Maze gusoma ibyo Intorehamwe zanditse kuri iyi video kuri Facebook nasetse njya kubutaka. Intorehamwe nazo zabuze uburyo zirengera Intorehamwe nkuru kuko kumubona ariwe wenyine wambaye udukingirizo ku ntoki bigaragaza ubugwari aho kugaragaza ubutwari.
Intorehamwe nyinshi rero zamurengeye zivuga ngo buriya nugutinya ko bamuroga ariko njye byanteye kwibaza niba abandi bari kumwe nawe nkuwo musore uri iruhande rwa Kagame wagize ubutwari bwo guterura amabuye nta dukingirizo ku ntoki cyangwa se umugore we Jeannette ndetse n’umukobwa Ange bo bapfuye bishwe nubwo burozi ntacyo byaba bitwaye? Byashimangiye kandi ko bwa burozi bwa Dan Munyuza bubaho koko.
Njye nabanje kugira ngo nukubera ko intoki ze zikiribwa ariko maze kubona ko ariwe wenyine wakingiye intoki ze byanteye guhindura imitekerereze. None se ko yatubwiye ko aribwa ribwa mu ntoki aho azashobora kurashisha imbunda neza yambaye turiya dukingirizo twe ko mbona ari na tunini cyane kuburyo twamutera guhusha abo azaba arimo arasana nabo?
https://youtu.be/T08eYAM180A