1.Paul Kagame yayoboye inama y’abaminisitiri idasanzwe kubera ibiza bimaze iminsi bihitanya abantu.
a.Iyi nama yibanze ku bibazo byo guhangana n’ibiza ariko ikibazo cy’impunzi za kiziba nticyavuzweho.
b.Abantu barenga 180 nibo bahitanywe n’ibiza abandi barakomeretse cyane.
c.Ese kuki Kagame yirinze kugira icyo avuga k’ubwicanyi arimo gukorera impunzi za kiziba?
2.Raporo ya komisiyo y’uburenganzira bwa muntu yasuzumye ibibazo bitandukanye biri mu gihugu hose.
a.Igitangaje ni uko ibibazo bikomeza kugaruka bimaze igihe kirekire ubutegetsi ntacyo bwabikozeho.
b.Abadepite baribaza aho ikibazo giherereye kuko Minisitiri w’intebe yagiye agezwaho imyanzuro ariko ntibyashyirwa mu bikorwa.
c.Gutumiza ba minisitiri munteko Nshinga mategeko ntacyo bihindura mu kunyereza imari ya Leta.
d.Aho gutumiza abaminisitiri batandukanye inteko yagombye kwiga uburyo yeguza Paul kagame.
3.Ubujura,ruswa kwambura rubanda ni bimwe mu biranga imiyoboerere ya Leta y’agatsiko.
a.Abaturage bo muri musanze baratabaza umuhisi n’umugenzi kubera ibikorwa byabo Leta yangije none hashize imyaka 7.
b.Imishinga idindira mu Rwanda ikorwa na Societe za FPR “NPD ATRACO”.
c.Inyigo zigwa nabi kugirango babashe kwiba amafaranga.
d.Abaturage nta mazi bafite, biteye ikibazo gikomeye cyane.
4.Harya iterambere Leta y’agatsiko iririmba ni irihe? wari uziko hari ibice by’igihugu aho abaturage batumva Radio?
a.Radio na TV ntabwo bigera hose mu Rwanda.
b.Harya iterambere baririmba ni irihe mu gihe abadepite bivugira ko Network” Iminara” mu Rwanda zidakora.
c.Police i Nyanza ikoresha Network yo mu Burundi, hari naho dukoresha Network yo mu Bugande.
5.Amasosiyete atwara abantu mu Rwanda ni ayande?
a.Ninde utanga ayo masoko?
b.Microfinance zambura abaturage amafaranga yabo ni nizande?