Site icon Rugali – Amakuru

INTORE IZIRUSHA INTAMBWE MU NZIRA IGANA MU BUTABERA MPUZAMAHANGA.

Nyuma yo kugerageza kwivugana uwahoze ari intasi y’umu-russia Bwana Sergei Skripal n’umukobwa we. leta ya Theresa May yafatiye u Burussia ibihano bikakaye.

– Ibyo birimo-Kwirukana aba-diplomates 23 bagomba kuba baatashye mu minsi itarenze 7.
– Kugenzurwa mu buryo bwimbitse kw’ibicuruzwa hamwe n’abagenzi berekeza cg se bava mu burusiya. ndeste n’ibindi bikarishye harimo nko gucana umubano ushingiye kuri za Ambassades.

Biravugwa ko Abarusiya babashije kwinjiza ku butaka bw’abongereza utuzi twa Munyuza w’i Moscow twitwa NOVICHOK. two mu bihe twa Soviet union mu myaka ya za 1990.Icyo gikorwa, Abongereza bagifashe nk’ubushototanyi. ubwo buhanya bumeze neza nk’ubwo DMI imarishije abanyarwanda hirya no hino kw’isi. Ariko ubukomoka i kigali nk’uko nabibwiwe n’Intore y’umu-Afandi bwitwa RASINE babukorerwa n’aba-chinois. Nta mpumuro, nta bara ndetse, nta n’icyanga bugira. Busa neza neza n’amazi y’umugezi, ku buryo bwivanga n’ikinyobwa icyo aricyo cyose. niho izina UTUZI TWA MUNYUZA ryavuye. Uyu Munyuza kandi afite mateka maremare kuko yagize uruhare ku buryo butaziguye mw’iyicwa ry’impunzi zirenga million ebyiri muri zaire-1996-1997 ku ipeti rya LIEUTENANT gusa.

Tugarutse ku mutwe w’iyi nkuru rero, Urwego rw’Iperereza rwa UK rwasuzumiye hamwe ibibazo bya leta zihungubanya umutekano w’abatavuga rumwe nazo babarizwa mu Bwongereza. Banzura ko hagize umuntu utaka n’igicurane bagasanga byaturutse mu Rugwiro, intore nkuru yahita yoherezwa byihuse mu rukiko mpuzamahanga kwisobanura kuko bitaba ari ngombwa ko bafatira u Rwanda ibihano nk’ibyo bafataye igihugu gikomeye muri bitanu ku Isi. (Permanent security council member).

Kamege rero ararye ari menge. Icyakora uko byagenda kwose niyo maherezo ye kuko ngo . inkubisi y’ayo ntavuze [kuko ntarasamura] irayitarukiriza.

Harahagazwe.

Samuel K-Mutsinzi

Exit mobile version