Kagame ntabonye ko amaraso yatumye ameneka ariyo amuhamye. Amenye ko abenshi mu bamukomera amashyi baba bamuvumira imbere. Kuba yaratinyutse gukongeza inzu arasa indege ya Habyarimana azi neza ko abatutsi b’imbere bazatikiriramo ni umuvumo azikorera ubuzima bwe bwose nkuwikoreye inyonjo. Yagize abagore n’abagabo abapfakazi, agira abana imfumbyi, yateye abanyarwanda benshi intimba, na we azahorane uwo muvumo awusangire n’umuryango we, ni icyo mwifuriza

3) Uhoraningoga Yohani,  wo mu Rwanda

Mbamje kubashimira kubera ibiganiro byiza Radio Inyabutatu itugezaho. Mu kiganiro cy’ubushize, mwadusomeye ibibazo bitandukanye abantu babajije nyuma ya Filimi ya BBC yerekanye uruhare rwa Perezida Kagame muri jenoside yakorewe abatutsi babaga mu Rwanda ubwo yahanuraga indege yarimo Perezida Yuvenali Habyarimana na Perezida w’u Burundi hamwe n’abari babaherekeje. Iyo urebye ukuntu hano mu Rwanda twahise dushyirwaho igitutu ngo tuyamagane, usanga koko Paul Kagame arimo gukoresha iterabwoba kugirango abanyarwanda boye kuganira ku kinyoma cye cyarangije gutahurwa.

Jyewe mu by’ukuri nsanga n’iyi gahunda igezweho yo kwibasira ikinyarwanda ari uburyo bwo kugirango abanyarwanda bahugire muri iki kibazo noneho bibagirwe kuganira ku ruhare rwe muri jenoside yakorewe abatutsi babaga mu Rwanda n’ubwicanyi ndengakamere bwakorewe abahutu. Ndetse iyo witegereje neza ukuntu asigaye yibera mu ngendo hato na hato hanze y’igihugu, usanga byose ari ukurangaza abanyarwanda kubera ko yatahuwe nk’umuntu wamarishije abatutsi bari mu Rwanda agambiriye gufata ubutegetsi ku ngufu kabone niyo abatutsi bari mu Rwanda bari gushira bose, ntihasigare n’umwe wo kubara inkuru.

Ubu yaratahuwe: iyo yikojeje isoni avuga ko yahagaritse jenoside, isi yose ihita imucecekesha imubwira ko ahubwo yayitangije ndetse anayitiza ubukana. Yewe, uwapfuye yarihuse nk’uko bavuga. Yatumye amaraso atagira ingano ameneka mu Rwanda no mu karere, none nawe abaye ruvumwa. ubugome bwe n’ubugambanyi bwe bubaye kimenya bose nk’umuranvumba.

4) Dominiko Nkusi, wo mu Rwanda

Hari inshuti yanjye yo muri Burukina Faso duherutse kuganira, ndamubaza nti: ese iriya myigaragambyo irimo kubera muri Burkina Faso, urabona ishobora no kuba mu Rwanda? Maze uwo mugabo ankurira inzira ku murima ati: “niba ntibeshya, nkurikije ukuntu nzi amateka y’u Rwanda, imyigaragambyo isa nk’iriya yo muri Burukina Faso sinzi ko yashoboka mu Rwanda kubera impamvu nyinshi, cyeretse abanyarwanda binyaye mw’isunzu.

Reka nkubwire zimwe muri izo mpamvu: abanyarwanda ni abanyabwoba, Kagame yabagize ibihungetwe, bakunda guhakirizwa, ni inkomamashyi bikabije, bibera mu mayoga no mu bagore; batewe n’amashitani y’amoko, ivanguramoko ribari mu maraso; barirata cyane kuburyo bibwira ko bazi ubwenge kurusha abandi birabura bo kw’isi; guharanira inyungu rusange z’igihugu byarabihishe, na Kagame ubwe ntabikozwa, yazonzwe n’ubwirasi n’ubwibone niyo mpamvu yirundaho umutungo wose w’igihugu.

Iyo witegereje ukuntu umunyarwanda yica undi munyarwanda cyangwa yica umunyekongo, bigaragarira buri wese ko abanyarwanda batagira impuhwe, imitima yabo ni nk’amabuye, gutabara umunyarwanda mwenewabo wagowe ntacyo bibabwiye, buri wese arireba ntareba uko abandi bamerewe.

Paul Kagame iyo ajugunyiye abasirikare be utuvungukira tuvuye ku meza ye, bararuca bakarumira, bakamureka agakora icyo yishakiye, agahohotera umwenegihugu bicaye aho barebera. Naho urubyiruko rwo rwibera mu miziki n’ibindi birurangaza. Yewe, reka nikosore!

Paul Kagame ibisazi benshi bamubonamo bimufashe agatwika uruganda rwa Bralirwa rwenga amabyeri, ahari abanyarwanda bamuhagurukana, kuko badashobora kubaho badafite ibibasinziriza ngo bibagirwe ubwicanyi ndengakamere bumuranga.”

Bavandimwe bo mu Ihuriro ry’Inyabutatu, murumva namwe ukuntu abandi banyafurika batatubona neza. Nimukomeze muhatire abanyarwanda kugira umutima wa kimuntu, kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu no guharanira ukuri nta n’umwe mukingiye ikibaba.

Murakoze.

5) Kayitankore Benedigito, wo mu Rwanda

Mu by’ukuri ntacyo BBC yavuze tutari dusanzwe tuzi uretse nyine ko BBC ifite ubwamamare kw’isi. Akarusho mbonye muri iyi Filimi ya BBC, ni uko Paul Kagame nawe ubwe yiboneye akiri kuri iyi isi ko ukuri guca mu ziko ntigushye. Ukuri ni uko atahagaritse jenoside yakorewe abatutsi bari mu Rwanda ahubwo yayitangije, ndetse akayitiza umurindi. Ukuri ni uko ikinyoma cye cyatahuwe. Ukuri ni uko ubu abantu benshi kw’isi bamaze kumenya ko ari umwicanyi kabuhariwe Hitler yakurira ingofero aramutse agarutse kw’isi.

Ukuri ni uko iyo Paul Kagame n’umugore we Jeannette Nyiramongi iyo bari mu ikinamico ryabo barambika indabyo ku nzibutso za jenoside, abacitse kw’icumu n’abanyarwanda muri rusange baba bashirira imbere, kubera bazi neza ko ariwe wabahekuye kubera ishyari rye ndengakamere n’ubwibone bwe burenze urugero.

Ukuri ni uko nk’uko Kanobana yanditse mu kiganiro cyo ku wagatandatu ushize abantu  babuze ababo kubera ubwicanyi bwa Kagame haba muri Uganda, haba mu rugano aho abasore benshi bakubitwaga udufuni, haba mu mashyamba ya Kongo, haba kumarisha abatutsi bari mu Rwanda ahanura indege yarimo Perezida Habyarimana kandi yanga ko abatutsi bicwaga batabarwa ahubwo nawe ubwe acengera interahamwe mu rwego rwo kugirango zirimbure abatutsi abone urwitwazo rwo gufata ubutegetsi ku ngufu ntawe babusangiye, arenze ku mazezerano ya Arusha.

Ukuri ni uko nk’uko Kanobana yabyanditse igihano tubona kimukwiye ari uko yafungirwa hamwe n’Interahamwe Ruharwa mu nzibutso za jenoside zuzuye mu Rwanda, akajya areba ijoro n’amanywa uduhanga n’amagufa tw’abantu babuze ubuzima bwabo kubera we n’Interahamwe ruharwa. Hagakorwa ibishoboka byose kugirango afungwe ubuzima bwe bwose, yimurwa mu nzibutso zuzuye mu Rwanda kugeza azihetuye zose we n’Interahamwe ruharwa. Abarinze izo nzibutso bakajya basobanurira abaje kuzizisura ko nyirabayazana y’ubwo bwicanyi ndegakamere babona ari izo mfungwa ziziritse kugirango ziticana, arizo Paul Kagame n’Interahamwe ruharwa.

6) Kirenga Kosima, wo mu Rwanda

Nkurikira ibiganiro bihita kuli Radio Inyabutatu n’inyandiko mutangaza ku mbuza zanyu za internet. Nanjye rwose nemeranywa namwe ko ukuri ari ukwubaka. Twebwe abarokotse jenoside n’ubwicanyi ndengakamere bwibasiye inyoko muntu mu Rwanda no mu karere dufite inshingano yo guha icyubahiro abaguye muri jenoside no muri ubwo bwicanyi.

Icyubahiro cya mbere ni ukuvugisha ukuri ntibaherekezwe n’ikinyoma cy’uwakomye imbarutso arasa indege yarimo Perezida w’u Rwanda na Perezida w’u Burundi, akaburizamo ibikorwa byose byo gutabara abatutsi bicwaga ariko nawe agenda yica aho yanyuraga hose, yarangiza akigamba ko yahagaritse jenoside, kandi yari yarangiye, ndetse akaba akomeje kwica no guhonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Ntabatindiye rero, nagirango mbasabe ko mwatangaza ibibazo byanditse byabajijwe mu kiganiro giherutse cya Radio Inyabutatu ikorera kuri shortwave gifite insanganyamitsiko  »NYUMA YO KUREBA FILIMI YA BBC, KANOBANA WO MU RWANDA ARATANGAZA KO GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI BARI MU RWANDA ARI INYONJO KAGAME PAUL AZAHEKA UBUZIMA BWE BWOSE » kuko nkuko abaromani bavuze: Verba volant sed Scripta manent (amagambo arazimira ariko ibyanditse bihoraho). Bizadufasha kubisoma twitonze nk’uko tugumye gusoma iriya baruwa mwandikiye BBC «  Appreciation of the documentary « Rwanda’s untold story » Ref: 013/10/RPRK.

Imana igumye ibarinde.

Ubuyobozi bwa

Radio Inyabutatu

Exit mobile version