Kuva kuri uyu wa gatanu tariki 9 kugera kuwa gatandatu tariki 10 Gashyantare 2018; intore zitoranijwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zateraniye muri Leta ya Maryland mu mwiherero rwihishwa zitiriye “Amasengesho yo gusabira u Rwanda” nyamara muby’ukuri ari inama n’abakozi ba ambasade y’u Rwanda, bayobowe n’ingirwa jenerali Nyakarundi, dore ko uwitwa ambasaderi nta kabaraga amurusha mu byemezo bifatwa.
Abatazi “utuzi twa munyuza” rero muritonde kuko izi ntumwa zivuye gufata ku mabwiriza akarishye yo kurangiza uzwi wese wamagana akarengane kari mu Rwanda.
Gusa nkuko natangiye mu mutwe w’iyi mpuruza; “BARUBUBA ARIKO BABONWA N’ABAHAGAZE”
Banyarwanda, Bakunzi b’amahoro, ukuri no koroherana, murebe neza amafoto y’abo babura-bumuntu, mujye mumenya aho baciye ko baba bafite “utuzi twa munyuza” n’andi mayeri menshi yo kubagambanira; kuko ibibera iwacu byose byo kwica, kurigisa, gufunga inzirakarengane ndetse no gutwara utw’abandi baruhiye; kuri aba ntacyo bibabwiye, bapfa kuba bahabwa twa misiyo na leta ya kigali.
– Inda nini yishe nyirayo
– Inda nini tuyime amayira
– Uwububa abonwa n’uhagaze
Umukunzi w’u Rwanda