Site icon Rugali – Amakuru

INTASI ZA DMI YA KAGAME ZIYAMBITSE BIBILIYA MU MWENDA WA A.D.E.P.R MURI UGANDA MUSEVENI AGOMBA KUZIHUMBAHUMBA KANDI AGASENYA IRYO DINI MU GIHUGU CYE

Mu gihe ADEPR yatangizwaga muri Uganda, mu nkambi y’impunzi ya Kyaka II nabagamo hajemo umuntu wiyise pasiteri na Bibiliya ngo aje gutangiza Chapelle (Umudugudu) azenguruka mu nsengero mu nkambi ariko mubonye ndamumenya kuko yitwaga Sous Lieutenant Kawayida Elia muri Military Police i Kanombe igihe naruhukiraga i Kigali niga Secondaire(1995-2001) noneho abasirikari kuko babonaga ndi akana gakennye bakanyihera ibiraka byo kogosha abasirikari Kagame yabaga yaboshye bityo nkiboneramo 500 yo kugura agasabune nzasubirana ku ishuri dore ko AVEGA yari yaranze gufasha Maman ngo indihire bavuga ngo ntacyo bamumarira kuko yashatse mu bahutu.

Iyo salon de coiffure nogosheragamo yari iy’umusirikari wa Military Police witwaga BAKUNDA Bernard bahimbaga CHANGAMWOTO yari afite ipeti rya SERGEANT yari yaravuye i Burundi. Icyo gihe Military Police yayoborwaga na Colonel Jackson RWAHAMA wari waracukuje ibyobo mu ishyamba rireba ahitwa I GAKOROKOMBE hakurya ya Military Police Kanombe akajya apakira abahutu yasakumaga muri Kigali mu mikwabo akabatamo ari bazima akarenzaho ibitaka akoresheje Caterpillar bagapfa bumva. Ibyo byabaga buri munsi ku buryo guhera mu 1995 kugeza mu 2001 muri Kigali burya hashimutiwe abahutu benshi cyane Kandi ntawagarutse bene bo barahebye.

Iyo salon nogosheragamo yari imbere y’urugo rwa Maman Denyse mushiki wa Musonera wayoboye RIAM nyuma ya ’94 ahitwa ku Cyapa ku nguni y’uruzitiro rwa Military Police i Kanombe uzamuka ujya mu BUSANZA ku matara y’indege.

Uwo mumaneko pasiteri DMI akinkubita amaso KYAKA II yahise amenya arazimira bityo menya mbere ya benshi ko ADEPR Uganda zari intasi. Kubashimuta ubu rero ahubwo M7 yarakererewe. Nyuma haje n’abandi banyarwanda benshi bahunze bavuye mu gisirikari biyandikisha muri UNHCR nk’abakongomani barangije binjira muri ADEPR bajya gukorera Kampala hanyuma abagore babo bakirirwa bakora ubucuruzi hagati ya Kigali na Kampala batega za JAGUAR na TRINITY ukibaza ukuntu umuntu yahunga igihugu nyuma akajya kugikoreramo ubucuruzi.

Abo bajya Kigali buri weekend kugeza n’uyu munsi nibo bagemura amakuru, nibo bagambanira abanyarwanda bene wacu bagashimutwa,nibo barigisa abantu muri Kampala bakaburirwa irengero n’ibindi byinshi bibi tutibagiwe ko ari nabo bakwirakwiza amarozi mu nkambi yo kuroga abanyarwanda barushye uwa Kavuna.

Niba abategetsi ba CMI n’abayobora Guverinoma ya Uganda basoma ubu butumwa bwanjye bakababanyumva ndabasaba gusesa(gufunga burundu) idini rya ADEPR no kuryirukana ku butaka bwa Uganda kuko nta kindi ryagiyeyo kumara uretse kuneka.

Eric UDAHEMUKA
E-mail : udaheric@gmail.com
Umunyamakuru w’umunyarwanda w’impunzi wamaze imyaka 4 muri Kyaka II Refugee Camp (01/04/2014 – 20/06/2018) ubu nkaba ndi muri Australia guhera taliki 20/06/2018.

Exit mobile version