Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika washyize ahagaragara amazina y’intumwa zo mu rwego rwo hejuru ugiye kohereza mu Burundi kuganira n’abategetsi b’icyo gihugu ku kibazo cya politike n’umutekano muke bivugwa muri icyo gihugu.
Itangazo uwo muryango washyize ahagaragara ku rubuga rwawo wa interineti rivuga ko ibi biri mu gahunda yo gushyira mu bikorwa ibyemezo by’inama y’abakuru b’ibihugu na za leta iherutse kubera i Addis Abbeba muri Ethiopia.
Nkuko iryo tangazo ribivuga, izo ntumwa zigizwe n’abakuru b’ibihugu bahagarariye uturere dutanu twa Afurika. Abo nabo akaba ari:
Perezida wa Mauritania, Mohamed Ould Abdel Aziz, uzaba ahagarariye akarere ka Afurika ya ruguru;
Perezida wa Afurika yepfo, Jacob Zuma, uzaba ahagarariye akarere k’amajyepfo ya Afurika;
Perezida wa Senegal, Macky Sall, uzaba ahagarariye akarere ka Afurika y’uburengerazuba;
Perezida Ali Bongo Ondimba wa Gabon, uzaba ahagarariye akarere ka Afurika yo hagati; na Ministri w’intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn, uzaba ahagarariye akarere ka Afurika y’uburasirazuba.
Iryo tangazo ryibutsa ko ikizaba kijyanye izo ntumwa mu Burundi ari ukuganira na leta y’icyo gihugu, n’abandi barebwa n’ikibazo cy’Uburundi, ku birebana n’ibiganiro bitagize uwo biheza no kohereza mu Burundi ingabo z’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (MAPROBU) leta y’Uburundi iramutse yemeye ko ziza.
Iryo tangazo ariko ntabwo rivuga itariki izo ntumwa zo mu rwego rwo hejuru zizagera mu Burundi.
http://www.bbc.com/gahuza/amakuru/2016/02/160205_au