Site icon Rugali – Amakuru

Intore ziri muri Afurika y’epfo zirarye ziri menge kuko zishobora koherezwa i Kigali shishi itabona!

(in the Pic - Deputy President Cyril Ramaphosa holds a bilateral meeting with Rwanda President Paul Kagame on the margins of the WEF 2018 Annual Meeting) Deputy President Cyril Ramaphosa is in Davos, Switzerland leading a high-level government, business and labor delegation to the 2018 World Economic Forum Annual meeting from 23-26/01/2017. Congress Centre, 23/01/2018, Elmond Jiyane, GCIS

Abakurambere bacu baciye umugani ugira uti inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo, birasanzwe ko mubuzima abantu bishimira ibibazo cyangwa ibyago byabandi ariko bakirengagizako ejo cyangwa ejobundi ko aribo bazaba batahiwe. Ibi bikaba bimaze kumenyerwa mugihugu cyacu cy’u Rwanda aho abashyigikiye ingoma mpotozi ya FPR usanga bishimiye ibibi iyi leta ikorera abanyarwanda nyamara bwacya nabo bikabageraho !

Kubera uyu muco wamaze kokama INTORE ubu ntizikiha n’akabanga kubikorwa bibangamiye impunzi z’abanyarwanda ziri hirya no hino ku isi, aho usanga nk’iyo hari : ubwicanyi, ubusahuzi, n’ibindi bikorwa bibi byibasiye abanyamahanga mu bihugu bitandukanya usanga abashyigikiye FPR baba bishimye bifuzako ibyo byago byagera no kumpunzi z’abanyarwanda!

Nyamara abo bambari ba FPR birengagizako nabo ejo bakwisanga nabo ari impunzi cyangwa bikaba byagera no kuri zamaneko zabo zigenda ziyoberanya mu mahanga ziyambika umwambaro wo kuba nazo ari impunzi zahunze leta ya FPR, nyamara ari abakozi bayo bashinzwe kwica, kuroga, no gutanga amakuru i Kigali ku mpunzi zahunze abo bicanyi. Mu minsi yashize igihugu cy’Afurika y’epfo cyashyizeho amabwiriza mashya agenga impunzi zose ziba muricyo gihugu ; muri ayo mabwiriza yashyizweho mumpera zumwaka wa 2019 harimo aho avugako «impunzi yose iri ku butaka bw’afurika y’epfo itemerewe kwinjira cyangwa gukora ibikorwa byose bya politiki».

Nyuma yaho aya mabwiriza agiriye ahagaragara, INTORE zabyiniye kurukoma zivugako ayamabwiriza ashyize iherezo kurigahunda z’abanyarwanda baba muri Afurika y’epfo biyemeje kurwanya ingoma yigitugu ya FPR ; nyamara birengagizako udashobora gutangira umwana ujya iwabo cyangwa ngo umubuze kwirwanaho ngo bikunde cyane ko abo bana leta y’umwicanyi Paul Kagame yirirwa ibahiga ngo ibicire aho bayihungiye.

Aya mabwiriza akaba avugako impunzi izayarengaho ishobora gutakaza ubuhunzi ndetse ikaba yanirukanwa kubutaka bwa Afurika y’epfoo ntakabuza ; ubwo FPR yatangiye gutyaza inkota yishukako izasogota abanyarwanda bazirukanwa bazira kurwanira uburenganzira bwabo, n’ubwo abambari ba FPR biyibagizako Afurika y’epfo ari gihugu kigendera ku mategeko ku buryo kitapfa kohereza umuntu mumaboko y’abicanyi uko kiboneye. Nubwo ariko bimeze bityo, birasa nk’aho mubujiji bw’INTORE zaba zarasomye icyogika zigahita zigarukira aho zidakomeje ngo zigere ahazireba kandi ku buryo budatinze izo ntore zikaba zigiye kugwa mu mutego uru muri iryo tegeko ! Aya mabwiriza abuza impunzi iyariyo yose iri kubutaka bwa Afurika y’epfo kwitabira cyangwa kugira uruhare mu bikorwa ibyaribyo byose byateguwe cyangwa bifite aho bihuriye n’igihugu impunzi ivugako yahunze kereka ifite uruhushya rutangwa na Ministre.

Aha rero hakaba hagonga intore zifite umuco wo kwiyita impunzi nyamara ari za maneko zikoreshwa na Ambasade z’u Rwanda hirya no hino. Ubu bikaba aribyo birikuba ku ntore ziba muri Afurika y’epfo zibeshyako ari impunzi zahunze u Rwanda nyamara ari ba maneko bashinzwe kwica no kugirira nabi impunzi zukuri zahunze leta ya FPR. Amakuru afite gihamya, ni uko ubu hari gutegurwa ubusabane bw’INTORE zose ziba mu bihugu biherereye mu majyepfo y’Afurika. Intumwa ya «Veritasinfo» muri ako karere ikaba ikomeje gukurikirana umunsi kumunsi imyiteguro y’iryo huriro ry’intore z’abicanyi b’i Kigali; twamaze kumenya ko intore nyinshi ziyita impunzi arizo zirimo zitegura uwo mwiherero wazo zifatanyije n’ambasade y’u Rwanda muri Afurika y’epfo.

Mu buryo bwose bushoboka tukaba twiteguye kuzageza ku buyobozi bw’igihugu cy’Afurika y’epfo ibimenyetso byose byerekana ko muri icyo gihugu hari intore z’abicanyi zacengeye muri Afurika y’epfo ziyita impunzi none zikaba zitabira ibikorwa bya politiki biba byateguwe na ambasade ya leta y’u Rwanda muri Afurika y’epfo kandi zivuga ko ariyo zahunze, ibyo bikaba binanyuranye n’amabwiriza abuza impunzi gukora politiki ku butaka bw’icyo gihugu!

Turizera ko izo ntore zizitabira ibyo bikorwa zose zizaba zifite uruhushya rwa leta y’Afurika y’epfo naho ubundi bitabaye ibyo byazazibera nka wa mugani wa kinyarwanda ugira uti ; «urucira muka so rugatwara nyoko » ! Twabibutsako nkuko mu butumire, ubwo busabane buzaba taliki ya 25 Mutarama 2019.

Veritasinfo

Exit mobile version