Site icon Rugali – Amakuru

Interuro ituzuye mu ijambo rya H.E Paul Kagame.

Ndabashuhuje basomyi. Uyu munsi nazindutse nkurikirana amakuru ngo ndebe ko hari akantu k’ubwenge abahutu n’abatutsi bavumbuye. Koko rero nababwiye ko ibibazo abanyarwanda dufite twabitewe kdi tubiterwa n’abo bantu. Nababwiye ko nkoresheje ububasha nahawe n’ubumuntu, abo bagabo bombi nabategetse kunamura icumu bakaduha amahoro tukiberaho mu gihugu cyacu tutikanga ikibi. Abahanga bavuga ko uteza ikibazo atabarizwaho umuti wacyo. Numvise ko u Rwanda rugira icyo bita ubudasa (particularité) bwarwo mu kwikemurira ibibazo. Ni muri urwo rwego nanjye nagendeye kuri ako kantu mwavumbuye, binyuranye n’ibisanzwe bizwi, ngategeka ba nyirabayazana b’ikibazo kuba ba nyirabayazana b’igisubizo, kdi ibyo bakabikora vuba. Simvuze ko umututsi/umuhutu azicara ukwe ngo ashake igisubizo. Oya. bene ibyo bisubizo narabigaye. Nabategetse kwicara hamwe, bagasasa inzobe, bagahagurukana ibakwe n’ubutwari bakandika amateka mashya twese tuzakwirwamo, ntawe bajomesheje, ntawe bahutaje, uretse, birumvikana abazabangamira uwo mugambi.

Iyi niyo mpamvu inzindurira Buri gihe ngo ndebe akantu k’ubwenge katuganisha cg kadukomereza mu nzira y’igisubizo. Uyu munsi nakurikiranye abantu bane: Rugema Kayumba: excellent, byiza cyane, Kagame Paul: pass, gutsinda ha Mana, Dr. Sezibera, médiocre, yatsinzwe Kabarebe James: minus, yakuruye ikirizo, atari kimwe babeshyaga ko inkotanyi zifite, ahubwo abaye uwanyuma , ubura n’ubusa (zero) ahubwo yaje muri bwaki. Yaje muri mwe ( -) aha ni mu mivugire y’abanyamibare. il tend vers les Y negatifs ou tout simplement il est là. Mu mvugo ya kiganga ku mikurire y’abana, aho gukura aja mbere yasubiye inyuma cyane ari mu kiciri cy’abarwayi ba bwaki. Ububi bwa bwaki ni uko izonga umwana ariko cyane cyane ikibasira ubwonko. Ubwonko bwagize ikibazo, imitekerereze irangirika,bikazagira ingaruka ku myigire.

Ngibyo ibyabaye kuri Kabarebe,utagizi gusoma ku ikarita y’isi ngo amenye aho u Rwanda ruri, amenye aho izuba rigeze rirenga cg rirasa, ntashobora kureba ibihe, ntashobora no gukopera ngo yigire kubyahise, aravuga gusa kuko afite ururimi. Ariko nabonye anahaze. Burya guhaga cyane nabyo ni bibi ku bwonko ndetse n’igifu.
Muti amanota wayatanze ute? Ni ubudasa bwacu nyine. Ubusanzwe ngunda gutsindisha ikiza ikibi. Ni ukuvuga iyo nkosora abanyeshuli banjye ndebamo ikintu kigendanye n’ikibazo n’igisubizo gusa, ibindi mera nk’utabibonye ngacishamo umurongo.

Abari muri Leta bambabarire, uriya mugabo Rugema simuzi mubona gutyo nkamwumva gutyo, icyo duhuriyeho ni ubunyarwanda niba abyemera. Jye ndi umunyarwanda, rero we niba atarabaye umusirimu ngo yibagirwe amasano, ni icyo duhuriyeho kdi kirakomeye. Ibyakora ni iby’avuga sinabyitayeho dore icyatumye muri iki gitondo muha amanota ya mbere.

Yagize ati simera ko jenosidi yahagaze, Rugema usa na So sha. Iyo mvugo urayizi. Dore uko nemera nanjye. Nemera ko jenosidi y’abahutu itahagaze, yakomeje kdi ikorwa mu buryo bunyuranye. Nemera ko jenosidi y’abatutsi yigeze gusa nisinziriye ariko ubu, umuriro uri guhemberwa kdi, nkurikije umujinya FPR ifite, wongeyeho guta umutwe ishobora gufata umuvuduko ukaze wo kurimbura abantu, abahutu n’abatutsi nk’uko bose ubu bari mu igeragezwa, ubwo bagenda barobamo umwe cg benshi ngo barebe ko bishoboka. Hari igihe bazabyuka ibyo gushyikira umwe bidashoboka bafate abantu ikivunga.

Uravuga ko Kagame yivugiye ko ataha igihugu imbwa, ko bigeze aho yahitamo kugisiga uko yagisanze. Ibuka neza ko hari undi mutegetsi aha mu karere wavuze ko atasigira igihugu imisega. Bityo icyo nahaye agaciro si imisega cg imbwa, ni ukugisiga uko yagisanze. Byumvikane ko yagifashe mu 1994. Uko cyari kimeze birazwi. Iyi mvugo si iya vuba. Twigaye, jye nawe Kayumba, kuko kirya gihe twajyaga gusaba ko aterwa ikizere, inzego zibishinzwe zigakora akazi kazo. Twaramworoye rero reka atwereke aho abera akaga.

Nashimye ko ubona ko jenosidi ikomeje kdi turi mu bihe bikomeye. Iyo tuba dufite inkomoko iyo mu rukiga iwanyu nari kuvuga ko ababyeyi bacu baturanye kuko ukomeje kunkopera tugahuza uko tubona ibintu. Iyo tuba turi muri bibiliya twari kuvuga ko turi mu bihe byahanuwe. Ubu rero turi mu mateka y’u Rwanda ari kwisubiramo biciye mu bantu nka Kabarebe kdi turi mu bihe byahanuye ni umuhanuzi Kagame: gusiga u Rwanda uko yarusanze, kdi hatabe inkomyi biri mu nzira nziza. Uti hari ibigo bikusanyirizwamo abantu ngo baborezwe igufa, abandi bipfushe nko mu gihe cy’abanazi. Si byo se! bari mu kazi kadakoresheje umupanga cg ubuhiri nk’uko babyigamba ariko kagendereye ikintu kimwe.

Uravuga iby’abatutsi bigishwa urwango rurenze, ntibitangiye ubu. Ni nabyo byatuma jenosidi ishoboka niba ntibeshya. Uti ntakirakorwa. Nibyo koko. uragira uti twe kubifata nk’igihe cyoroshye. Duhunge cg twirwaneho. Ndize ko mubari mu gihugu ntawe utabona ibintu uko bimeze. Guhunga twese ntibyashoka cyane ko ubizi ko n’imipaka ifunze. Kwirwanaho ntacyo mbivuzeho kuko byo bitegekwa n’izindi mbaraga kdi jye ntazo mfite, nawe kuba warahunze ni uko ntazo ufite. Uti ingabo z’amahanga. Zirakagwa umusizi igicuri, ziragahena barore. Abapfuye mu Rwanda zari zihari, abaguye Zayire bari bahari, hari n’abanya Kiziba baguye mu mbago za HCR, kimwe na wa mugabo wacitse ubugabo aho i Bugande ahunga abicanyi. Ziriya ngabo ni inzigo.

Abo nahaye akazi nabavuze ni abahutu n’abatutsi kdi nabasabye kugira vuba bagasanura ibyo basenye. Abazungu! amahanga ni amahanga kdi ak’imuhana kaza imvura ihise.
Ngo ujya kurya akanyoni akita izina. Uragira uti abakera bitaga abantu inzoka bugacya bazikubise ubuhiri. Hari ikindi wibagiwe. Inzoka niyibohera ku gisabo bazakibyaze (bazakimene) Urabona se bitari mu nzira nziza.

Ngo hari umuntu batumye kureba inkotanyi agarutse ati ni ingegera zirya ibitiritiri. Abandi bati zifite imirizo n’amatwi atendera. Uwo batumye kureba FLN yavuze ko ari ingegera, abanyamavunja bagenda batambikije ibirenge. Icyo ntamenye ni uko bayakize cyagwa bakiyarwaye nk’abari mu Rwanda kuko babaye barayakize umuvuduko wabo warindwa mubi.

Barita abantu inzukira. Abatazi inzukira ni kimwe n’intozi. Uko birwanwa wabivuze. Ni ukureba ahari ikiguri ugashaka amashara ugatwika cg ugashaka imiti ya kizungu yica udukoko. Iyo utarayibona aho ziri cg mu nzira zazo ushyiramo za nyiramunukanabi. Zigahunga. Aho abantu batuye FPR irahazi, aho yacisha amashara irahazi, ibifitemo uburambe: izi kubiba urwango n’amacakubiri kdi ifite abatekinisiye bo gukongeza amashara, kugota ngo hatagira uturokoka no kwenyegeza. Igihe cyo gukoresha nyiramunukanabi cyk cyararangiye kuko ntaho guhungira ubu ni ugukoresha super multi insects killer, effet rapide et mortel. Birasaba abagombozi.

Uyu munsi umwanya wa kabili wegukanye na H.E. Kagame Paul watsinze bigoranye. Umuntu ngo yakundaga gushima, abantu baza kumubwira bati hari n’ubwo uzashima Shitani. Ati nyine, none se ntiyihangana se!! Buriya rero ni uko ntarava mu nganzo ngo mbatungure mbereka bimwe mu byo mushima Kagame ( mbasabye kutantuka cg mujye kure cyane mu ntekerezaho kuko nize kutajyanirana no kuvana ibishimwa mu bigawa, ibiryohera mu bisharira, niyo kamere yanjye, munyakire gutyo, tubane mu budasa nyine)

Nakurikiye ijambo umutware yagejeje ku bari mu muhango wo gutangiza icyunamo. Ryari ijambo rirerire kdi bigaragara ko ryateguranwe ubuhanga. Yagarutse no kubashaka kwangiza ibyo twigejejeho twiyubaka, baba abanyarwanda cg abanyamahanga. Nyuma y’aho yatanze ikiganiri ku banyamakuru. Aho yavuze ko abigamba ko bafashe Nyungwe bari kuvuga ibyo batazi, yongeraho ko, ku bibazo dufite intambara itaza ku mwanya wa mbere, wa kabili cg uwa Gatatu.
Bariya bantu bari muri Nyungwe ntabwo bakora ibyo batazi. Ni ubwo ntaziranye nabo kdi ntari mu nama zabo ngo mbavugire ariko barakurikiza inama za H.E. , inzobere mu byo guca ishyamba.

H.E Kagame yivugiye ko iyo abantu bakubujije guca Kabulimbi uca iy’ishyamba ukazagera iyo ushaka. Aho rero sinakwemeza ko bari mu byo batazi cyane ko babigiriwemo inama n’umuntu mukuru kdi wabikoze. Gusa byashoboka babaye bigabije ishyamba batazi uko rigendwamo ngo ugere iyo ujya. Ku rundi ruhande umwarimu arahari nakomeze abigishe uko bazifata kugirango igihe kizagere bave mu ishyamba bagende muri za Kabulimbi bamenye no kurara mu mazu.

Kuba abari hariya ari abanyarwanda batagendera muri kabulimbi, kdi sinkeka ko babihisemo, barabihatiwe, ndagaya uwabibahatiye, uwo nawe nta wundi ni Kagame kuko zitukwamo nkuru. Ikindi kuba yarabagiriye inama yo guca iy’ishyamba akaba avuga ko bavuga ibyo batazi, nabwo amakosa ni aye kuko yagombye kuba yarabasobanuriye neza, ni ubwo agifite igihe cyo kubikora. Si byiza ko abana b’u Rwanda bakomeza kuzerera muri ririya shyamba bakora kdi bavuga ibyo batazi. Nabasobanurire, uko bagera muri Kabulimbi bakagendamo bemye bishimira iterambere ry’u Rwanda, kdi ibyo biri mu nshingano ze. Niba bavuganga, amakosa si ayabo.

Ni nayo mpamvu mbona ko interuro ituzuye. Isomo ryatanzwe igice. Ariko rero ibi sibyo byatuzinduye. Mumenyereye H.E avuga ko aribwaribwa n’ibindi byose yagiye avuga byerekezaga gusa no kurwana, kurwana nk’igisubizo cy’ibibazo byose. Aha niho navuze ko ku bwa burembe muhaye pass. Ati intambara si igisubizo. H.E wahisemo inzira y’intambara yatumazeho abantu kdi hari ubundi buryo bwari gukoreshwa, biri no mu nzira nziza (niko twabibonaga) yemeje ko intambara atari igisubizo. Iyi nteruro ntiyuzuye.

Ntabwo ndi umuhanga mu myandikire n’imivugire y’indimi, ariko iyi nteruro ntiyuzuye. Niba ntibeshya, iyo interuro ituzuye iba ituzuye nyine, bityo iba idafite ubusobanuro, bigashyira abantu mu rujijo no mu kazi kanini ko gushaka kuyuzuza kdi mu by’ukuri uwayitangije niwe uba ashobora kuyuzuza neza. Abarwayi b’amavunja bagenze muri kabulimbi yabatwika bagatambikiza kurushaho, imiyugiri ikunda ishyamba kuko niho ihova, abaterabwoba bakunda ishyamba ngo ribabikire ibanga naho inzukira zikundira ahari ubutaka buhehereye ibya kabulimbi ntibabishobora ni iby’abasirimu.

None rero H.E. niyuzuze iyo nteruro naho ubundi abeguye intwaro bazi ibyo binjiyemo, nta muntu mukuru uhurura mu byo atazi. Kdi buriya bafite impamvu n’ibyo bashaka kugeraho. Kubahimba amazina abapfobya no kubasuzugura niko kubakomeza, naho uriya uvuga ko bamwe bazicwa, ni umuhamya w’uko abantu bapfa bicwe ariko n’abandi bavuka.

Dr. Sezibera namukujeho rwose ndamuhebya. Kuba yarize,akaba avuga iby’igitabo cya Hitler kwa Habyalimana ntabwo nabiha amanota. Bwa mbere nka président n’umusirikare yemerewe gutunga ibitabo no kubisoma. Kuba avuga ko ahari abayahudi hasimbujwe abatutsi ubu sinabyemera kugeza igihe nzaba mu ba mbere binjiye muri iriya nzu nkagwa kuri kiriya gitabo cg se nibura hakagaragazwa icyo gitabo cyasanzwe kwa Habyalimana

Ikindi ububi bwa Habyalimana sinshaka ko buvugwa n’abavuye hanze, nibuvugwe na Kayirebwa, buvugwe na Kajeguhakwa, Rwigara, Sebulikoko, Katabarwa na Kamali n’uwagemuraga inkwi mu kigo cya Kanombe ngo wari utuye ku mushumba mwiza, bivugwe na Ngirabanzi, nibivugwe n’aba directeurs n’aba directrices n’abafasha babo b’abatutsi bayoboraga ibigo n’amavuriro mu rwanda.

Nibivugwe n’abacuruzi b’abatutsi bari mu Rwanda, nibivugwe n’abatutsi bari batunze za Hiace, abanyonzi bazo n’ababafashaga kwishyuza abagenzi.
Byanashoboka ko kiriya gitabo cyari kwa Habyara giciyemo n’imirongo, ariko ntibihagije kumugira umujenosideri. Ubu butegetsi bukwiye, bwa mbere kwerekana bidasubirwaho uwishe Habyalimana, ari nawe wari ufite inyungu mu byatubayeho, bakwiye kugeza impozamarira kuri benezo.

Bakwiye kurekeraho gukomeza gushakisha ibimenyetso byo kutwemeza ko aba n’aba ari abagome baduhekuye. Ibyo dufite birahagije, nitwe twabanaga nabo ntabwo Sezibera azi byinshi kuturusha, ni umwarimu w’ umuswa uta imfashanyigisho kdi utagira dokima. Icyo yashobora kuturusha ni ibyabereye muri Kanama.
Mu cyunamo gishize hari uwatanze ubuhamya ko azi neza Kazinga ko ari umututsi. Nifuza kumenya byinshi kuri iyo ngingo kdi na Kazinga niba asoma iyi nyandiko cg abana be nibatubwire ko ari umututsi. Ndabikeneye cyane ngo nkomeze ubushashatsi ku bahutu n’abatutsi.

Ikindi gikomeye ni uko igihe nazererega mu 1994, ibitabo byari binyanyagiye hose. Abantu bampaye impano 2 z’ibitabo. Kimwe cyavugaga Hitler ubwe ikindi cyavugaga ibikorwab bye muri Polonye. Ikimbabaje ni uko icyo cya mbere nagitanze nta gisomye. Nyuma y’igihe kinini icya 2 naragisomye, nsanga giciyemo imirongo y’uwagitunze.
Uwagitunze nta wundi ni umuntu ukomeye ufitanye isano ya bugufi n’abari ku butegetsi,kdi ariho n’ubu. Kdi ni umututsi. Nkibona ibyo bintu uko biciyeho imirongo byanteye impungenge ku cyo abantu bari bazi kuri jenosidi, uko zitegurwa, zikorwa n’uko abantu bahangana n’ingaruka zabyo. Cyamfashije guhuza ibintu byinshi.
FPR nigabanye umuhate wo gushaka ibimenyentso, ifata ibyo ibonye byose. abatwishe turabazi, n’icyatwishe turakizi. Amasomo ni abe make ibikorwa bibe byinshi, gusa ku bindera ntacyo mbasaba kuko ntacyo mufite, nta n’ubushobozi bwo kugira icyo mutunga cyatugirira umumaro mufite, uretse ishyari, urwango, urugomo, igomwa n’amatiku kdi ibyo nibyo bitumye duhora mu cyunamo.

Kabarebe ubarizwa muri bwaki. Nasanze nta kindi kigukwiriye uretse ko indyo mbi warereshejwe ariyo igaragaze ko utakuze mu bitekerezo. Umbarire sintukane cg ngo ntuke ababyeyi bawe niba bari imfura. Niwowe waba ubatukishije kuko umwana mubi atukisha ababyeyi. Mwaje murira ko babitaga inyenzi, ngo babapfobye babone uko babica, sinsobakiwe iby’iryo hame. Ibyo bintu byo kwita abantu amazina y’ibikoko cg y’ibitagira agaciro byadukanywe na Kagame none nawe ndabona washyizemo umurego.
Maître Ntaganda yarezwe kwita abadepite ba Kadihirambetezi kdi byari byo.

Ibyawe na Kagame n’abandi nkamwe byo si ibya Ntaganda, biraganisha ku rupfu. Abari mu Rwanda turabizi neza. Ubu turi gusoma ibihe. Tugeze ku muhero. Nta gisigaye. Ba useless mwavuze ko urupfu rwabo ntawe rukwiye kubabaza cg ngo rukorerwe ikiriyo ko n’abatarapfa ari ikibazo cy’igihe. Mwiyemereye kurasa ku manywa y’ihangu, mwatanze ibiguzi ku bazabazanira abantu bamwe ari bazima cg bapfuye, ubu muri mu bukangura mbaga busaba abantu kwitandukanya n’ababo n’inshuti. Numvise munasaba Kayumba, abasore n’abakuze bari kumwe nawe, ngo bagenda bifatanye n’abo babonye bose ngo bafite ingengabitekerezo ya jenosidi. Ariko ubwo ntimubona ko mukwiriye kurekera aho kwigisha amacakubiri.

Nasomye mu binyamakuru by’i Kigali Ko se wa Kayumba ari umukiga w’umuhutu wagiye yikoreye inka z’abatutsi. Isoni kuri mwe. Niba ari nawe, inka ntizikorerwa mwa batagira umuco mwe, kdi abahutu si abakozi b’abatutsi ubuhake bwaraciwe.

Harya ngo Sankara yanga abagande. Muri abagande se cg muri abanyarwanda? H. E. yabisobanuye neza : umuntu niwe wikururira abanzi. Umwanzi ko ari ijambo rikomeye ra! Nsinakwemeza ko Sakara yarikoresha. Ubwo butindi bwo kwangana azabubaharire. Sivuze abavuye i Bugande, mvuze wowe n’abandi bameze nkawe, baba ari abavuye i Bugande cg ahandi, baba ari abahutu cg ari abatutsi.

Ndabanze ( I do not appreciate you) kdi ndabavumye muzabure imigisha y’iburyo n’iy’ibumoso. Koko ugatinyuka ukigisha urwango n’amacakubiri mu gihe cy’icyumamo, ukavuga ko hari umuntu ushobora kuzapfa vuba aha. Abapfuye ntibahagije. Mukavuga Sankara. Ubu se ko numvise ko bari baravutse ari 9, ubwo umuryango wa hafi bari 11, barakotse ha mana ari 2, ko ubu afite hafi imyaka 40 ntiyagomye kuba yarubatse urugo ari kuzura umuryango we, none ari kuzerera amashamba.

Harya ngo murashaka ko abakunda! Reka nzabanze nziyumvire avuga ko abanga abanga. Ariko kandi ntawakugize umwami w’abasajya cg umuvugizi wabo. Niba nta gikundiro ufite imbere ya bamwe mu banyarwanda wibigira ikibazo rusange cy’abasaja n’aba Sop.
Mbere y’uko mujya i Bugande mwari benewacu, abaturanyi n’abavandimwe, nimusenye iyo mipaka, twese turi abanyarwanda kdi twifuza kubaho neza .

Mpogazi Gitaminsi

Exit mobile version