1.Twabonye inyandiko yanyu yo kw’italiki ya 21/09/2020 itangaza urutonde rw’abanyapolitiki 10 b’abanyarwanda Leta ya FPR yikomye ibaziza ibitekerezo bya politiki byabo bitandukanye n’ibya FPR.
2. Aho kwihatira gushaka no gushyira imbere icyahuza abanyarwnda icyo ari cyo cyose ahubwo mushishikajwe no gukora urutonde rw’abanyapolitiki muhiga mushaka kwica nk’uko mwishe Minister Seth Sendashonga na Col Patrick Karegeya, cg gushimuta nk’uko muherutse gushimuta mugenzi wacu Paul Rusesabagina.
3. Kuva mu 1994, Leta ya FPR aho kubaka ubumwe bw’igihugu n’abanegihugu bacyo, ahubwo yashishikajwe no gukora urutonde rw’abo yita abajenosideri abenshi ibabeshyera, ibahimbira ibyaha batakoze, ibaziza ubwoko bwabo gusa kuva icyo gihe kugeza ubu.
4. Mu 1998, uwari umushingamategeko Valens Kajeguhakwa yashyirishije ku murongo w’ibyigwa n’Inteko ikibazo yise “IGIHUGU KIYOBOWE NABI”. Byari byo, byari ukuri na n’ubu biracyari ukuri. Aho kureka ngo icyo kibazo kigwe ibintu bikosorwe, Perezida Kagame yahise amwirukana mu nteko amushumuriza DMI ze bimuviramo guhunga bwa kabiri igihugu cye.
5. Mu 2013 u Rwanda rwatorewe guhagararira Afrika mu Nama ya UN Iharanira Amahoro kw’Isi. Aho kugirango u Rda rutwareyo igitekerezo kizima cyo gukoresha iyo gold opportunity mu gukemura burundu ibibazo by’u Rda impunzi zose zigataha zemye mu gihugu cyazo, ahubwo leta iriho y’u Rda yajyanywe no gusaba UN kujya kurasa impunzi z’abanyarwanda zahungiye muri Congo DRC.
6. Mu 2018, u Rwanda rwatorewe kuyobora African Union yose mu gihe cy’umwaka wose. Prezida Kagame, aho kugirango atware muri A.U. Presidency igitekerezo cyo gukoresha iyo gold opportunity atange inda ya bukuru nka Perezida w’u Rda na Perezida wa Afrika abwire bagenzi be ko atanze iyo offer bamufashe kuganira n’abanyapolitiki b’abanyarwnda twese tutavuga rumwe na we muri politiki hagire ibyumvikanwaho impunzi zose zitahe u Rwanda n’akarere k’ibiyaga bigari bya Afrika bigire amahoro arambye, ahubwo yagiye mu byo guhiga no kwica impunzi z’abanyarwnda aho zamuhungiye mu bihugu binyuranye.
7. None n’iyi COVID19 aho kuyikoresha nka gold opportunity yahaye buri wese gutekereza no kuba yakora igikwiye, Leta ye na FPR bashishikajwe no gukora urutonde rw’abanyapolitiki bo muri opposition nk’uru mu maze gusohora n’urundi ngo mugiye gukurikizaho mutwita amazina ngo turi “abanzi b’u Rda” ngo turi “abagomeye u Rda” kandi atari byo. Ni uburenganzira bwacu duhabwa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda bwo kuneenga ibyo leta iriho ikora no gushinga amashyaka ya politiki yo kubikosora no gukuraho amabi yose akorwa na leta ya FPR mu Rda maze IKIBI gihari icyo ari cyo cyose tukagisimbuza ICYIZA.
8. Nta kwitiranya UMUNYAGITUGU n’IGIHUGU. Igihango tugifitanye n’igihugu cyacu cy’u Rwanda n’abanyarwnda BOSE ntabwo tugifitanye n’umunyagitugu Kagame na FPR ye n’abanyagatsiko be. Aho guhora acira abandi banyapolitiki b’abanyarwnda nkawe ibyo yise imirongo itukura ngo batagomba kurenga, akoresha urutonde rwabo nk’uru, ahubwo niyegere ba shebuja ba mpatsibihugu akorera abadutumeho hashakwe umuhuza wizewe ku mpande zombi maze habe ibiganiro n’amashyaka yose ya politiki yigenda adakorera mu kwaha kwa FPR, kugirango twubake u Rwanda rw’abanyarwanda TWESE rutagira uwo ruheza inyuma y’urugi, ahubwo rube mugongo mugari uheka abana barwo BOSE.
Ishyaka DEMOCRATIC RWANDA PARTY, DRP-ABASANGIZI;
Anastase Gasana, Chairman.